• Bamwe mu bafatanyabikorwa bari mu mwiherero mu Karere ka Rubavu.

    Abafatanyabikorwa b’abanyamahanga barahamagarirwa kuza gukorera mu Rwanda

    Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Ambasaderi Gatete Claver arahamagarira abashoramari b’abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda kubera amahirwe ahari mu kongera ubukungu bw’igihugu n’abagituye.



  • ACP Gatare ashyikiriza ubuyobozi bw

    Rubavu: Polisi yashyikirije ibihembo itorero Twizerane

    Polisi y’igihugu yashyikirije ibihembo itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu ryatwaye umwanya wa kabiri mu ntara y’Uburengerazuba mu gukora ibihangano bishishikariza abantu gukorana na Polisi y’igihugu mu bikorwa byo kwirindira umutekano.



  • Uyu mukobwa yishimiraga ko abavandimwe we batatu bavuye Iwawa.

    Nyanza: Arasaba abamufiteho isura mbi kuyihindura kuko avuye Iwawa yarahindutse

    Kamanzi Damien bahimba “Murundi” wamamaye cyane mu mujyi wa Nyanza wahoze ari inzererezi izwi ho urugomo n’ibikorwa by’ubujura, ubu aremeza ko avuye mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa yarahindutse, ndetse atandukanye n’uwo yahoze ari we mbere.



  • Abanyeshuri ba Nyakinama bishimiye uko ingufu z

    Nyamasheke: Akarere kari gutera imbere mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi

    Bamwe mu basirikare bakuru bari kwiga mu ishuri rya Nyakinama bavuga ko Akarere ka Nyamasheke kari gutera imbere ku buryo bugaragara mu kubaka no guha abaturage bako ingufu zituruka ku mashanyarazi.



  • Aba ni abashyize umukono kuri iyi baruwa.

    Ngororero: Baratakambira akarere nyuma yo kubuzwa kugana abavuzi ba Gakondo

    Bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Ngororero baratakambira akarere basaba ubuyobozi bwako kubarenganura kuko hari abayobozi bababuza kwivuza ku buryo bwa gakondo kandi ubundi buvuzi bwarananiwe indwara bafite bavuga ko zikomoka ku marozi.



  • Urugomero rwa Ntaruka rutanga MW 11,5 z

    Burera: Hari urugomero rwa Ntaruka ariko abafite amashanyarazi ni bake

    Abanyeshuri b’abasirikari bakuru biga mu ishuri rikuru rya Girisirikari iri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, kuko abayafite bakiri bake kandi ariho hari urugomero rw’amashanyarazi rutanga amashanyarazi hirya no hino mu (…)



  • Abarobyi basaba ko bafashwa kubona ibikoresho bitabangamye bajya bifashisha biherera igihe bari kuroba.

    Nyamasheke: Abarobyi barasaba ibikoresho bituma batituma mu kivu

    Abarobyi barobera mu kiyaga cya Kivu basaba ubuyobozi bwabo cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kubona ibikoresho bijyanye n’igihe bazajya bifashisha igihe bashatse kwiherera bari mu kivu, dore ko bamaramo ijoro ryose baroba amafi n’isambaza.



  • Ngabo avuga ko abakozi bahinduriwe imirimo kugira ngo buri muntu ashyirwe mu bijyanye n

    Nyabihu: Hakozwe ivugurura mu bakozi b’Akarere

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James aratangaza ko hakozwe ivugurura mu bakozi b’akarere, bamwe bakaba bahinduriwe imyanya n’aho abandi barashyirwa mu myanya mishya.



  • Muhanga: Abayeho nabi kandi ngo umutungo we utunze abandi

    Umubyeyi witwa Nayino Genaroza acumbitse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, aho yaje gutura ahungutse ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) agasanga umutungo we yari afite mu mujyi wa Kigali warabohojwe (waratwawe n’abandi bantu ku ngufu) kuva muw’1994.



  • Miss Akiwacu Colombe n

    Rwamagana: Miss Akiwacu yatangije igikorwa cyo kubakira incike za jenoside

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe, afatanyije n’Umuryango “Unity Family” w’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa Kabiri tariki ya 03/02/2015 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka inzu izatuzwamo abakecuru b’incike 4 basizwe iheruheru na jenoside yakorewe (…)



  • Visi Minisitiri Nsibu yasuye intwaro zambuwe abarwanyi ba M23.

    Abayobozi ba Kongo bari mu Rwanda ku kibazo cy’abarwanyi ba M23 bahahungiye

    Minisitiri w’ingabo wungirije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), René Nsibu, kuva tariki ya 02/02/2015 ari mu Rwanda aciye mu Karere ka Rubavu kugira ngo akurikirane ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda mu mwaka w’2013.



  • Abatuye Akarere ka Gakenke bemeza ko kurarana n

    Gakenke: Kurarana n’amatungo mu nzu ni amaburakindi

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bararana n’amatungo mu nzu baravuga ko batayobewe ko ari bibi, ariko ngo nta kundi babigenza kugira ngo bacunge umutekano wayo.



  • Depite Sebera na Depite Muhongayire bafasha abaturage gukurungira amazu yabo.

    Nyaruguru: Abakirarana n’amatungo bahawe igihe ntarengwa bakaba babicitseho

    Mu ruzinduko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bamazemo iminsi mu Karere ka Nyaruguru basanze abagatuye hari intambwe bamaze gutera mu iterambere, gusa bavuga ko hakiri ikibazo cy’umwanda ukabije kugeza n’ubwo bamwe mu baturage bakirarana n’amatungo mu nzu.



  • Mbabazi ashimira abarangije amasomo y

    Hagiye gushyirwaho ikigo kigorora abakobwa

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi atangaza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izarangira hakozwe inyigo y’ikigo kigorora abana b’abakobwa b’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko byagaragaye ko hari abakobwa nibura 300 buri mwaka bafatwa kubera gukoresha (…)



  • Fatou Diop ashima ingamba za Leta y

    Ibihugu byinshi byakwigira ku Rwanda uko ruhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina -Diop

    Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’ uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop, aratangaza ko ibihugu byinshi bifite icyo byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.



  • Nyange: Uburaya bw’abana b’abakobwa buteye inkeke

    Abasore bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze bahamya ko hari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 18 bishoye mu ngeso z’uburaya bahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 500 kugira ngo babasambanye.



  • Abaturage bishimiye gushyirwa mu byiciro bishya kuko hari abijujutiraga ibyo bari barashyizwemo.

    Ibyiciro by’ubudehe ntaho bihuriye na Mituweli cyangwa bourse -Minisitiri Kaboneka

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda aratangaza ko ibyiciro by’ubudehe abaturage bari gushyirwamo iki gihe ntaho bihuriye na zimwe muri gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli (MUSA) ndetse na bourse, inguzanyo leta igenera abanyeshuri batsindiye kwiga muri kaminuza.



  • Mugunga: Imvura yangije hegitari 50 z’urutoki n’inyubako

    Imvura yaguye ahagana mu masaha y’umugoroba kuwa 01/02/2015 yibasiye Akagari ka Mutego mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke isakambura ibyumba 3 by’amashuri abanza ya Mutego hamwe n’urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi rwavuyeho amabati agera muri 15.



  • Abaturage basaba ko ibyiciro by

    Rubavu: Basaba ko ibyiciro by’ubudehe bitakoreshwa na Minisiteri zose

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu basanga ibyiciro by’ubudehe bashyirwamo bidakwiye gushingirwaho na Minisiteri zose igihe zifata ibyemezo.



  • Senateri Musabeyezu asaba abanyaburera kubakira ku byo intwari zabagejejeho nabo baharanira kuba intwari.

    Burera: Babona uwaba Intwari ari ukunda igihugu cye agakura abantu mu bushomeri

    Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bavuga ko muri iki gihe umuntu waba intwari ari uwakora ibikorwa bigirira akamaro Abanyarwanda muri rusange birimo gusigasira umutekano ndetse no gukura abantu batandukanye mu bushomeri.



  • Senateri Ntawukuriryayo aganira n

    Ngororero: Umuganda usoza ukwezi wibanze ku gukora ifumbire y’ibirundo

    Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage gukoresha ifumbire no kubereka uko hakorwa ifumbire y’imborera ikozwe nk’ikirundo, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2015 mu Karere ka Ngororero wibanze cyane cyane ku gukora iyo fumbire hifashishijwe ababifitemo ubumenyi hamwe n’abaturage ubwabo.



  • Houlin Zhao ari kumwe na nMinisitiri Nsengimana ku kibuga cy

    Umunyamabanga Mukuru wa ITU yageze mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 01/02/2015 mu ruzinduko azasoza tariki ya 04/02/2015.



  • Umubare munini w

    Mu buzima bwose bw’igihugu hashobora kugaragara intwari

    Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bibukijwe ko ubutwari ari ikintu cyose umuntu akoze cyagirira rubanda nyamwinshi akamaro kandi bushobora kugaragarira mu buzima bwose bw’igihugu.



  • Umugande Sabiti yashimiye abaturage n

    Burera: Inka ihaka yari yibwe muri Uganda yashubijwe nyirayo

    Inka ihaka yari yibwe mu Karere ka Kisoro, muri Uganda igafatirwa mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yashubijwe nyirayo ku cyumweru tariki ya 01/02/2014, mu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika.



  • Uyu muhango wari witabiriwe n

    Abanyarwanda basabwe kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari buri munsi

    Abanyarwanda barakangurirwa kurangwa n’ubutwari mu byo bakora umunsi ku w’undi, kuko intwari yibukwa ari izibera Abanyarwanda bose urugero, nk’uko byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 1/2/2015.



  • Umuyobozi w

    Kimihurura: Hakozwe umuganda wo gucukura imirwanyasuri ufite agaciro ka miliyoni 2,5

    Umuganda wakozwe n’abaturage b’akarere ka Gasabo ku rwego rw’akarere ukabera mu murenge wa Kimihurura, aho abaturage bacukuye imirwanyasuri ahahoze hitwa Kimicanga mu Kagali ka Kamukina, wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.



  • Ibyishimo byari byose mu kwizihiza umunsi w

    Nyanza: Ku munsi w’intwari basabwe kugera ikirenge mu cyazo

    Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barasabwa kwizihiza umunsi w’intwari bagera ikirenge mu cyazo, kandi bigakorwa mu ngeri zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu muri rusange.



  • Igishushanyo mbonera cy

    Ngoma: Abagura ibibanza mu mujyi barasabwa kwitonda

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abagura ibibanza mu mujyi wa Ngoma kwitonda bakabanza bakabaza mu biro by’ubutaka igiteganyirijwe aho bashaka kugura, kugira ngo bahagure bazi ikihateganirijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi giherutse kwemezwa.



  • Minisitiri Murekezi yavuze ko abayobozi batekinika bagera aho bagafatwa.

    Rusizi: Minisitiri w’intebe yagaye ku mugaragaro abayobozi “batekinika”

    Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi yabwiye abaturage ko agaye ku mugaragaro bamwe mu bayobozi batekinika bagahimba imibare minini y’abaturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, aho usanga iyo mibare itajyana n’amafaranga yatanzwe kugira ngo kwivuza ndetse n’imiti iboneke mu bitaro no mu bigo nderabuzima.



  • Intandaro y

    Rutsiro: Ubwiherero bwa Kantine y’akarere buteje inkeke

    Abagana Kantine y’akarere batangaza ko babangamiwe no kutabona ubwiherero bakoresha igihe bibaye ngombwa kuko bufunze.



Izindi nkuru: