Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), yatumyeho abaminisitiri umunani (8) kugira ngo batange ibisobanuro birebana n’aho bageze bakemura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze idahwitse muri minisiteri bayoboye.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa ya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ 2020-2021, ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki 03 Gicurasi 2021.
Ku itariki ya 02 n’iya 03 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 62, ni mugihe mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Mata 2021 mu mujyi wa Gisenyi na none hari hafatiwe abandi 76, abenshi ngo bakaba baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatwa banywa inzoga banabyina.
Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cya MTN Group, Ralph Mupita, uyu akaba ari mu Rwanda muri gahunda yo gushyira MTN Rwanda ku isoko ry’Imari n’Imigabane.
Iyo mibiri 39 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibonetse ku munsi wa kabiri wo gushakisha imibiri muri ako gace aho ku munsi wa mbere hari habonetse imibiri 30 yose hamwe ikaba imaze kuba 69.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyamakuru b’abagore bakeneye kubahwa ndetse bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021, Padiri Amerika Victor yashyize ku mugaragaro igitabo yanditse afatanyije n’abandi banditsi 6 barimo Pasiteri Mpyisi cyitwa “Muzabamenyera ku mbuto bera”.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zataye muri yombi umubyeyi ucyekwaho gushyira ku ngoyi umwana yibyariye ndetse akamutwika ibirenge.
Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (maternité).
Polisi y’u Rwanda ivuga ko isuzuma ririmo kwerekana ko abaturage b’Intara y’Amajyepfo ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nyiramugisha Nadia wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze arashimira Kigali Today yamukoreye ubuvugizi, umwana we akaba yatangiye kuvurwa nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu afashwe n’indwara idasanzwe akabura amikoro yo kuvuza uwo mwana we.
Imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali yashyizeho amaguriro yiswe Irondo Shop agamije gufasha abakora irondo ry’umwuga guhaha ku giciro gito, kandi n’udafite amafaranga bakabimuha nk’inguzanyo akazaba yishyura, abaturage basanzwe na bo bakaba bemerewe kuyahahiramo.
Abarokotse Jenoside bari mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ubwicanyi bwakozwe ahanini n’abajijutse bari bahatuye, barimo na Beatrice Munyenyezi uherutse kuzanwa mu Rwanda, bakifuza ko yazaburanira n’i Huye, aho yakoreye ibyaha aregwa.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bacyekwaho ubujura bwa mudasobwa n’inzoga. Muri bo, umunani (8) bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba inzoga mu bubiko bwazo abandi batatu (3) baracyekwaho kwiba za mu mudasobwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Igikorwa cyo (…)
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yihanganishije igihugu cya Israel n’abaturage bacyo baburiye ababo ku musozi wa Meron, aho bari bitabiriye umuhango w’idini ry’Abayahudi b’Aba-Orthodox.
Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda witwa “Rwanda Religious Leaders Initiative”, bari mu mahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Ku ya 30 Mata 2021, abapolisi bafashe Niyibizi Gilbert w’imyaka 24, bamufatana udupfunyika ibihumbi 5,075 tw’urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, akavuga ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruhawe n’uwitwa Nyirahabimana.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bwa Covid-19 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Asia.
Umugore witwa Nyirabariyanga Beatrice utuye mu Kagari ka Gisizi, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, arasaba ubutabazi bwo kuvuza no kwita ku mugabo we witwa Tuyisenge Alexis, umaze imyaka 12 arwaye indwara yamubereye amayobera.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, (CESTRAR), rurashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu (Recovery Fund), rugasaba ko icyo kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID-19 cyane cyane abatakaje umurimo.
Mu ijambo Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yamaganye abakomeje gucamo Abanyarwanda ibice bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no gusubiza inyuma iterambere igihugu kimaze kugeraho, yifashisha (…)
Amatsinda y’abana mu mirenge itanu yo mu Karere ka Burera baratabariza abana bagenzi babo bakigaragara ko bakoreshwa imirimo mibi, ibyo bikaba intandaro yo guta ishuri.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ‘Camera’ mu duce dutandukanye ku mihanda, zimwe zikaba zihashinzwe mu buryo buhoraho izindi zikimukanwa, mu rwego rwo guhana abatubahiriza umuvuduko ntarengwa uba wanditse ku byapa by’aho bageze.
Mutsinzi Mussa w’imyaka 25 ari mu bantu batandatu bahatanira kuyobora Inama y’Urubyiruko rw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Youth Council’, ku migabane ya Afurika n’u Burayi.
Mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivisi vuba kandi neza, yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 si ihanganye nacyo, by’umwihariko avuga uko abantu bifashe muri icyo cyorezo, aho hari (…)
Iradukunda Vincent wo mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo yari ageze mu muryango agiye kwinjiza mu nzu intama yari avuye gucyura ahita ahasiga ubuzima n’iyo ntama ye.
Umurisa Florence, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe ishami rigoboka abagizweho ingaruka n’ibiza avuga ko bamaze gutanga miliyoni 65 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Nyagatare.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021 yakiriye mu biro bye Intumwa y’u Bwongereza ishinzwe Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.