Abaturage basaga 50 batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko babariwe guhabwa ingurane mu mwaka wa 1972, ubwo hari hagiye gushyirwa amashanyarazi muri uwo murenge bakabwirwa ko bazishyurwa ariko kugeza na n’ubu bakaba batarishyurwa.
Kwihangana Viateur, mwene Ndagijimana na Souzana, akaba afite mukuru we witwa Nzavuga Pierre, aravuga ko yabuze iwabo afite imyaka irindwi, akaba amaze imyaka isaga 12 acumbikirwa n’abaturage batandukanye.
Bamwe mu baturage basiragiraga ku karere ka Nyamasheke basaba kwishyurwa amafaranga yabo ku bikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda mu murenge wa Ruharambuga baratangarizwa n’ababishinzwe ko mu minsi ya vuba nabo bazaba bishyuwe amafaranga yabo nk’uko abandi baturage nabo amaze kwishyurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/05/2014, minisitiri James Kabarebe ushinzwe Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo byinshi biri mu bihugu bitandukanye by’Afurika byatewe n’abakoloni.
Itorero rya EDAR (Eglise de Dieu en Afrique au Rwanda) ryateguye igiterane cyo guhimbaza Imana taliki ya 3/5/2014 mu karere ka Rubavu maze abacyitabiriye batunguwe no kubona ari icyo gutangiza itorero ry’abatinganyi, bitumwa bamwe mubacyitabiriye basohoka bacyamagana.
Ubuyobozi bw’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa burizeza abaturage b’umurenge wa Karangazi bangirijwe imitungo yabo cyangwa bakomerekejwe n’inyamanswa ko bitarenze ibyumweru 2 gusa ibibazo byabo bazaza kubiganiraho.
Inkunga y’amabati 340 yahawe bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gihundwe, Giheke na Nkanka basenyewe n’imvura nyinshi yari irimo unkubi y’umuyaga ivanze n’urubura yaguye mu mpera z’umwaka wa 2013; iyo nkunga bayihawe na Caritas ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze Abuja muri Nigeria aho agiye kwitabira Inama ngaruka mwaka ya 24 yiga ku bukungu bwa Afurika yateguwe n’umuryango World Economic Forum.
Abanyarwanda n’Abanyekongo baza kurangura mu Rwanda bavuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe bakwa amafaranga y’umurengera n’abakozi bo ku mupaka wa Congo atandikwa mu bitabo mu gihe ubajije impamvu akamburwa ibicuruzwa bikajya kubikwa.
Mu nama Abayobozi ba Polisi n’ab’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abamotari kuri uyu wa kabiri tariki 06/7/2014, abamotari bagaragaje ko impamvu biruka bahunga abapolisi ku mihanda, ngo ari uko babahahamuye maze Polisi ibasaba kujya berekana ababahohotera, kugirango bajye babihanirwa.
Ndagijimana Yuvenali, utuye mu murenge Gahunga, mu karere ka Burera, yiyeje kurwanya Abarembetsi ndetse n’abanywa ikiyobyabwenge cya kanyanga, abinyujije mu bigangano bye by’indirimbo maze umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, amwemerera moto nshya.
Lord George Leonard Carey wahoze ari umushumba mukuru w’itorero rya Canterbury ry’Abaporotesitanti b’Ababangilikani ku isi arasanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ari ibyo kwishimira kuko bitangaje.
Ubwo abatuye akarere ka Huye basabwaga gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano, n’izungura, basabye ko ababyeyi bazajya batanga iminani bararangije kubyara.
Mu nama bagiraye na bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo, itsinda ry’abadepite bane bagize komisiyo ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, bahumurije aba bayobozi ko mu nteko badateze gutora itegeko ryemerera Abanyarwanda gukora ubutinganyi.
Ubwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yari amaze gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, yatanze ubutumwa akangurira abantu kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko hari bamwe bamaze iminsi babifatirwamo na Polisi y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bwasabye ko iteme riri mu gishanga cya Base muri uyu murenge ahari umuhanda wakoreshwaga n’imodoka ziturutse i Kigali zikanyura mu Ruhango zikerekeza Buhanda n’ahandi, ko ryaba rihagaze kugirango ridateza impanuka zikomeye kuko ryamaze kwangirika bikomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05/05/2014, impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zakoreshejwe na kampani ya COOP Rwanda mu mirimo yo gukora imiyoboro y’amazi harwanywa isuri mu nkambi ya Kigeme maze ntizishyurwe, zakoze imyigaragambyo zifunga umuhanda winjira muri iyo nkambi zisaba ko zakwishyurwa amafaranga zakoreye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bo mu muryango wa Sebitabi Damien wari utuye mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bahaye imbabazi abantu 28 bishyuzwaga imitungo basahuye iwabo.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo cyane cyane abunzi ngo bakunze guhura n’ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango byiganjemo iby’impano, izungura n’ibindi, bakabura uko babikemura kuko nta tegeko ryihariye ryari rihari mu gukemura ibyo bibazo.
Abarimu kimwe n’abanyeshuri ba Kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo basanga abize bagomba gufata iya mbere mu kugarura isura y’igihugu, bahumuriza abahungabanye kandi ngo bakaba ari nabo bafata iya mbere mu gusana imitima y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Cyuzuzo Aimée wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yifuza uwamuha amakuru kuri papa we kuko atigeze agira amahirwe yo kumumenya.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo ngo basanga nta muntu ku giti cye wakagombye kwambura uburenganzira undi muntu bitanyuze mu mategeko cyangwa mu nkiko ngo hamenyekane koko niba uwo muntu aba akwiye gucibwa mu muryango we.
Bamwe mu bagize imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza ngo bafite ibibazo by’imirire mibi baterwa no kuba batagira amasambu ahagije yo guhinga.
Ku mugoroba taliki ya 1/5/2014 ingabo za Kongo ziri muri Burigade ya 86 ziyobowe na maj Patrick wungirijwe na Capt. Mbaza claude zimuye amahema yazo yari kuri metero 150 n’ubutaka bw’u Rwanda bayashyira kuri metero eshanu n’umupaka w’u Rwanda bibangombwa ko ingabo z’u Rwanda zibasaba gusubira nyuma.
“Umukozi ntakibaze icyo igihugu cyamumarira ahubwo ajye yibaza icyo we yakimarira”. Aya ni amagambo yavuzwe n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunzubumwe za Amerika John Kenesy ubwo yabwiraga abanyagihugu ba Amerika ko bagomba guteza imbere igihugu cyabo badatagereje icyo kibaha.
Sosiyete ya MTN ifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi Prime Life insurance bashyizeho ubwishingizi bwo kugoboka abagize ibyago byo gupfusha. Bukazafasha mu gihe uwapfuye yaba yaratanze cyangwa yaratangiwe amafaranga guhera ku 4,575 (RwF) ku mwaka; abo asize bakaba bahabwa guhera ku mafaranga y’u Rwanda 250,000 RwF.
Abadepite bagize komisiyo ya politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu baganiriye n’abahagarariye abaturage baganira ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo by’abashakanye bungurana ibitekerezo kuri uwo munshinga.
Christine Kayitesi, umunyamabanga w’umuyobozi w’Akarere ka Huye, ni we mukozi w’aka karere watoranyijwe na bagenzi be nk’indashyikirwa mu mikorere mu mwaka w’2014. Ubwo abakozi b’aka karere bizihizaga umunsi w’abakozi, yahawe mudasobwa igendanwa nk’ishimwe.
Mu kwizihiza umunsi wahariwe umurimo, abakozi ba Leta bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragaje ko ikiruhuko gihabwa ababyeyi babyaye kingana n’ukwezi n’igice gituma batanoza neza umurimo kuko ngo usanga baba bagifite intege nke bityo bigatuma badakora akazi neza nk’uko bikwiye.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gicurasi 2014 abakozi b’akarere ka Kirehe bifatanije mu kwishimira ibyo bagezeho mu birori byaranzwe n’ibiganiro bitandukanye n’ubusabane.