U Rwanda rwiteguye guhangana n’ibitero by’inzige
U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’inzige zishobora kurugeramo igihe icyo ari cyo cyose, nyuma y’uko zigaragaye mu majyaruguru ya Uganda.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko inzige zageze muri Uganda ku cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 zinjiriye mu Karere ka Amudat mu Ntara ya Karamoja.
Izo nzige zigeze muri Uganda nyuma yo kuyogoza Amajyaruguru ya Kenya, ibintu byateye impungenge z’uko zishobora kugera no mu Rwanda n’ibindi bice by’ibihugu by’ibiyaga bigari.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr. Charles Bucagu, yavuze ko inzego zitandukanye zirimo kwitegura mu gihe icyo ari cyo cyose inzige zagera ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muyobozi yabwiye KT Press ko bari gushyira ku murongo ibikenewe mu guhangana n’izo nzige birimo imiti ishobora kuzica, avuga ko bazatangaza ikiri gukorwa mu gihe cya vuba.
Yanavuze kandi ko bari gukora ubukangurambaga mu bahinzi, babateguza ko izo nzige zishobora kugera mu Rwanda. Yongeyeho ko bazaha abahinzi amapompe asohora imiti yica inzige ndetse bagashaka n’indege zakwifashishwa mu gutera iyo miti mu gihe inzige zaba zigeze mu Rwanda.
Dr. Bucagu yasobanuye ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, barimo kwigira hamwe uburyo bwo guhangana n’inzige mu gihe zaramuka zigeze mu Rwanda.
Inkuru bijyanye:
Burundi: Biteguye guhangana n’inzige bazirya
Udusimba twagaragaye i Nyagatare si inzige - Meya Mushabe
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko leta nikomeze gushyira imbaraga mukwitegura uburyo izo nzige zahashywa mugihe chose zizaba zigeze murwanda
Nibyo koko leta nikomeze gushyira imbaraga mukwitegura uburyo izo nzige zahashywa mugihe chose zizaba zigeze murwanda
Nyagasani Imana idutabare
Retayacumutubere masokukobiragaraharako bikomey