Ikibazo cy’inyama za koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” zatwitswe n’umukozi w’akarere ka Gakenke kimaze umwaka hafi n’igice kitarakemuka cyahagurukije komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere kugira ngo gishakirwe umuti.
Mu nteko y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 29/08/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni 180 n’ibihumbi 963 n’amadorali 700 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund. Ayishyuwe ako kanya ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi 30.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rwongeye gusaba igihugu cya Kongo guta muri yombi umuyobozi wa FDLR, Gen. Sylvestre Mudacumura, uregwa gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri Collège de la Paix, mu karere ka Rutsiro yajyanywe kwa muganga kubera ingaruka zaturutse ku nkuba ikomeye yakubitiye aho uwo munyeshuri yari aherereye.
Sosiyete Sivile nyarwanda iremeza ko politiki idakwiye kuvangwa n’ihagarikwa ry’inkunga igamije guteza imbere abaturage ahubwo hakwiye kurebwa uburyo iyo nkunga ikoreshwa.
Umutwe uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) urifuza ko itangazamakuru rigira uruhare mu gutanga isura y’ibibera muri icyo gihugu, kugira ngo abaturage bari hirya no hino ku isi bumve impamvu, banatange umusanzu mu kubaka Somaliya nshya.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutemera ibyandikwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu nyamara ibyo ikora bigaragaza ko bakorera mu kwaha kw’abayitera inkunga.
Mu kwizihiza ibirori by’umunsi w’abasora, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye inkunga ya mudasobwa 10, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rose Mystica ryo ku Kamonyi.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage n’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, azatangiza ku mugaragaro ikigega “Agaciro Development Fund” mu karere ka Ruhango tariki 30/08/2012.
Nyuma y’amezi hafi abiri yongeye kumvikana ku murongo wa FM, radiyo Salus yongeye gupfa. Kuva tariki 26/08/2012, iyi radiyo ntabwo icyumvikana ndetse n’abakozi bayo ubu ntibarimo gukora.
Perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yaje kuganira na mugezi we, Paul Kagame, icyakorwa ngo amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahoshe.
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakusanyije miliyoni 74 n’ibihumbi 446 mu kigega Agaciro Development Fund mu muhango wabaye uyu munsi tariki 28/8/2012.
Imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana yakubise yuzuye ahitwa ku kibuga cya Police mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho bitabiriye inama yitwa iy’Inteko y’Akarere bari bunakoreremo igikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye aho atanga ibisobanuro kuri raporo yakozwe n’impugucye z’uyu muryango ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe urwanya Leta ya Kongo.
Impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda guhera mu 1995 zigeze ku 57.641. Abanyekongo nibo bihariye igice kinini kuko bagera ku bihumbi 57.216, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ibigaragaza.
Ubwo yari yitabiriye igiterane cyo gushima Imana cyabereye kuri sitade Amahoro mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyarwanda gushima Imana ku bw’agaciro kabo kari karazimiye kakaba karagarutse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burakangurira abaturage batuye mu mbago z’umujyi ndetse n’abandi bashaka kubaka kwifashisha amatafari akorwa n’imashini ya hydroform.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yakiriye imodoka imwe na moto zirindwi yahawe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), zizakoreshwa n’abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza mu turere.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kureba intambwe bamaze kugeraho no kubashimira ibimaze gushyirwa mu bikorwa, Perezida Kagame yasabye abaturage batuye ako karere kugira umwete wo gukora bakiteza imbere.
Nyuma y’umuganda wabaye tariki 25/08/2012, abaturage bo mu karere ka Ngororero batashye ikiraro kimanitse mu kirere gifite metero 50 cyambukanya umugezi wa Kibirira kigahuza umurenge wa Bwira na Gatumba mu tugari twa Ruhindage na Kamasiga.
Guverinoma y’igihugu cy’Ubudage imaze gushyikiriza u Rwanda inyubako eshatu zigezweho zizifashishwa mu kwigisha abapolisi gukomeza kunonosora ubumenyi n’imyiteguro mu butumwa bwo kubungabunga amahoro polisi y’u Rwanda imaze kumyenyekanaho hirya no hino ku isi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubudage M. Guido Westerwelle, tariki 15/08/2012, baganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu gihe hategurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, umusaza Kayonga Zakayo uvuka mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke atangaza ko imiyoborere myiza umuryango FPR-Inkotanyi wazanye mu Rwanda imaze kugeza byinshi ku baturage.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibarura mu karere ka Kirehe, Njamahoro Basile, arasaba abaturage ko nibigera tariki 28/08/2012 bataragenrwaho n’abakarani b’ibarura byaba byiza yibukije umukuru w’umudugudu ko we bataramubarura cyangwa se akaba akabimenyesha abantu baca mu mudugudu babarura.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Nyamasheke zirasabwa kwegera abaturage cyane cyane abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zone) bakabasobanurira ibyiza byo bagatura ku midugudu.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, arihanangiriza abayobozi bo mu ntara abereye umuyobozi, kwirinda gukubirana abaturage kubyo basabwe gukora, kugira ngo babone kubaha serivisi baje gusaba.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi, Didier Reynders, uri mu Rwanda kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 26/8/2012, yavuze ko yishimiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukomeza guharanira ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Bitewe n’uko imiyoborere myiza imaze kwiganza mu gihugu, biratanga ikizere ko abana bazahagararira abandi bazagera ku nshingano zabo batorewe nta kabuza.
Abanyarwanda 12 barimo umugabo umwe, abagore batatu n’abana umunani bageze mu murenge wa Kamembe tariki 25/08/2012 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders yunamiye imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho yatangaje ko amateka agaragara muri urwo rwibutso ateye agahinda kandi yigisha kugira ngo ibyabaye bitazasubira.