Tanzaniya yamenyesheje M23 ko itayiteye ubwoba

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yamenyesheje umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo Kinshasa ko Tanzaniya idatewe ubwoba na busa n’ubushobozi umutwe wa M23 wivugaho kandi ngo ingabo z’igihugu cye zizarasa M23 ubutayibabarira niramuka idashyize intwaro hasi.

Ibi minisitiri Bernard Membe ushinzwe ububanyi n’amahanga yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya tariki 04/05/2013 ubwo abadepite ba Tanzaniya basabaga guverinoma kubaha ibisobanuro ku ibaruwa umutwe wa M23 wandikiye inteko uyisaba kubuza Leta kohereza ingabo zayo muri Kongo.

Mu ibaruwa M23 yandikiye inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya kuwa 11/04/2013, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politiki muri M23 yanditse ko “M23 yagaragaje ubushobozi bwo kurwanya kandi ikanesha ingabo zifite ubushobozi n’ibikoresho biruta ibya Tanzaniya”.

Muri iyi baruwa kandi, ngo M23 yaburiraga inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ko “Ibyabaye ku zindi ngabo zagerageje kuturwanya bizaba no ku ngabo za LONI zigiye kuza muri Kongo [harimo n’iza Tanzaniya] niba mudakoresheje ubushishozi ngo muzihagarike.”

Ibi ariko ngo guverinoma ya Tanzaniya ibibona nk’imikino y’iterabwoba nk’uko minisitiri Bernard Membe yabivuze.

Minisitiri Bernard Membe yemeje ko Tanzaniya yiteguye kurwanya M23 n'abandi bitwaje intwaro muri Kongo.
Minisitiri Bernard Membe yemeje ko Tanzaniya yiteguye kurwanya M23 n’abandi bitwaje intwaro muri Kongo.

Avugira mu nteko ishinga amategeko, yagize ati “Ibyo ni amagambo y’iterambwoba kandi igisubizo kiroroshye. Ingabo zacu zirakomeye kandi nta kizatubuza kujya gutabara abaturanyi bacu ba Kongo. Ahubwo twaratinze kuko tumaze igihe kirekire turebera igihe urugo rw’umuturanyi wacu rwashyaga.”

Uyu muminisitiri yemeje ko ingabo za Tanzaniya zizaba zigiye kurwanya imitwe yitwaza intwaro yose iri mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi ngo bazakoresha ubushobozi bwose mu kugera kuri iyo ntego.

Yasabye M23 gushyira intwaro hasi hakiri kare, kuko ngo Tanzaniya izakora akazi kari mu butumwa yoherejwemo na LONI.

Ingabo za Tanzaniya zizajya mu burasirazuba bwa Kongo mu butumwa LONI yoherejemo ingabo z’ibihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo. Biteganijwe ko izi ngabo zizaba zigera ku bantu ibihumbi bitatu, zikazarwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 26 )

Ntabwo bizoroha ariko kuguma kurebera abaturage bazir,ubusa abantu bica inzira karengane rwose Tanzania turayishyigikiye kamwe nizindingabo bazafatanya

yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Aba TZ muzahagirira ingorane kandi muzisama mwasandaye

bigabo yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka