Sudani yirukanye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu

Sudan ejo yirukanye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu kubera ko umucamanza wo muri Kenya, Nicolas Ombija, yashyize ho impapuro zihagarika perezida wa Sudani, Omar el-Béchir.

BBC yavuze ko Sudani yahaye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu amasaha 72 kugira ngo abe yavuye ku butaka bwacyo. Ambasaderi wa Sudani muri Kenya nawe agomba kugaruka muri Sudani byihuse.

Izi mpapuro Kenya izishyize ahagaragara mu gihe n’ubundi Omar el-Béchir ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha arengwa birimo Jenoside n’ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu muri Sudani.

Uwo mucamanza yasohoye izo mpapuro ku wa mbere tariki ya 28/11/2011, nk’uko byifujwe n’ishami ryo muri Kenya rya komisiyo y’abacamanza mpuzamahanga (ICJ Kenya). Aba bacamanza bifuza ko Kenya igomba guhagarika Bashir mu gihe cyose azaba akandagiye ku butaka bwayo.

Mu mpera z’umwaka w’2010, perezida wa Sudani yagiye muri Kenya ariko Kenya yanga kumufata kuko ngo yabonaga Bashir ari umuntu ufashe runini mu mishyikirano yabaga hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani ya ruguru.

Mr Bashir ni we mu kuru w’igihugu wa mbere ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpana byaha akiri ku butegetsi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka