Etienne Tshisekedi umwe mu bakandida bahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ngo mu buzima bwe bwose yahoranye inzozi zo kuzaba perezida wa Repubulika muri Congo.
Mu gihe ejo abaturage basaga miriyoni 32 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bari bahamagariwe kuzindukira mu matora kwitorera umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko, abantu benshi baburiye ubuzima mu bikorwa by’urugomo byakorewe mu duce twa Kasai na Katanga.
Guhera tariki 24/11/2011 mu mujyi wa Bujumbura ho mu Burundi hari kubera inama idasanzwe yateguwe n’imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta irengera ba nyamweru. Iyo nama iri kuba mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Afurika.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bifuza ko perezida uzatorwa yahindura imibereho y’abanyagihigu kuko ngo babaye ho nabi.
Marius Els, umworozi wo muri Afurika Yepfo, yishwe n’imvubu yari yoroye mu gikingi cye. Iyi mvubu yatangiye kuyorora ifite amezi atanu gusa akaba ndetse yarakundaga kuyigereranya n’umwana we.
Seif al-Islam uherutse gufatwa mu mpera z’icyumweru gishize ngo yagambaniwe n’umwe mubanyalibiya bibera mu butayu (nomades) wagombaga kumucikisha.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko urubuga WikiLeaks rwashyize ahagaragara ubutumwa hagati y’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bavuga ko babona perezida Kabila wa Congo Kinshasa nk’umuyobozi utifitiye ikizere ; ufata ibyemezo bimugoye.
Ubukungu bwa Afurika muri iyi minsi ntabwo bwifashe neza cyane cyane kubera umutekano muke uri mu bihugu by’abarabu, ibibazo bya politiki byo mu gihugu cya Côte d’Ivoire ndetse no kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bituma Banki ny’Afurika itsura amajyambere (BAD) ivuga ko hashobora kuba idindira ry’ubukungu muri (…)
Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’abibumbye wahaye igihugu cya Libiya amahirwe yo gusubira mu bihugu bigize akanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri uwo muryango.
Minisitiri w’ubutabera wa guverinoma y’ inzibacyuho muri Libya yatangaje ko umuhungu wa Gaddafi, Saif Al Islam Gaddafi, yatawe muri yombi.
Mu bakandida biyamamariza ubudepite muri Repubulika Iharanaira Demukarasi ya Kongo harimo umwe utangaje kuruta abandi. Alphonse Awenze Makiaba amaze imyaka 20 ari umunyonzi ku isoko rikuru rya Kisangani, aho ashobora kuva aba umudepite niba imbaga y’abamwamamaza itamutengushye ku munsi w’itora…
Umwe mu basenyeri bakomeye mu itorero ry’abangilikani mu gihugu cya Swaziland witwa Meshack Mabuza yatangaje ko umwami Mswati wa gatatu w’icyo gihugu akwiye kuva ku butegetsi kugira ngo igihugu kigire guverinoma igendera kuri demokarasi.
Imiryango itandukanye itegamiye kuri leta yo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no muri Guneya iratangaza ko hakiri iyicarubozo mu buroko bwo muri icyo gihugu. Raporo y’iyo miryango yasohotse tariki ya 15/11/2011 irarega abayobozi b’icyo gihugu kuba badakora ibishoboka ngo bahagarike ibyo bikorwa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/11/2011, abantu bagera kuri 20 bakekwaho kuba bari inyuma y’ubwicanyi bwabereye i Gatumba tariki ya 18 z’ukwezi kwa cyanda uyu mwaka bashyikirijwe urukiko rw’i Bujumbura.
Mu bakandida biyamamariza ubudepite muri Repubulika Iharanaira Demukarasi ya Kongo harimo umwe utangaje kuruta abandi. Alphonse Awenze Makiaba amaze imyaka 20 ari umunyonzi ku isoko rikuru rya Kisangani, aho ashobora kuva aba umudepite niba imbaga y’abamwamamaza itamutengushye ku munsi w’itora…
Umwe mu basenyeri bakomeye mu itorero ry’abangilikani mu gihugu cya Swaziland witwa Meshack Mabuza yatangaje ko umwami Mswati wa gatatu w’icyo gihugu akwiye kuva ku butegetsi kugira ngo igihugu kigire guverinoma igendera kuri demokarasi.
Imiryango itandukanye itegamiye kuri leta yo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no muri Guneya iratangaza ko hakiri iyicarubozo mu buroko bwo muri icyo gihugu. Raporo y’iyo miryango yasohotse tariki ya 15/11/2011 irarega abayobozi b’icyo gihugu kuba badakora ibishoboka ngo bahagarike ibyo bikorwa.
Ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi, umwe mubahatanira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rirasaba ko kandidature ya Joseph Kabila wari usanzwe ayabora iki gihugu itahabwa agaciro ngo kuko yaba akoresha umutungo w’igihugu mu kwiyamamaza.
Umukuru w’ishyaka rihanganye n’iriri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Tshisekedi, ejo yasubiye muri Congo avuye muri Afrika yepfo.
Amajwi y’agateganyo yaraye atangajwe aragaragaza ko perezida wa Liberiya, Ellen Johnson-Sirleaf, azatsinda amatora ku kigereranyo cya 90,8% by’abitabiriye amatora mu kiciro cya kabiri.
Amajwi y’agateganyo yaraye atangajwe aragaragaza ko perezida wa Liberiya, Ellen Johnson-Sirleaf, azatsinda amatora ku kigereranyo cya 90,8% by’abitabiriye amatora mu kiciro cya kabiri.
Umutegatugori Sirleaf wari usanzwe ayobora Liberiya ubu niwe mukandida rukumbi mu cyiciro cya 2 cy’amatora kiba kuri uyu wa kabiri tariki ya 8/11/2011; nyuma y’aho uwo bari bahanganye mu matora, Winston Tubman, akuyeho kandidatire ye akanahamagarira Abanyariberiya kutitabira amatora.
Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye (ONU) yatangaje ko umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon, yagirirye uruzinduko muri Libya mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu.
Kumugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 30 ukwakira 2011 nibwo Abdel Rahim Al-Kib yatorewe kuyobora guverinoma y’inzibacyuho y’gihugu cya Libiya nyuma yo gustinda abo bari bahanganye.
Nile Basin Initiative (NBI) mu magambo y’icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda ishyirahamwe ry’ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nili ibicishije mu mushinga WRPM (Water Resources Planning and Management Project) ukorera Addis Ababa muri Ethiopia iri gutegura uburyo bukwiye bw’ikoranabuhanga bwo kubungabunga amazi (…)
Col. Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 42 ari Perezida wa Libya, wari uzwi cyane nka prezida warindwaga n’abagore, ndetse akanakunda kwibera mu ihema igihe cyose yasuye amahanga, yanakunze kandi gushyirwa mu majwi n’ amahanga kuba yarashyigikiraga udutsiko tw’ ibyihebe.

Nyuma y’intambara itoroshye hagati y’abarwanira Kadafi n’abamurwanya, Bani Walid umwe mu mijyi yari istimbaraye kuri Fadafi, kuri iki cyumweru nawo bawinjiyemo.
Mu gihugu cy’u Burundi hatangiye gahunda yo kugabanya umubare w’imfungwa muri gereza hagamijwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda