• Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yimitswe (Updated)

    Nyiricyubahiro Harolimana Vincent, umushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimitswe kuri uwo mwanya kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012. Imihango yo kwimikwa yabereye mu gitambo cya misa cyaturiwe kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze.



  • Mukankundiye Odette, umugore wa Ntakirutimana

    Nyanza: Abagizi ba nabi bamuhinduye intere

    Umugabo witwa Ntakirutimana Charles utuye mu mudugudu wa Gatare mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahuye n’abagizi ba nabi mu nzira baramuhondagura bamusiga ari intere barangije bamwambura n’ibye byose yari afite ubwo yari atashye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23/3/2012.



  • Rugarama: Imodoka yamugonze akaguru ke kavunika mo kabiri

    Umusore witwa Twagirumuhire ukomoka mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kugongwa n’imodoka ku kaguru k’ibumoso kakavunika mo kabiri.



  • Ruhango: Barwaniye igare bamumena ijisho

    Hakizimana Celestin, umusore w’imyaka 26 utuye mu mudugudu wa Koma, akagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango mu akarere ka Ruhango yamenetse ijisho anakomereka mu mutwe ubwo yarwaniraga igare na Habakurama Ameire tariki 22/03/2012.



  • Umugandakazi wari waraburiwe irengero yashyikirijwe umuryango we

    Umugandekazi w’imyaka 16 witwa Namuronda Ronah wari waratorokanywe n’umusore w’Umunyarwanda yashyikirijwe umubyeyi we. Imihango yo guhererekanya uyu mwana yabereye ku mupaka wa Buziba tariki 23/03/2012.



  • Impinja zirerwa n

    Rubavu: Abagore basiga impinja ku rubaraza bakajya gucuruza i Goma

    Nyuma yo kubuzwa kujyana abana muri Kongo kubera impamvu z’umutekano, abagore bakorera ubucuruzi i Goma basigaye bafata abana babo bakabareresha abandi bana bakabishyura ku munsi bakagaruka kubatora bavuye mu kazi.



  • Abaturage ba Gisenyi barinubira imikorere y’Inkeragutabara na Local Defense

    Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi, akarere ka Rubavu barinubira imikorere y’Inkeragutabara na Local Defense kuko babahohotera bakanabasahura aho kubatabara.



  • U Rwanda rwirukanye Abafaransa baje gukora iperereza kuri Jenoside

    Mu cyumweru gishize, abayobozi b’u Rwanda birukanye komisiyo yari iturutse mu gihugu cy’u Bufaransa izanwe no gukora iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



  • Musanze: Uwahitanywe n’igisasu ashobora kuba ari we wagiteye

    Umuntu wishwe n’igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Musanze mu ma saa moya y’ijoro ryakeye ashobora kuba ari we wagiteye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida.



  • Radiyo Inteko izafasha kumenyekanisha ibikorwa by’inteko

    Inteko Ishinga amategeko yatangije radiyo yayo yitwa “Radiyo Inteko” izajya yumvikanira ku murongo wa 101.5 FM. Imihango yo kuyitangiza yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ari na ho iyo radio izakorera.



  • Abasirikare bakuru 28 bo muri EAC bashoje amahugurwa bagiriraga mu Rwanda

    Kuri uyu wa kane tariki 22/03/2012 abasirikare bakuru bagera kuri 28 baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bashoje amahugurwa yigaga ibijyanye n’amategeko ya gisikare ku makimbirane n’imyitwarire igenga umurimo wa Gisirikare.



  • Perezida Kagame ageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza ya Fatih

    Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza yo muri Turukiya

    Kaminuza ya Fatih yo muri Turukiya, uyu munsi tariki 23/03/2012, yahaye Perezida Kagame impamyabumenyi y’ikirenga (honorary doctorate) kubera ibikorwa by’intashyikirwa by’ububanyi bw’amahanga n’iterambere yakoze mu Rwanda no mu karere.



  • Iyo winjiye mu mujyi wa Musanze uhita ubona ko bidasanzwe

    Imyiteguro yo kwimika Musenyeri wa Diyosezi Ruhengeri igeze kure

    Abatuye umujyi wa Musanze bahagurukiye gukesha ibirori byo kwimika Musenyeri Visenti Harolimana ku bushumba bwa Diyosezi ya Ruhengeri kuri uyu wagatandatu tariki 24/03/2012.



  • Ibisenge by

    Kayonza: Amazu 40 yashenywe n’imvura

    Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye tariki 20/03/2012 yashenye amazu agera kuri 40 mu murenge wa Ruramira wo mu karere ka Kayonza. Uretse amazu manini abaturage babamo, hangiritse na zimwe mu nsengero zo muri uwo murenge n’urutoki.



  • Perezida Kagame yasuye uruganda rwa YDA na NOVA

    Perezida Kagame akomeje kugirira urugendo mu gihugu cya Turukiya aho ari gusura inganda n’abashoramari abashishikariza gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’u Rwanda n’ibikorwaremezo.



  • Rubavu: Abayobozi 2 bahagaritswe kubera ko baka abaturage amafaranga y’ikirenga

    Inama njyanama y’umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, yasezeraye abayobozi bo mu kagari ka Bulinda, Isewurugwiro na Nshimiyimana Enock, kubera amafaranga baka abaturage ngo babashyire muri gahunda zo kugoboka abatishoboye.



  • Sosiyete yo muri Turukiya igiye kubaka kaminuza mu Rwanda

    Sosiyete ikomeye yo muri Turukiya yitwa Koza Ipek Group yatangaje ko yiteguye kubaka kaminuza mu Rwanda yise “Turkish Rwanda school”. Iyi sosiyete yabitangaje nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu yagiranye n’abashoramari baho tariki 21/03/2012.



  • Abacunga ibya rubanda barasabwa kuzirikana uburemere bw’ako kazi

    Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kirasaba abayobozi bafite gucunga ibya rubanda mu nshingano zabo kuzirikana ku buremere bw’akazi kabo kuko igihe cyoze batujuje inshingano bagomba kubibazwa.



  • Umusaza Sentore yari mu bantu bake mu Rwanda bazi gucuranga ibicurangisho gakondo

    Se wa Masamba Intore yitabye Imana

    Umusaza Sentore, se wa Masamba Intore, yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 21/03/2012 azize indwara y’umutima mu bitaro byitwa Fortis Hospital Mumbai byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza kuva tariki 07/01/2012.



  • Iranzi wambaye umupira w

    Polisi yamufashe agemuye ibiro 50 by’urumogi i Kigali

    Umusore witwa Iranzi Emmanuel w’imyaka 23 yafatanywe ibiro 50 by’urumogi yari agemuye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba washize.Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro muri Rwamagana.



  • Qatar Airways yatangije ku mugaragaro ingendo zayo mu Rwanda

    Ku gicamunsi cya tariki 21/03/2012, kompanyi itwara abantu mu ndege yitwa Qatar Airways yatangije ku mugaragaro ingendo zayo mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy

    Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Turukiya (updated)

    Perezida Kagame yatangiye uruzinduko ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Turikiya aho azashyikirizwa impamyabumenyi y’ikirenga kubera uruhare yagaragaje mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda no gutanga urugero rwiza ku mugabane w’Afurika.



  • Ruhango: amazu yasambuwe n’umuyaga arimo gusanwa n’umuganda w’abaturage

    Amazu 6 yari yatwawe n’umuyaga mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki 18/03/2012 , yatangiye gusanwa n’umurenge hifashishijwe umuganda w’abaturage.



  • Nyanza: Horizon Express yagonze umunyegare

    Imodoka ya Horizon Express yakoreye impanuka ahitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza igonga umunyegare asigara ari intere mu isanganya ryabaye 11h13 z’amanywa kuwa kabiri tariki 20/03/2012.



  • Banki y’isi yemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amadorali

    Banki y’isi, uyu munsi tariki 21/03/2012, yemeje inkunga y’amadolari y’Amerika miliyoni 40 azafasha muri gahunda zigamije gusigasira imibereho y’abaturage (social protection), akazagera ku miryango ibihumbi 115 ituwe n’abantu bagera ku bihumbi 500.



  • Inzu yahiye igice kimwe kirangirika

    Gisagara: Umupfakazi w’imyaka 59 yahishije inzu

    Umugore witwa Espérance Mukarushema w’imyaka 59 utuye mu mudugudu wa Bazankuru, akagari ka Mugomwa mu murenge wa Mugombwa aherutse guhisha inzu tariki 15/03/2012 kubera kuyicanamo ntazimye umuriro.



  • Imvura n’umuyaga byasambuye icyicaro cy’Intara y’Uburasirazuba

    Igice kimwe cy’inyubako y’Intara y’Uburasirazuba cyasambuwe n’imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye byayibasiye ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ku buryo yasambutse igice kinini cyayo, ibiro by’abakozi n’amadosiye birangirika cyane.



  • Nyagatare: Batangiye imyiteguro yo kwibuka abazize Jenoside

    Icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare kizatangirira mu murenge wa Matimba kubera ko ari ho hakunze kugaragara ibibazo by’ihahamuka mu gihe cyo kwibuka kandi hakaba ari na ho hari urwibutso runini mu karere ka Nyagatare.



  • Ambasaderi Gatete Claver yandika mu gitabo cy

    Abajyanama ba Perezida Kagame basuye Ingoro yo mu Rukali

    Abajyanama ba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’u Rwanda basuye ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa iri i Nyanza mu Rukali kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012.



  • Abarokotse Jenoside bo muri Nyabihu barasaba miliyoni 50 ku byabo byangijwe

    Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko ababazwa cyane n’imitungo y’abacitse ku icumu yangijwe itarishyurwa kugeza ubu ifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni 50.



Izindi nkuru: