Abagenzi bagendaga mu modoka ya Horizon Coach bari baturutse Uganda berekeza i Burundi batunguwe no kubona imodoka ifashe umuhanda werekeza Congo mu gihe bo berekezaga i Burundi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) niyo igiye kujya ikurikirana ibirebana n’itangazamakuru, nyuma yo gukurwa mu cyahoze ari Minisiteri y’Itangazamakuru.
Rubirika Eugène w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 24/04/2012 aguye mu mpanuka y’imodoka yari ijyanye amavuta ku munara wa MTN uri mu mudugudu wa Kibilizi mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.
Munyarugendo Zabuloni na Muhawenayo Joram bo mu karere ka Nyamasheke batawe muri yombi tariki 23/04/2012 bakekwaho gushaka kwiba amafaranga muri Sacco ya Rugarika, aho Muhawenayo yari amaze igihe cy’ibyumweru bibiri yimenyereza umwuga (stage).
Umusaza Tabaro Mathias wacitse akaboko utuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rubaya,umudugudu wa Karandaryi ababajwe n’inka ye yatemwe kandi yari yarayihayeho umwana we, Ndayambaje Bernard, umurange ngo azabashe kugira icyo yimarira.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), tariki 24/04/2012, yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’amabati abaturage basenyewe amazu n’imyuzure bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama.
Abasore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano mu mukwabo wakozwe mu ijoro rya tariki 23/04/2012, bafatirwa mu gasantere kitwa Video ko mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe yagiriye mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rya Rubona mu karere ka Huye, tariki 24/04/2012, yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage babafasha mu bikorwa by’iterambere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza abari abasirikari mu buzima busanzwe (RDRC) cyafunguye ikigo gishya kizajya cyakira abana bahoze mu gisirikari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo bigishwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Muri iki gihe usigaye winjira mu modoka zitwara abagenzi ugasangamo umuvugabutumwa abwiriza ijambo ry’Imana ariko abagenzi usanga batabyishimiye bakavuga ko ijambo ry’Imana rikwiye gutangirwa mu rusengero gusa.
Baraka Elias, Umunyakongo ufite imyaka 10 y’amavuko yafatiwe ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera, tariki 22/04/2012, yihishe muri “butu” y’imodoka ya Jaguar ashaka kujya muri Uganda.
Ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kubura abayoboke. Rimaze iminsi ritumiza inama nyinshi mu Burayi ariko hakabura uzitabira.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke arasaba ubufasha mu rwego rwo kuvuza umugabo witwa Mukeshimana Aphrodis wacitse ku icumu ufite ihungabana rirenze ku buryo agaragara nk’umusazi.
Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gushyingura Nyakwigendera Perezida Bingu wa Mutharika, wapfuye azize indwara y’umutima.
Uruganda rwa Kigali Foam ruherereye i Gikondo rukora za matela, rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka ariko ntihagira uhitanwa n’iyo mpanuka.
Impanuka y’imodoka yabaye ku cyumweru tariki 22 Mata 2012 ahagana saa cyenda z’amanywa mu kagali ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yahitanye umwe abandi batatu barakomeraka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) arasaba abakangurambaga b’imibereho myiza kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda bose byihuse kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Theogene Abayo, atangaza ko umukino wa Karate ushobora gufasha abantu guharanira amahoro.
Feromene Nyirahabimana w’imyaka 18 ni umwana wavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abura ababyeyi agifite imyaka mike. Ubu amaze imyaka irindwi yose aba mu bitaro bya Kabgayi kuko yabuze umuryango wamwakira ngo babane.
Thomas Sankara, umusore w’imyaka 23 yemeza ko umwaka umwe n’igice amaze mu kigo cy’imyuga cy’Iwawa byamufashije kwikunda kurusha gukunda amafaranga no kumva icyo u Rwanda rumutegerejeho.
Itsinda ry’abadepite umunani bo mu nteko ishinga amategeko ya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda bashimye imirimo y’ikigo cyigisha imyuga cy’Iwawa ndetse banatangaza ko bagiye gusaba Guverinoma yabo kubaka ikigo nk’icyo.
Umuyobozi wa Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University, Dr. Ann Fields, yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu.
Bamwe mu bahuzabikorwa batangaza ko bahangayikishijwe n’abantu bahora bimuka, kuko ari imwe mu mbogamizi ihungabanya imigendekere y’amatora, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bashinzwe igikorwa cy’itora, mu gihe habura igihe gito amatora y’abadepite akaba.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko (FFRP), hamwe n’abakozi b’inteko bafatanya mu kazi k’ingengo y’imari, guhara tariki 20/04/2012, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwiga uburyo bwo kwinjiza uburinganire (gender) mu ngengo y’imari.
Aganira n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo, uyu munsi tariki 20/04/2012, Perezida Kagame yabasabye kugira ubushake bwo gukora no kwishyirahamwe kugira ngo bashobore kubyaza inyungu amahirwe ahari kuko gukira no kumenya ubwenge biteganewe bamwe ngo abandi basigare inyuma.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangiye igikorwa cyo kwita amazina no guha nimero imihanda yo mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zagaragaraga mu kuranga ahantu.
Mukamugema Venantien wo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye yongeye kubonana na Ntawigira Jean Claude, umuhungu we baburanye muri Jenoside mu 1994 aziko yapfuye.
Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite) yateranye tariki mu gihembwe kidasanzwe 19/04/2012 yasabye ko raporo ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara n’umushinga w’amazi wa Mutobo yongera gusuzumwa kuko hari abantu bavuzweho amakosa hashingiwe ku makuru atuzuye.
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police officers) bagera kuri 18, kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubaha ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yishimiye koherezwa mu Rwanda kwa Pasitoro Uwinkindi Jean; nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa CNLG, Mucyo Jean de Dieu.