Kuva ku cyumweru tariki 13/11/2011 umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda “New Times Publications”, Joseph Bideri, ari mu maboko ya polisi. Kugeza na n’ubu hakaba hataramenyekana icyo azira.
U Rwanda twatorewe kuyobora komite ishinzwe gukumira Jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira ikiremwa muntu hamwe n’ubundi buryo bwose bw’ivangura mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuri uyu wa kabiri i Kigali hatangiye inama ya gatatu y’umushyikirano ku itangazamakuru igamije kubaka ubushobozi mu iterambere ry’itangazamakuru mu gihugu.
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Laurent Contini yakuwe kuri uwo mwanya akaba ashobora gusimburwa na Hélène Le Gal ubu waruhagarariye Ubufaransa i Québec muri Canada.
Ejo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Masdar muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yaganiriye na bamwe mu bayobozi baho bamubwira aho ibihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bigeze mu iterambere ry’ingufu ziyongera ndetse no mu ikoranabuganga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2011, Espoir, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu karere ka Rusizi yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yitwa Brezil yo mu mujyi wa Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(DRC). Ikipe ya Espoir akaba ariyo yari yatumiye ikipe ya Brezil muri uyu mukino warangiye ari 1-0 (…)
Ejo sena y’u Rwanda yemeje ko Habimana Augustin ahagararira u Rwanda mu Burundi; Ben Rugangazi agahagararira u Rwanda muri Tanzaniya, naho Uwamariya Odette akaba guverineri w’intara y’uburasirazuba.
Abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa bahererekanyije ubutumwa bwo gushimirana ku myaka 40 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye kuri politiki.
Nyuma yo kumurikirwa imihigo itaragezweho mu karere ka Gicumbi, minisitiri w’ubuzima, Bingwaho Agnes, yasabye abayobozi b’ako karere guhiga ibyo babasha guhigura.
Kuri uyu wa gatanu tariki 11/11/2011 ikinyamakuru Ishema cyongeye kuboneka ku isoko nyuma y’amezi arenga abiri kidakora. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize (16/10/2011) nibwo ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwatangaje ko kigiye gusubukura ibikorwa byacyo kuko imbogamizi zose cyari gifite zitakiriho.
Itangazo ryatanzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, rivuga ko guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga za konti zose z’ambasade y’igihugu cy’u Bubiligi ziri i Kigali tariki 10/11/2011.
Ejo umusozi wararidutse ufunga umuhanda wa kaburimbo wa Mukamira-Ngororero. Iyi nkangu ikaba yarabereye mu mudugudu wa Rwinkingi akagari ka Nyundo mu murenge wa Rambura.
Inama yari iteraniye i Kigali yigiraga k’u Rwanda mu kwiteza imbere nyuma y’ibihe rwanyuzemo yasoje abayitabiriye biyemeje gukurikiza zimwe muri gahunda u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rube icyitegererezo.
Nyuma y’imyaka 17 ruvuye mu bwicanyi ndenga kamere, u Rwanda ni intangarugero hirya no hino. Kuri iyi nshuro politiki zarwo zabaye irebero mu bihugu byinshi nk’uko byagaragaye mu nama yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’igihugu nyuma y’amakimbirane yiswe “Peace & State building: The Rwandan experience” iteraniye i Kigali (…)
Umuryango Ibuka urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 urasaba ibihugu bicumbira Rusesabagina kumuhambiriza kuko ari ‘Umutekamutwe’
Tariki ya 7/11/2011 bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera biganjemo urubyiruko bazindukiye ku cyibuga cy’umupira cya Nyamata mu gikorwa cyo gukora ikizamini kibahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Guillaume Soro, minisitiri w’ intebe wa Côte d’Ivoire, yageze mu Rwanda aho aje guhagararira igihugu cye mu nama y’ umuryango w’abibumye UN ku bijyanye n’ubuzima bw’ibihugu nyuma y’amakimbirane ndetse no kubaka amahoro. Iyi nama iratangira kuri uyu wa kabiri tariki 8/11/2011 muri serena hoteli.
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe ku cyumweru tariki 6/11/2011.
Muri iki cyumweru abayobozi b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 10 bategerejwe i Kigali mu nama y’umuryango w’abibumye iziga ku bijyanye n’ubuzima bw’ibihugu nyuma y’ amakimbirane ndetse no kubaka amahoro. Iyi nama iteganyijwe kuva tariki 08 kugeza tariki 09 Ugushyingo 2011 muri hoteli serena i Kigali.
Intara y’uburasirazuba n’iy’uburengerazuba kuri uyu wa gatanu zasinye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane. Aya masezerano azibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ubuhahirane.
Nyuma y’imyaka 17 Jenoside ibaye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda habonetse imibiri y’abaguye muri iyi kaminunza mu gihe cya Jenoside yakozwe mu mwaka w’1994.
Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rurahakana ibivugwa n’ imfungwa z’ abanya Sierra Leon zifungiye mu Rwanda ko zidafatwa neza ahubwo ngo zigafatwa ku buryo budasanzwe.
Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ikiraro cya butampu gihuza umurenge wa Simbi na Maraba muri aka Karere ka Huye cyarangiritse, iki kibazo ubu kikaba giteza ibibazo mu buhahirane bw’abaturage hagati y’iyi mirenge kandi abaturage bakaba bahangayikishijwe n’ikibazo k’iri teme mu gihe ubuyobozi bw’Akarere butabatabaye (…)
Ku nshuro ya munani habaho aya marushanwa, Bwana Francois Xavier Gasimba Munezero nawe ni umwe mu begukanye igihembo kitiriwe Kadima.
Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye uzwi cyane nk’umujyi wa Butare batangaza ko mu gihe abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda bari mu biruhuko, bagira igihombo gikomeye kuko aba banyeshuri aribo bagize umubare munini w’abakiriya babo.
Kuwa 24 Ukwakira 2011, Umunyarwanda Kayitesi Zainabo Sylvie perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungiririje wa komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaturage.
Nyuma yo gushishoza akabona aho u Rwanda rugeze n’uburyo rwabaye irebero mu mahanga, Pierre Célestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, atangaza ko aribyo byamuteye gufata icyemezo cyo kugaruka agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika Johnnie Carson yasuye ibitaro bya Kibagabaga yishimira iterambere u Rwanda rugezeho.
Mu rwego rwo kongerera ingabo ubushobozi mu kubumbatira amahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’ i burasirazuba (EAC), u Rwanda rwakiriye imyitozo ya gisirikare ihuriyemo ingabo zaturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango wa (EAC). Iyo myitozo imaze iminsi itatu itangiye mu ishuli rya gisirikare riri i Nyakinama, tariki ya (…)
Mu gitondo cy’ uyu munsi mu mudugudu wa Kibagabaga, ahubakwa amazu na sosiyete yitwa Thomas&Piron habaye ubwumvikane buke hagati y’ abakozi b’ iyo sosiyete n’ abayobozi babo bitewe n’ uko babirukanye nta nteguza.