Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuwa 15/01/2015 yemewe ubwegure bwa Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Bayihiki Basile wari umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aremeza ko kuba azasoza manda ya kabiri mu 2017 bitari mu bimuhangayikishije iki gihe, kuko agihanganye n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamiye u Rwanda.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali aributsa urubyiruko ko ubutore butagaragarira mu magambo ahubwo bugaragazwa n’ibikorwa.
Perezida w’u Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bo mu byiciro byose gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ngo nta na kimwe mu byo bashaka bazigera bahabwa nk’impano nibatabikorera bafatanyije.
Umuyobozi w’impuzamasindika y’abakozi izwi nka COTRAF, Dominic Bicamumpaka, arashinjwa n’abanyamuryango be kwanga kuva ku buyobozi bw’iyi sendika nyuma y’amezi abiri manda ye irangiye, nawe ubwe akemeza ko abatamushaka nta n’umwe uzi uko iyo sendika yabayeho.
Abaturage n’abayobozi b’ibanze b’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe bagiriwe inama yo gufatanya mu guteza imbere umurenge wabo ntawe uhutaje mugenzi we, abaturage bakurikiza gahunda za leta n’abayobozi bayobora nta gitutu bashyize ku baturage.
Nyuma y’uko bivuzwe hirya no hino ko mu Rwanda hari abantu bafungwa igihe kiruta icyo baba barakatiwe, KT Radio yabateguriye ikiganiro kuri icyo kibazo kiba guhera 08h30 kuri uyu wa 15/01/2015.
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, ubwo yafunguraga ikigo mboneza mikurire mu karere ka Ngoma yasabye ababyeyi bombi gufatanya mu burere bw’umwana kuva agisamwa kuko kwitabwaho aribyo bituma avamo umuntu muzima.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko rwatangije sosiyete y’ubucuruzi izajya ibyaza umusaruro ibikorwa n’abagororwa mu rwego rwo kwishakamo amafaranga azajya yunganira leta mu ngengo y’imari yarugeneraga.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza wirukanye burundu Ntivuguruzwa Augustin bahimbaga “Kagina” wari umukozi uhoraho kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu kazi irimo kwivanga mu murimo itamureba, no gukoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze bwite.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine aratangaza ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye kandi gifite ubushobozi bwo kwakira impunzi igihe cyose baramuka batashye mu kivunge.
Mbonyi Paul uyobora umurenge wa Mutete na Muvunyi Bosco uyobora umurenge wa Nyamiyaga yo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 13/1/2015 beguye ku mirimo yabo.
Abana 170 bari mu “ihuriro ry’abiyubaka” bavutse mu mwaka w’1995 babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba gufashwa kwiga kuko nyuma yo gukomeretswa n’amateka y’ibyaye kuri ba nyina bakeneye gutera imbere.
Mu gihe mu gishushanyo mbonera kigari cy’Umujyi wa Karongi, Imirenge ya Bwishyura na Rubengera ifatwa nk’imirenge y’umujyi, bamwe mu baturage bavuga ko kutagaragarizwa igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi ngo banegerezwe amabwiriza y’imyubakire bibatera kubaka mu kajagari bikabatera igihombo iyo haje ibikorwa remezo bakabasenyera.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi bagaragarijwe igishushanyo cy’umujyi wa Rubavu mu myaka 30 iri imbere basabwa gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza byashyirwamo, kuwa kabiri tariki ya 13/1/2015.
Guhera mu kwezi kwa Nyakanga buri murenge wo mu karere ka Nyamasheke ugiye kugira poste ya polisi mu rwego rwo gufasha abaturage gufata abanyabyaha no kubageza aho bagomba gucumbikirwa ku buryo buboroheye.
Abakozi bakoreraga ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro bahawe amabaruwa agaragaza imirimo bazakora hakurikijwe amabwiriza ajyanye n’ivugurura ry’abakozi ba Leta, ariko babiri bamanuwe ku rwego rw’imirenge.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanije n’Akarere ka Nyamagabe bemereye impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Kigeme ko ikibazo cy’irimbi cyari kibahangayikishije kigiye gukemurwa vuba.
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme zifurijwe umwaka mushya zihabwa ibiribwa, kugira ngo nazo zigire umunsi wo kwishima zihindure n’indyo, buri muntu akaba yagenewe ikiro cy’umuceri.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo w’ubukorerabushake mu matora no gutangira gutegura ibikorwa by’amatora bizaba hagati y’umwaka wa 2016 na 2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizeho abashinzwe imyitwarire n’imibireho myiza by’abakorerabushake bayo.
Ihene 756 zari zifungiye ku ibagiro rya Kijyambere rya Gisenyi zahawe ibyangombwa bizemerera kwambutswa umupaka Kuwa mbere tariki ya 12/1/2015, mu gihe hari hamaze gupfamo esheshatu zishwe n’inzara.
Umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’uburengerazuba, Nkurikiyinga Jean Nepomuscene arahamagarira abanyamuryango bayo kugira imyumvire, imitekerereze n’ibikorere bya RPF-Inkotanyi.
Mu masengesho yo gushimira Imana ku byagezweho mu mwaka ushize wa 2014 ndetse no kuyiragiza gahunda z’uyu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gushingira ku mbaraga bakoresheje kugira ngo bibahe kugira umwaka mushya mwiza.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas yahumurije abakozi n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke, nyuma y’uko uwari umuyobozi w’ako yeguye ku mirimo ndetse bamwe mu bakozi bakora mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bagatabwa muri yombi.
Abagize amakoperative y’Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rusizi barakangurirwa kwibumbira hamwe mu rwego rwo kunoza umurimo wabo ugakorwa mu buryo bw’umwuga kugira ngo urusheho gukomeza kubateza imbere, bibumbira mu mpuzamakoperative imwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa arashima umusaruro uri gutangwa na ba Mutima w’urugo barangije Itorero icyiciro cya mbere, agasaba ba mutima w’urugo batangiye icyiciro cya kabiri kuzabyaza umusaruro amasomo bazakura mu itorero.
Itsinda ry’Abasenateri bari muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, bakomeje igikorwa cy’ubugenzuzi bw’umutekano wo mu muhanda mu turere dutandukanye tw’igihugu, ari na ko baganira n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugira ngo hagaragazwe imbogamizi zibitera maze bazakore ubuvugizi (…)
Nyuma y’imyaka igera kuri 14 umuryango Variopinto w’Abatariyani ufasha ahari muri Segiteri ya Tumba, ubu hakaba ari mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, ubu noneho komini baturukamo ya Limbiante yiyemeje kugirana umubano n’Akarere ka Huye.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi kudacibwa intege na bamwe mu bayobozi b’akarere bafunzwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’impapuro mpimbano.
Ku mupaka uhuza akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba n’umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafatiwe ihene zigera kuri 700 zifungiye mu ibagiro rya Kijyambere rya Rubavu zenda kujyanwa mu mujyi wa Goma.