Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ku wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 yagendereye Akarere ka Nyamagabe, ahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ikora ku ishyamba rya Nyungwe.
Albert Rudatsimburwa ni umugabo w’imyaka isaga 60. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ubu, akurira mu buhungiro nyuma y’uko mu Rwanda hadutse amacakubiri, ababarirwaga mu bwoko bw’Abatutsi bakameneshwa bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, u Burundi n’icyahoze cyitwa Zaire.
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari yuzuye umucanga ibuze feri, igenda igonga izindi modoka zari mu muhanda, abantu benshi barakomereka.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko ibikorwa remezo bizatuma habaho gutwara abantu mu buryo bwihuse (Personal Rapid Transit -PRT), ndetse n’imodoka zigendera mu kirere ku migozi (cable cars), byaba byuzuye mu myaka ibiri, mu gihe ibiganiro n’abazabigiramo uruhare byaba bigenze uko byateguwe.
Abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi kubasanira amateme ahuza ibice bitandukanye by’umujyi, kuko yangiritse agahagarika kugenderana no guhahirana.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa Kane tariki 20 Kanama 2020 ubwo uruganda rwa CIMERWA rwarimo rukoresha intambi rushaka amabuye akoreshwa mu gukora sima.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igihe cy’iminsi irindwi cyari cyatanzwe amasoko abiri yo muri Kigali yagombaga kumara afunzwe cyongereweho indi minsi irindwi.
Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.
Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arashimira Kigali Today ku buvugizi yamukoreye, agahabwa ibitunga abana ndetse n’isambu yo guhingamo.
Abakunze gukurikirana imibereho y’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko bibaho mu buryo bwa magirirane, bityo n’ibimonyo, inshishi, ibinyugunyugu n’inyoni bikaba bikwiye gushimirwa mu gihe cy’umuganura, aho kwicwa.
Abarimu barindwi bakorera mu Karere ka Ngororero bize muri kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda, baherutse kwandikirwa n’ako karere kabasaba kuzana ibyangombwa (Equivalence) mu minsi itanu batabizana bakirukanwa mu kazi, biyambaje Abadepite.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA), kiratangaza ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation), zizasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, ariko zikazajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose amazi ataruka mu nyubako zaryo atarubakirwa.
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, biganjemo ab’intege nke.
Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Beathe wo mu Mudugudu wa Rwagisangabo, Akagari ka Rugazi, Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubufasha bwatuma avuza umwana we Habamahirwe Jonas umaze imyaka ine afashwe n’ubumuga bw’ingingo.
N’ubwo utubari tugifunze kubera kwirinda Covid-19, ntabwo bibuza abakunzi b’inzoga kunywa bamwe bagasinda bazinywereye muri resitora cyangwa mu maduka kuko ho hadafunze.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 mu masoko yo muri uyu mujyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.
Itsinda ry’abantu barenga icumi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi itatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku Banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko ikibazo umukecuru Bazarama Anastasie wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ayari afitanye na Padiri Gakirage Jean Bosco cyamaze kurangira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Anastase Shyaka, arasaba abayobozi baturiye inkiko (imipaka) kugira amaso ane: abiri areba abaturage n’abiri areba inkiko.
Kuva tariki 15 Kanama 2020, moto na taxi (voiture) zitwara abagenzi zose zisabwa kugira imashini (telefone zigezweho zitwa smart phone), zibara igiciro cy’urugendo hashingiwe ku mubare w’ibirometero ikinyabiziga cyagenze.
Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Iyo umuntu avuze ko agiye kwivuriza kwa Nyirinkwaya, abenshi mu bajya kwivuza bahita bamenya aho ari ho, ni izina rimaze kumenyekana ndetse rizwi na benshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kubona amazi meza, abaturage bakibagirwa kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi bubishingira ku mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku mugezi wa Koko mu Murenge wa Murunda, ruzagaburira amazi imirenge iyakeneye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe, ariko bagiye gukurikiranwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.