Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) buvuga ko nta mafaranga y’amande acibwa abatinze kwandikisha abana bavutse, bityo bugasaba abantu bose kugenzura ko banditse mu bitabo by’irangamimerere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kivuye gukoresha neza amafaranga bagiye kujya bahembwa mu mirimo Leta ikomeje kubahangira, abereka uburyo umuntu yakira ahereye ku kilo kimwe cy’ubunyobwa.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko mu gihe cyo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, ruswa yiyongereye kubera ko serivisi nyinshi zari zifunze.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Umuryango Croix Rouge umaze ukorera mu Rwanda, wijeje kuzakomeza ubutabazi bw’ibanze ku mbabare zitandukanye zirimo impunzi, abibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo, ndetse n’abandi bose bari mu kaga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu (…)
Umukecuru utuye ahitwa mu Gitwa mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ababazwa n’uko hari umugabo wamutereye inda umukobwa akiri mutoya ntamutware, hanyuma agahindukira akanayimuterera umwuzukuru, afite imyaka 14.
Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko bubakiwe amavomo, agafungwa atamaze kabiri hafi ya yose, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi.
Bamwe mu baturage biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabagejejeho amashanyarazi, bakemeza ko baruhutse inzitizi zimwe na zimwe zajyaga zidindiza iterambere ryabo.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw"icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa, ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi na ko.
Mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, harimo kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi cyiswe “Ellen DeGeneres Campus”, umushinga uteganya guha akazi abagera ku 1500.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, asobanura ko impamvu utubari, serivisi z’ubukwe n’ibirori bitakomorerwa, ari uburyo bwo kwihutisha ingamba zo gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Abafashwe ni Rulinda Jean Pierre w’imyaka 28, Barigora Theoneste w’imyaka 30 na Habineza Jean Paul, bacyekwaho kwiba televiziyo eshatu (3) muri Motel yitwa Auberge Saint Jean Leopold iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Abatawe muri yombi ni Ndayisenga Jean Claude, Nshimiyimana Faustin, Tuyishime Dieudonné, Nikuze Emerithe na Bihoyiki bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, yishimiye kuba yakiriwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, amushimira umubano mwiza Leta y’ u Rwanda ifitanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, (…)
Umunya Uganda winjijwe mu gisirikare akiri umwana, Dominic Ongwen, akaza kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) zirwanya ubutegetsi muri Uganda, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).
Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 5 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye, harimo n’uwo gukomerera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunze nka za ‘Gyms’. Gusa kuri uwo mwanzuro bongeyeho ko Minisitiri ibifite mu nshingano, izatanga amabwiriza arambuye ajyanye n’ibyo izo ‘Gyms’ zisabwa kugira ngo zitangire (…)
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yijeje inkunga ihoraho yo gufasha mu marushanwa y’abakora inyandiko, amajwi n’amashusho byo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.
Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga urifuza ko abakozi b’ibitaro bya Kabgayi batanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside ikomeje kuboneka muri ibyo bitaro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 yatangaje amabwiriza yo gukura imirenge imwe no gushyira indi muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, inama yavugururiwemo amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bimwe mu byahindutse akaba ari amasaha yemewe y’ingendo aho yavuye kuri saa tatu akagera kuri saa yine z’ijoro, uretse muri tumwe mu turere tw’Intara (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batanu, umwe akaba Byukusenge Jeniffer wagiye muri Uganda ajyanywe no kubwira nyina iby’ubukwe yiteguraga.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu rwego rw’ubutabera bacyekwaho icyaha cya ruswa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezweho imyanzuro mishya ku cyorezo cya Covid-19.
Abantu umunani bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana nyuma yo kumugeza kwa muganga, bakaba bari mu kazi ku inshantiye y’ubwubatsi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abikorera mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe ari muri ako karere bashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga rwa Irembo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, aho yabasabye kurushaho kunoza servisi zitangirwa kuri urwo rubuga.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko muri Kamena 2021 isoko rishya rijyanye n’igihe rizatangira gukorererwamo, kandi rikazagabanya akajagari mu bucuruzi.