Tanzaniya yamenyesheje M23 ko itayiteye ubwoba
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yamenyesheje umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo Kinshasa ko Tanzaniya idatewe ubwoba na busa n’ubushobozi umutwe wa M23 wivugaho kandi ngo ingabo z’igihugu cye zizarasa M23 ubutayibabarira niramuka idashyize intwaro hasi.
Ibi minisitiri Bernard Membe ushinzwe ububanyi n’amahanga yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya tariki 04/05/2013 ubwo abadepite ba Tanzaniya basabaga guverinoma kubaha ibisobanuro ku ibaruwa umutwe wa M23 wandikiye inteko uyisaba kubuza Leta kohereza ingabo zayo muri Kongo.
Mu ibaruwa M23 yandikiye inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya kuwa 11/04/2013, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politiki muri M23 yanditse ko “M23 yagaragaje ubushobozi bwo kurwanya kandi ikanesha ingabo zifite ubushobozi n’ibikoresho biruta ibya Tanzaniya”.
Muri iyi baruwa kandi, ngo M23 yaburiraga inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ko “Ibyabaye ku zindi ngabo zagerageje kuturwanya bizaba no ku ngabo za LONI zigiye kuza muri Kongo [harimo n’iza Tanzaniya] niba mudakoresheje ubushishozi ngo muzihagarike.”
Ibi ariko ngo guverinoma ya Tanzaniya ibibona nk’imikino y’iterabwoba nk’uko minisitiri Bernard Membe yabivuze.

Avugira mu nteko ishinga amategeko, yagize ati “Ibyo ni amagambo y’iterambwoba kandi igisubizo kiroroshye. Ingabo zacu zirakomeye kandi nta kizatubuza kujya gutabara abaturanyi bacu ba Kongo. Ahubwo twaratinze kuko tumaze igihe kirekire turebera igihe urugo rw’umuturanyi wacu rwashyaga.”
Uyu muminisitiri yemeje ko ingabo za Tanzaniya zizaba zigiye kurwanya imitwe yitwaza intwaro yose iri mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi ngo bazakoresha ubushobozi bwose mu kugera kuri iyo ntego.
Yasabye M23 gushyira intwaro hasi hakiri kare, kuko ngo Tanzaniya izakora akazi kari mu butumwa yoherejwemo na LONI.
Ingabo za Tanzaniya zizajya mu burasirazuba bwa Kongo mu butumwa LONI yoherejemo ingabo z’ibihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo. Biteganijwe ko izi ngabo zizaba zigera ku bantu ibihumbi bitatu, zikazarwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe tz ni kalibu gusa urwanira ukuri aranesha!M23 izabakosore dore igihe mwaburiwe ntimwumve!!!!!!!!!!!
Tanzania niyo yigishije ingabo za Museveni arizo NRA, n’iza Kagame arizo APR/RDF. Tanzania ifite ingabo zikomeye, ikindi Ingabo za Afrique du Sud ni Ingabo zikomeye cyane, kandi zifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru. Kwibeshya rero ko M23 izarwanya izi ngabo mvuze hejuru!!!! M23 irasetsa imikara cyane, ahubwo irakururira u Rwanda ibibazo rutazikuramo. Erega Abazungu ntimwashobora amayeri yabo. Ushobora gusanga aribwo buryo babonye bwo kwikiza Kagame, kandi aribo bamwimitse. Umuzungu aguha ibiryo, wamara kumenya kurya akabikwima.
Nzaba mbarirwa ni umwana w’Umunyarwanda.
Nibaze ariko nibabarasa ntibakabeshyere urwanda doreko barutinya kandi birakwiye twe ntuvugisha umunwa dushira mubikorwa tuzarinda igihugucyacu twese dufatanije
WOWE UVUGANGO USHYIGIKIYE ABA TZ,INTAMBARA URAYIZI? NTUZI WOWE IBIBAZO BY’IMPUNZI BIGIYE KWIYONGERA KUBERA INTAMABARA? URACYARI UMWANA MU MUTWE.
Aba TZ barambabaje! ubu bagiye gupfa amanzaganya igihugu cyabo cyari kimaze gihe kirekire nta ntambara bazi none bagiye gushyira abaturage babo mu bibazo? uku niko umuntu yizanira umuvumo!
Ntimukwiye gushyigikira itambara! mwe mubivuga nk’abatuye hakurya uwagutuza Bunagana cg Rutchuru nibwo wamenya ko byacitse! nonese uzacumbikira impunzi zingahe? kumvikana biruta kurwana!.
NI IBIBAZO ESE UBWO NTIBAGIYE GUTANGIZA INTAMBARA YA HARIMAGEDONI?UREBYE AMAHORO YAKUWE MWISI!
Kuki mwese mushaka intambara .Utarabonye ingaruka z’intambara mu Rwanda yakomeza kogeza M23.Abayitoza kandi bayiha intwaro , imyenda n’ibirimbwa bagomba kumvisha M23 igashyira intwaro hasi abayirimo gasubira aho bari bari mbere y’intambara . Barabashuka bagiye gushirira ku icumu kandi bateze n’u Rwanda ibibazo by’ingeri nyinshi.Muzaba murebe pe .Mwese abogeza M23 nk’abogeza umupira wa Rayon Sport mubike pasiporo zanyu hafi kuko mugiye kwirukanga pe.
ndi M23 nabarasa narangiza nkabashorera nkabageza mu murwa mukuru wa Tanzania bakamenya ko mbabaye kweli bakahabonera isomo ryo kwishora mubyo batazi kuko bari bakumbuye intambara reka abana bazabereke uko ikorwa mba mbaroga barashaka gukoza urutoki mujisho ry’intare hahahahaaaaa!!!!!
Yewe, bibaye amayobera koko! Amahoro muri DRC ntago ashobora guturuka ku mirwano n’abashakisha inyungu cynagwa kwerekana ko ari ndi igabo. Amahoro azaturuka ku kwemera ibibazo, no gushakisha umuti wabyo mu ri ba nyir’igihugu. Abanyekongo nobo bonyine bazikemurira kiriya kibazo. Gusa mbona batarabyumva! UMUNYAMAKURU NAKOSORE BERNARD MENDE NI UWA DRC SI UWA TZ.
yewe ubwo TZ bakumbuye intambara, leka M23 izabereke uko bikorwa.
Uguhimye atiretse arakubwira ngo turwane!!!!! ntagihe nakimwe intambara yigeze icyemura ikibazo, kandi uguhiga ubutwali muratabarana, ndumva aba ba tz batagakwiye gutangira kwivuga ibigwi aka kanya, ishyamba ntabwo ari iikintu muzaze mwirebere namwe uko amashyamba ya congo ameze ubundi ibindi tuzabivuga mumazeyo nk’ukwezi, inama nabagira yindi maze muzahere kuri F.D.L.R, hanyuma nibwo tuzabona koko ko mugiye gutabara mutagiye gusahura, naho M23 yo mube muyiretse ibanze yumvikane na KABILA, ubundi nibinaniranwa muzabone kurwana ariko mubyo mwitondera mwitondere M23 kabisa igisirikare cyanyu turakizi!!!!!!!