Mu nama ya mbere y’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yabaye tariki ya 30 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangarije abagize ubuyobozi bw’igihugu, icyemezo cye cyo guhagurukira umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.
Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.
Ibyo kuba muri Tanzania hari ikibazo cya Covid-19, Perezida Magufuli yabyemeje, kuko ubundi ngo hari hashize amezi menshi avuga ko icyo cyorezo kitarangwa muri Tanzania kubera imbaraga z’amasengesho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) riravuga ko amato n’indege byaryo byose bikoreshwa mu kurwanya inzige muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora guhagarikwa burundu mu gihe hatabonetse inkunga ingana na miliyoni 38 z’Amadolari ya Amerika.
Mu cyumweru gishize, nibwo Inama y’Abaminisitiri muri Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha muri icyo gihugu. Aho guhera tariki ya 01 Gashyantare, bazasubira inyuma ho isaha imwe.
Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore, washyikirije ikirego urukiko rwa Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abaturage, uwo muryango ukaba wareze Guverinoma ya Tanzaniya kubera kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.
Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere (USAID) mu cyumweru gishize wahagaritse kohereza amafaranga yo gufasha abasizwe iheruheru na Covid-19 muri Uganda.
Petero Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yakatiwe gufungwa uburundu, nyua y’uko urukiko rwo mu Burundi rumuhamije ibyaha bine bifitanye isano n’urupfu rwa Ndadaye Merchior, na we wayoboye u Burundi.
Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, akaba icyamamare mu muziki, yatangaje ko Leta ya Museveni iriho ikora uko ishoboye ngo ataziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda, mu matora azaba mu ntangiriro y’umwaka wa 2021.
Umubare w’abibasiwe n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba warazamutse ku gipimo kidasanzwe, aho wiyongereyeho inshuro esheshatu ugeraranyije n’imyuzure yagiye ibaho mu myaka itanu ishize, nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.
Utubari n’amaguriro y’inzoga byo muri Kenya byafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, nyuma y’amezi atandatu yari ashize nta kabari kemerewe gukora. Twari twarafunzwe mu rwego rwo kurwanya ikwira ry’icyorezo cya coronavirus.
Muri Botswana abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa bamaze igihe bibaza impamvu yaba ituma inzovu zipfa umusubirizo ndetse zigapfira rimwe ari nyinshi.
Amakuru y’ibanze aravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Makelele muri Uganda, yaba yatangiriye ku gisenge cy’inyubako yahiye. Ni amakuru atangazwa na Polisi yo muri Uganda, ivuga ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyaba cyateye iyo nkongi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamaganye icyemezo cy’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu cyo kuba rwakatiye umwana w’imyaka 13 igifungo cy’imyaka 10 kubera kurenga ku mategeko akomeye y’idini ya Isilamu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyavuze ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho kimwe cya kabiri; mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka; biturutse ku bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu byahagaze bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Abayobozi muri Senegal ku tariki 06 Nzeri 2020 batangije gahunda y’ubutabazi bwihuse hagamijwe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.
Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko kuri uyu wa mbere habonetse abandi bantu 245 banduye covid-19 nyuma y’ibipimo 3,150 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ubuyobozi bw’igihugu cya Tanzania bwasohoye amabwiriza ngenderwaho mashya agenga imyambarire ku bakozi ba Leta. Aya mabwiriza mashya abuza kwambara inkweto ndende mu biro bya Leta cyangwa mu bikorwa bya Leta ibyo ari byo byose ku bakozi ba lLta, cyane cyane ibirenze santimetero eshanu.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, yatangaje ko bitemewe kugurisha inzoga mu tubari n’amaresitora.
Vital Kamerhe na Samih Jammal, bajuririye umwanzuro w’urukiko rwa Gombe, rwabasabiye igifungo cy’imyaka 20, Vital Khamerhe azamara imyaka 10 yambuwe uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa.
Benjamin William Mkapa wayoboye igihugu cya Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.
Abagore bari mu buyobozi muri Kenya bagaragaje ko bashyigikiye mugenzi wabo usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo, Amina Mohammed, uhatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, tariki 21 Nyakanga 2020 yatangaje uburyo ibikorwa byari byarahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 bigiye kongera gusubukurwa nyuma y’amezi ane byarahagaze.
Umusenateri wo muri Kenya yasabye imbabazi Abanyakenya kubera kurenga ku mabwiriza y’umukwabu yashyizweho mu gufasha guhagarika ubwandu bwa coronavirus.
Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.
Igihugu cya Botswana cyatangiye ubushakashatsi bwimbitse hagamijwe kumenya ikirimo gutuma inzovu zipfa umusubizo muri icyo gihugu.
Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.