Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’ikigo ‘Etablissement Sindambiwe’, hakaba hashize imyaka itanu bategereje ubwishyu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050 gifasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk’uko babitekerezaga mu gishushanyo mbonera cy’ubushize cya 2013-2018.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yatanze amabati 5,760 ku miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ibone aho kuba heza.
U Rwanda rumaze hafi amezi atandatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, kugeza ubu kidafite umuti cyangwa urukingo ariko gishobora kwirindwa mu gihe abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’inzobere mu by’ubuzima.
Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miliyoni (1,000,000).
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Umuryango Geraldine Trada Foundation (GT Foundation) watanze inkunga ku miryango 15 itishoboye ifite abana barwaye diyabete yo mu bwoko bwa mbere bivuriza ku Bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara amabwiriza mashya y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse inateganya ibihano ku barenga kuri ayo mabwiriza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kuko bitemewe kandi bituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibagere ku ntego bihaye.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Abatuye mu Karere ka Nyabihu basenyewe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira tariki 7 Gicurasi 2020 abantu 72 bakahasiga ubuzima, barashima uburyo Leta ikomeje kubaha inkunga yo kubafasha gusubira mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arateguza abayobozi n’abaturage barenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ko ibihano bikomeye bibateganyirijwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020, yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuriyemo n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Theophile Ruberangeyo wayoboraga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), yashyikirije inyandiko z’icyo kigega Uwacu Julienne uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi mushya wa FARG.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Radio Ijwi rya America (VOA) Eddie Rwema cyashyizwe ahagaragara ku itariki 4 Gashyantare 2016, umunyapolitike wifata ‘nk’intwari’ yabereye inganzo filime ‘Hotel Rwanda’ Paul Rusesabagina, yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri politike ndetse ko we n’udutsiko twishyize hamwe batazigera bagoheka (…)
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Uwimana Antoine yafashwe acuruza inzoga muri resitora ye. Abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa, ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, Uwimana yashatse kubaha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu kugira (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko riherereye rwagati mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market rizafungurwa ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020. Ni mu gihe isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo rizakomeza gufunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umubiri utamerewe neza na roho idashobora gutungana.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko imiryango 600 yagizweho ingaruka n’ibiza mu minsi ishize, ikaba yari igicumbikiwe mu mashuri igiye kuyakurwamo igatuzwa neza bitarenze muri Nzeri uyu mwaka wa 2020.
Tariki 17 Kanama 2020, ni bwo icyemezo cyo gufunga isoko rya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyashyizwe mu bikorwa.
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, baguye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020.
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, ni bwo uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Nizeyimana Theobald yagejeje ku buyobozi bw’Akarere ibaruwa ihagarika akazi ku mpamvu ze bwite.
Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruramenyesha Abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB.
Abakozi batatu b’Akarere ka Muhanga bagaragayeho icyorezo cya COVID-19, ubu serivisi zatangirwaga ku karere zikaba ziri gutangirwa mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga kuko kuza ku karere bitemewe.
Guhera mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, abinjira mu isoko mu Mujyi i Huye basabwa kubanza kwandikwa mu gitabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko abacuruzi bo mu isoko rikuru ry’ako karere batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashobora kwamburwa ibibanza bakoreramo kugira ngo bataba intandaro yo kwanduza abandi, ibyo bibanza bigahabwa abandi babikeneye.
Kuri Stade ya Kicukiro (IPRC Kigali) hakusanyirijwe abantu babarirwa muri 250 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya #COVID19 muri ako Karere.
Kuri iki Cyumweru KT Radio yabateguriye ikiganiro kigaruka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 n’uburyo urubyiruko rurimo kwitwara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo. Ni nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zigenda zikazwa ariko urubyiruko by’umwihariko rukiganza mu bagongwa n’izo ngamba.