Nyuma y’umunsi gusa Abdoul Mbaye agizwe Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, tariki 04/04/2012 yahise atangaza amazina y’abaminisitiri 25 bagize Guverinoma bazakorana. Guverinoma icyuye igiye yari igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 41 n’abanyamabanga ba Leta 14.
Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) yasohotse tariki 20/03/2012 irashinja inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwica no gufunga abantu bitubahirije amategeko mu gihe cy’amatora ya Perezida yabaye mu mpera z’umwaka wa 2011.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga, tariki 14/03/2012, rwahamije Thomas Lubanga icyaha cyo kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
Nyuma yo gusezera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu cyumweru gishize, Guillaume Soro yatowe ku bwiganze bw’amajwi kuyobora inteko nshingamategeko y’igihugu cya Côte d’ivoire kuwa mbere tariki 13/03/2012.
Abantu 60 harimo abapolisi bakuru baherutse gutabwa muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yatumiwe kuzabwiriza mu giterane cy’ububyutse cyateguwe n’itorero Zion Temple cyizabera i Londre mu Bwongereza tariki 24/02/2012.
Ingabo 49 z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID) n’Abanyasudani batatu batawe muri yombi n’inyeshyamba zo mu mutwe wa JEM (Justice and Equality Movement), zibashinja kwinjiza abatasi ku butaka bwabo nta ruhushya.
Abavandimwe babiri ba Perezida Kabila batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko mu matora y’intumwa za rubanda yabaye kuwa 28/11/2011 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe mushya witwa Raïa Mutomboki Mboko witwaje intwaro, uvuga ko wiyemeje guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR kubera ubwicanyi zikomeje gukorera abaturage b’Abanyekongo.
Yayi Boni, umuyobozi mushya w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba na Perezida wa Benin, yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo agarure amahoro muri Afurika.
Nyuma y’imirwano ikomeye yabashyamiranyije n’ingabo z’inama y’iguhugu y’inzibacyuho muri Libiya (CNT) igahitana abasivili bagera kuri batanu, ingabo zahoze ari iza Kadhafi nyuma zikaza kwifatanya na CNT zigaruriye umujyi wa Bani Walid, kuva tariki 24/01/2012.
Umuvugizi w’ingabo z’igihugu za Congo ziri mu mutwe wiswe «Operation Amani Leo», Col. Sylvain Ekenge, aratangaza ko ingabo z’icyo gihugu zinejejwe n’urupfu rw’umusirikare wa FDLR wari ufite ipeti rya ofisiye na bagenzi be bane bishwe tariki 22/01/2012.
Ibiro by’ubutasi mu kurinda umutekano wa Leta Xunze Ubumwe z’Amerika (Defense Intelligence Agency [DIA]) birahamya ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Liberiya, Charles Taylor, yarokoreye ibiro by’ubutasi by’Amerika (Central Intelligence Agency [CIA]) na Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu (…)
Kubura kw’amashanyarazi mu gihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bishimisha kandi bikongerera amafaranga abacuruzi mu tubari n’amaresitora muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Eric Kiraithe, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Abagande 29 bafashwe bari kubazwa ku bikorwa barimo gutegura byo gushaka kujya muri Somalia gufasha umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri Tchad (Réseau des Associations de Défense des Droits de l’Homme [ADH]) urasanga Hissène Habré akwiye kuburanishirizwa mu Rwanda kuko aribwo uru banza rwe rwakwihuta.
Umujyanama wa Minisitiri y’Uburobyi muri Congo, Dieudonné Kiessiekiaoua, aratangaza ko amato 69 y’amasosiyete atatu y’Abashinwa yabijijwe kuzongera kuroba mu mazi ya Congo guhera tariki 30/12/2011.
Ibiturage byinshi byo mu gace ka Waloa Yungu, mu natara ya Walikale iri mu majyaruguru ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, nta muturage ukirangwamo kubera imirwano imaze iminsi ihanganisha umutwe mushyashya wa FDC n’Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.
Ikinyamakuru Africa Review cyanditse ko Afurika y’Epfo irimo kwitegura guhatanira umwanya wo kuyobora Komisiyo y ‘Ubumwe bw’Afurika kuko manda ya Dr. Jean Ping izarangirana n’uyu mwaka.
Samuel Eto’o Fils, tariki 22/12/2011, mu mujyi wa Douala muri Cameroun, yatangije ku mugaragaro isosiyete ye bwite izajya icuruza itumanaho rya telefono yitwa Set’Mobile.
Abahanganye na Kabila batangaje ko uyu munsi bateranira hamwe ngo bahamagarire abayoboke babo kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu cyo bise opération « villes mortes ».
Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, tariki 16/12/2011, rwemwje ko Perezida Joseph Kabila ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majyi 49% ariko uwagize amajwi ya kabiri (32%), Etienne Tshisekedi, ntiyemeranywa n’ibyavuye mu matora.
Mu masaha y’umugoroba ejo tariki 09/12/ 2011 nibwo komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)yatangaje ko Kabila ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 28 Ugushyingo uyu mwaka. Joseph Kabila Kabange wo mu ishyaka PPRD yagize amajwi agera kuri 48,95 %, (…)
Laurent Gabgabo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, teriki 05/12/2011, yitabye bwa mbere Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye. Ubwo, Sylvia Fernandez, pererzida w’inteko iburanisha Gbagbo yamubazaga niba ashaka gusubirirwamo ibyaha aregwa, Gbagbo yavuze ko atabishaka.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma ho iminsi ibiri kubera ibibazo by’ibikoresho (logistique).
Ejo abasenyeri bo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bababwira ko bafite impungenge ko, tariki 06/12/2011, ubwo hazatangazwa umwanzuro wa nyuma w’amatora hashobora kongera kumeneka amaraso nk’uko bimaze iminsi biba.
Radio Okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko guhera tariki ya 03/12/2011 muri icyo gihugu hose kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS) byahagaritswe.
Abagabo bane bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basabye ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko yabaye tariki 28/11/2011 yateshwa agaciro kuko atabaye mu bwisanzure. Abo bakandida ni Léon Kengo wa Dondo, Adam Bombole, Mbusa Nyamwisi na Vital (…)
Uwahoze ari umukuru wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yaraye yoherejwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye aho azaburanishirizwa ibyaha aregwa.
Sudan ejo yirukanye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu kubera ko umucamanza wo muri Kenya, Nicolas Ombija, yashyize ho impapuro zihagarika perezida wa Sudani, Omar el-Béchir.