Ngoma: Uwafashwe arya imbwa ye ngo yari amaze kurya enye

Ntaganda Elia w’imyaka 29 n’umugore n’abana batatu utuye mu murenge wa Rurenge akagali ka Rujambara akarere ka Ngoma, ari mu maboko ya police ya Remera Post station nyuma yo kugwa gitumo n’abaturage arya imbwa avuga ko ariye agashyikirizwa polisi.

Nyuma yo gufatwa yiyemerera icyaha akavuga ko ari imbwa ya kane yari ariye ariko agahakana yivuye inyuma avuga ko ataziba kuko ubwe yiyororeye imbwa enye.

Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n'uruhu maze babimujyanana kuri police.
Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n’uruhu maze babimujyanana kuri police.

Gusa abaturanyi buyu mugabo bavuga ko yabarembeje kuko bakomeje kujya babura imbwa zabo ariko ntibamushire amakenga kuko bamukekaga,kugeza ubwo bamwifatiye ayirya.

Ubwo twavuganaga na Ntaganda aho twamusanze afungiye kuri police kuva kuwa 10/4/2014 ubwo yafatwaga arya imbwa,yadutangarije ko yatangiye kurya imbwa guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ayigaburiwe na bagenzi be haturanye nuko akaryoherwa ubundi akirara muze akajya azirya.

Yagize ati "bundi namaze kuyirya kuwitwa Nshimiye bambwiye ko ari imbwa nuko numva iraryoshye ntangira kujya ndya izanjye. Ntamuntu nahagaho izasagukaga nazihaga imbwa zikazirya natinyaga ko uwo nahaho yabimenya kuko zidasa nizindi.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko asaba imbabazi abanyarwanda ku kubangiririza umuco ndetse akavuga ko aramutse arukize atazongera gukinisha kurya imbwa kuko ngo yabonye ari ibintu bibi byamusebeje ndetse bikanamugiraho ingaruka mbi.

Ukurikije ibyo yavugaga bigaragara ko muri aka kagali ka Rujambara hashobora kuba harimo abandi bazirya kuko yavugaga ko agira inama abantu bazirya harimo nabo bamwigishije kuzirya ndetse nababiteganya ko babireka kuko ari bibi.

Tuvugana na Dr Rukundo Jean Claude, muganga w’amatungo akaba n’umukozi mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ushinzwe ishami ryo gukumira ibiza mu matungo (epidemie), yavuze ko kurya imbwa bitemewe n’umuco Nyarwanda ndetse ko bishobora kugira ingaruka nyinshi ku mubili w’umuntu kuko zatera indwara nk’ibisazi by’imbwa n’izindi kuko ziba zidakingingiye cyangwa ngo zibe zipimye.

Yakomeje avuga ko hari imico y’ibindi bihugu usanga bazirya ariko ko ziribwa ziba zarakurikiranwe zikavurwa mu buryo buteganya ko zaribwa bityo ko mu Rwanda uburyo imbwa zivurwa budateganya ko zaribwa ari nayo mpamvu byatera ingaruka mbi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba,S.S. Nsengiyumva Benoit,ku murongo wa telephone yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cy’urukoza soni cyo gukora ibintu binyuranije n’umuco kuko mu Rwanda kurya imbwa umuco ubibuza.

Yakomeje avuga ko ubutabera buzakora ubushishozi bwabwo bityo cyamuhama akaba yashobora guhanishwa kuva ku gifungo cy’umwaka umwe kugera kuri itatu.

Uyu mugabo ntamuntu uramenyekana yaba yarayigaburiye kuko ariko avuga ko iyo yayibagaga inyama yasaguraga yazihaga imbwa zikazirya kuko yibana wenyine.

Si ubwambere hafatwa umuntu arya imbwa kuko hari uwigeze gufatirwa mu bugesera yariye imbwa yibye. Ibwa ubusanzwe akaba ari itungo ryororwa hagamije kwishimisha, abandi bakazifashisha mu kurinda ingo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Kubivuga nukubyamamaza.nanje sinaryaga amagi kuko nakomokaga mu giturage.arilo aho ngereye mu mugi nyabona kenshi none nabaye omoletvorous

j baptiste yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Baperereze Bashake Nabandi Bazirya .

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Avuge Nabandi Basangira

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Uwo mugabo bamupime bareko ntakibazo afire

mbakubwimana jeanbosco yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Plz, uwamushyizeho amapingu yirukanwe. Aduteje isoni. Ubu se ko hari abarya ibikeri, inxoka

dudu yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

akarenze umuhogo
inda irakira

clement yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Kuba yariye imbwa biteye agahinda .Nifuza ko gufungwa babireka ahubwo akagirwa inama kandi akavuga ikibazo afite akaba yaterwa inkunga.Amerwe nkayo aragatsindwa pe!!!!!

MUKAHIRWA Alphonsine yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

inzobere mu mirire y’abantu zemeza ko inyama zimbwa nta burozi(cholesterol) zigira ahubwo ko ziboneye mu rwego rwo gufasha abo bavandimwe batinyutse ako kaboga abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo bagenzura ikingirwa ry’ayo matungo n’ipimwa ry’inyama ryazo bikagabanya abo bihishasha n’abagikomeye ku muco

"MUTATIS MUTANDIS"

byuka yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Bit eye ubwoba!!Ago kurya ibitaribwa

Kampundu Celine yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

ese buriya hari itegeko rihana umuntu waba yariye imbwa ? wenda cyaba kizira mu muco nyarwanda ariko nko mu bashinwa ni ibiryo byiza. cyangwa wenda uwo muntu akaba yarakoreye aba China akaba azi ibanga ryo gutunganya iryo tungo! Ubu se ko hari aba Jo bafatwa botsa imbwa kandi ngo abantu bakazigura cyane! abo baziriye nta watatse ko yariye imbwa.

gakwisi jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

ese buriya hari itegeko rihana umuntu waba yariye imbwa ? wenda cyaba kizira mu muco nyarwanda ariko nko mu bashinwa ni ibiryo byiza. cyangwa wenda uwo muntu akaba yarakoreye aba China akaba azi ibanga ryo gutunganya iryo tungo! Ubu se ko hari aba Jo bafatwa botsa imbwa kandi ngo abantu bakazigura cyane! abo baziriye nta watatse ko yariye imbwa.

gakwisi jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

uwo muntu rwose nuburegazira bwe kurya ibyo ashaka kuko ntacyo bimutwara ubuse iyo twirirwa turya hirya no hino tuzi badutekera iki kiza cg nirihetegeko rihana uwariye imbwa.

nyababa yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka