Ingabire Agnes w’imyaka 22 utuye mu mudugudu wa Nyagihama, akagari ka Burima, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira gukuramo inda ariko we avuga ko atazi aho iyo nda yari atwite yagiye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.
Abakora imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero bemeje ko bagiye kuvugurura imikorere ku bijyanye n’umutekano w’abakozi ku kazi, kubashakira ibikoresho bibarinda impanuka, kubahugura mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, kubungabunga ibidukikije no kwirinda gukorera mu kajagari.
Guverinoma y’Ubuyapani yageneye Minisiteri yo Gukumira Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) inkunga ya miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gusana inkambi ya Kigeme, iherereye mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo.
Ababamaje gahunda ya SIMBUKA ya Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ishami rya Nyanza barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye nk’uko bari barabisezeranyijwe.
Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Ishinga amategeko irasaba Ministeri ifite imibereho myiza mu nshingano gushyiraho gahunda yo gushyingura mu buryo bworoheye buri wese kuko ibiciro by’amarimbi bihanitse cyane.
Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko igiye kubaka no kugura amazu yo gukoreramo mu rwego rwego rwo kurinda Leta gutanga amafaranga arenga miliyari ennye buri mwaka yo gukodesha aho ibigo byayo bikorera.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Minisitiri Lambert Mende, yatangaje ko ibihuha bivuga ko u Rwanda rufasha umutwe uyirwanya M23, bimaze iminsi bivugwa ntabyo bazi ahubwo ko Leta ye iri kwikorera iperereza.
Umugore n’umugobabo baraye barwanye, bapfuye inkono y’inyama kugeza aho umwe muri bo akomereka ku munwa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabri tariki 29/05/2012.
Umunyarwandakazi, Depute Julianna Kantengwa, yatorewe kuba Visi Perezida wa Kane w’Inteko Ishinga amategeko Nyafurika (PAP), atsinze Umunyakenya ku majwi 89 kuri 59.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho myiza baragaragaza impungenge baterwa n’uko ubutaka buzaba bucye mu gihe kizaza, bitewe no guhamba abantu mu mva za kijyambere bisigaye bigezweho.
Abafundi bubatse amashuri abanza ya Kabonanyoni mu murenge wa Rukozo, akarere ka Rulindo, barasaba ko barenganurwa, bakishyurwa amafaranga yabo bakoreye mu myaka itanu ishize.
Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atangaza ko ibikubiye muri raporo ya ONU itarasohoka, ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu Burasirazuba bwa Congo ari ibihuha.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR), kirasaba Abanyarwanda kuzatanga amakuru nyayo ubwo ibarura rusange rya Kane mu Rwanda rizaba ritangiye, guhera tariki 16/08/2012 kugeza 30/08/2012.
Umushoferi wari utwaye ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yakomeretse ubwo imodoka ye yagongaga ikamyo nini itwara izindi modoka, mu mpanuka yabereye mu Ruhango kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.
Abayoboke b’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi 35 bagiye mu busabane nyuma y’igabiro ryera ryabaye kuri icyi cyumweru tariki 27/05/2012 mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Kigeme, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bamaze kugera kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyekana.
Kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Mata 2012 akarere ka Nyabihu kakoze ibikorwa by’umuganda bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 412 mu gihe mu mihigo ya 2011/2012 hari hiyemejwe ko hazakorwa umuganda ufite agaciro kangana na miliyoni 350.
Ubwo hizihizwaga umunsi wo kurinda umutungo bwite w’ubwenge hagaragajwe ko bikwiye ko Abanyarwanda bose basobanukirwa n’icyo umutungo bwite w’ubwenge ari cyo, ndetse n’itegeko riwugenga rigashyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragara.
Bamwe mu batuye mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, bumvise ko isambu yabo irimo zahabu maze batangira kuyicukura uko biboneye none imirima yabo yabaye ibirombe.
Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiye umugore witwa Isabele Umutesi n’umugabo witwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye.
Abanyekongo b’Abatutsi bahungiye mu Rwanda bari mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi barasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose abababiciye abavandimwe n’inshuti bagashyikirizwa ubutabera.
Itsinda ry’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi ryagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu karere ka Kabare ko mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kunoza umutekano w’uturere twombi.
Impunzi z’abanyarwanda 272 zabaga muri Kongo-Kinshasa zatahutse mu Rwanda ku bushake tariki 25/05/2012. Gutahuka zabifashijwemo na Komisiyo yo Gucyura Impunzi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (CNR) ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi (UNHCR).
Abapolisi bakuru 40 baturuka mu Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo no muri Somalia bashoje amahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Imvura nyinshi imaze amezi abiri igwa mu karere ka Gakenke yahitanye abantu batatu bagwiriwe n’amazu n’inkangu ndetse n’amazu agera kuri 225 arasenyuka.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko mu gihe kitageze ku kwezi amabwiriza agenga ubumenyingiro mu Rwanda azaba yemejwe kugira ngo abiga imyuga n’abayikora bahabwe agaciro.
Amatara mashya arimo gushyirwa ku mihanda yo mu mujyi wa Butare yibasiwe n’abajura bari kwiba bimwe mu byuma biyagize bakajya kubicuramo ibindi bikoresho bitandukanye bagurisha mu isoko; nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukora ayo matara.
Abatuye imirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze ituriye umwuzi wa Rwebeya barasabwa gufata neza Gabiyo (Gabions) zubatse muri uwo mugezi, zigabanya umuvuduko w’amazi awumanukamo aturuka ku kirunga cya Sabyinyo mu gihe cy’imvura.
Simba Gold Corp, sosiyete ikora ishoramari mu gucukura amabuye y’agaciro, yatangaje ko izatangira gucukura zahabu mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu mushinga yise Miyove Gold Project mu karere ka Gicumbi.