Ngoma: Uwafashwe arya imbwa ye ngo yari amaze kurya enye

Ntaganda Elia w’imyaka 29 n’umugore n’abana batatu utuye mu murenge wa Rurenge akagali ka Rujambara akarere ka Ngoma, ari mu maboko ya police ya Remera Post station nyuma yo kugwa gitumo n’abaturage arya imbwa avuga ko ariye agashyikirizwa polisi.

Nyuma yo gufatwa yiyemerera icyaha akavuga ko ari imbwa ya kane yari ariye ariko agahakana yivuye inyuma avuga ko ataziba kuko ubwe yiyororeye imbwa enye.

Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n'uruhu maze babimujyanana kuri police.
Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n’uruhu maze babimujyanana kuri police.

Gusa abaturanyi buyu mugabo bavuga ko yabarembeje kuko bakomeje kujya babura imbwa zabo ariko ntibamushire amakenga kuko bamukekaga,kugeza ubwo bamwifatiye ayirya.

Ubwo twavuganaga na Ntaganda aho twamusanze afungiye kuri police kuva kuwa 10/4/2014 ubwo yafatwaga arya imbwa,yadutangarije ko yatangiye kurya imbwa guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ayigaburiwe na bagenzi be haturanye nuko akaryoherwa ubundi akirara muze akajya azirya.

Yagize ati "bundi namaze kuyirya kuwitwa Nshimiye bambwiye ko ari imbwa nuko numva iraryoshye ntangira kujya ndya izanjye. Ntamuntu nahagaho izasagukaga nazihaga imbwa zikazirya natinyaga ko uwo nahaho yabimenya kuko zidasa nizindi.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko asaba imbabazi abanyarwanda ku kubangiririza umuco ndetse akavuga ko aramutse arukize atazongera gukinisha kurya imbwa kuko ngo yabonye ari ibintu bibi byamusebeje ndetse bikanamugiraho ingaruka mbi.

Ukurikije ibyo yavugaga bigaragara ko muri aka kagali ka Rujambara hashobora kuba harimo abandi bazirya kuko yavugaga ko agira inama abantu bazirya harimo nabo bamwigishije kuzirya ndetse nababiteganya ko babireka kuko ari bibi.

Tuvugana na Dr Rukundo Jean Claude, muganga w’amatungo akaba n’umukozi mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ushinzwe ishami ryo gukumira ibiza mu matungo (epidemie), yavuze ko kurya imbwa bitemewe n’umuco Nyarwanda ndetse ko bishobora kugira ingaruka nyinshi ku mubili w’umuntu kuko zatera indwara nk’ibisazi by’imbwa n’izindi kuko ziba zidakingingiye cyangwa ngo zibe zipimye.

Yakomeje avuga ko hari imico y’ibindi bihugu usanga bazirya ariko ko ziribwa ziba zarakurikiranwe zikavurwa mu buryo buteganya ko zaribwa bityo ko mu Rwanda uburyo imbwa zivurwa budateganya ko zaribwa ari nayo mpamvu byatera ingaruka mbi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba,S.S. Nsengiyumva Benoit,ku murongo wa telephone yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cy’urukoza soni cyo gukora ibintu binyuranije n’umuco kuko mu Rwanda kurya imbwa umuco ubibuza.

Yakomeje avuga ko ubutabera buzakora ubushishozi bwabwo bityo cyamuhama akaba yashobora guhanishwa kuva ku gifungo cy’umwaka umwe kugera kuri itatu.

Uyu mugabo ntamuntu uramenyekana yaba yarayigaburiye kuko ariko avuga ko iyo yayibagaga inyama yasaguraga yazihaga imbwa zikazirya kuko yibana wenyine.

Si ubwambere hafatwa umuntu arya imbwa kuko hari uwigeze gufatirwa mu bugesera yariye imbwa yibye. Ibwa ubusanzwe akaba ari itungo ryororwa hagamije kwishimisha, abandi bakazifashisha mu kurinda ingo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

aha niba bimeze bityo uwo muntu ageze kure cyane

aimable yanditse ku itariki ya: 2-06-2014  →  Musubize

yesu we uzaza ryari ko ibihe turimo bigoye ubugome bubaye bwinshi yesu tabara isi tabara abo wiremeye kandi mwami utebuke isi irarushye mwami banguka

nshimyumuremyi jmv yanditse ku itariki ya: 1-06-2014  →  Musubize

Mukarere kanyabihu umurenge wa jomba akagari kanyamitanzi haravurwa umugore numugabo bivuganye umusore wari wrahoze ari umukozi wabo. Mugihe bagikurikiranwa n’ubutabera nubwo batemera icyaha. N:B, uyumusore yarishwe maze aranikwa, nuko bukeye banyirurugo bataba bati ‎؛‎ umuntu yiyahuye none nimudutabare! Abaturage turahurura, twitereje ukuntu yagiye kwiyahura akamanza kwizirika amaguru tubona ataribyo. Tuburaicyo yuririyeho yimanika koko ahotwasanze amanitse hari harehare. Icyo yabayarazize ngo namafranga yishuzaga, kd hakaba hari hashize iminsi hibwe kwa boss we, nyuma yibyo yaje gusa nusezera bacyimurimo amafranga yamusharawe. Ubwo agarutse kwishuza aricwa yicirw aho yakoraga munzu. Ngaho ibaze umuntu apfiriye iwawe? Mbwira uko wasobanurira police?

alias yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka