Pichette Kampeta Sayinzoga wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), yagiriwe icyizere cyo kuyobora Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).
Niyomugaba Pierre wo mu Karere ka Nyamagabe ni we wegukanye igihembo cy’umushinga w’urubyiruko wahize iyindi muri uyu mwaka, nyuma yo guhatana kuva ku rwego rw’akarere, akaba yegukanye miliyoni icyenda na mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, biri gukorwa ku nyungu z’Abanyarwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru y’abakozi barindwi bari ku rwego rwa ‘Directeur’ banditse basezera ku kazi.
Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi (…)
Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) asanga abantu bakwiye kubaka ingo bakurikije uko Imana ibyifuza kuruta kubaka ingo bakurikije uko bo babyifuza.
Abana bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu basazwe n’ibyishimo ubwo bakirwaga na Madame Jeannette Kagame, nk’uko asanzwe abikora buri gihe mu mpera z’umwaka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe gukora imishinga ifasha abo bayobora kwikura mu bukene no mu bushomeri.
Madame Jeannette Kagame avuga ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye, bityo arusaba kubyirinda kuko birutesha icyerekezo.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, ruremeza ko kuba rwitabiriye itorero ry’igihugu ari inzira yo kurufasha gusobanukirwa neza ibibazo rwibaza ku mateka y’u Rwanda.
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, avuga ko rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Mu museso wa tariki ya 09 kanama 2017, imihanda yose yerekeza mu Karere ka Bugesera yari yuzuye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Imwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasanze nta wakubaka iterambere ry’abaturage adashingiye ku burenganzira bwabo, yiyemeza kuzajya ibyitaho.
Mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge, ahaherereye ikigo ‘Black metal’, hafatiwe toni zisaga eshanu z’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, bivugwa ko byaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Kabaya biri mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasaba kwishyurwa amafaranga y’agahimbazamusyi bamaze amezi icyenda badahabwa.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’igihugu cya Qatar ndetse n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), yo kuzashyira mu Rwanda ikigo gikomeye kizatangirwamo amahugurwa ku kurwanya ruswa.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) ikomeje gusaba amadini n’amatorero yose mu gihugu guhuriza hamwe imbaraga bagashyigikira imibereho y’abaturage, n’ubwo bafite ukwemera gutandukanye.
Mu 1994 Ntamfurayishyari Silas utuye mu Murenge wa Ririma mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba, yari umusirikare ufite ipeti rya Kaporari (Cpl.) muri EX-FAR.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Akanyaru ko kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, mu Karere ka Nyaruguru, uyu muhanda uri gukoreshwa igice kimwe cyonyine.
Ibihembo mpuzamahanga bigenerwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bitangwa n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, byatangiwe mu Rwanda, Perezida Kagame akaba yashimye icyo gikorwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019, mu Rwanda habereye igikorwa cyo Guhemba indashyikirwa mu kurwanya Ruswa , kitwa Anti Corruption Excellence Award 2019, gitegurwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al Thani ari na we cyitiriwe.
Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019 yakiriye i Kigali abayobozi batandukanye barimo Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani.
Ikompanyi Jumia imenyerewe cyane cyane mu gucuruza amafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga yatangaje ko igiye guhagarika ibikorwa byayo yakoreraga mu Rwanda.
Abashinwa 47 b’abahanga mu by’umutungo kamere wo mu butaka baje gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ari mu butaka bw’u Rwanda, bakaba barageze mu gihugu ku wa gatanu tariki 6 Ukuboza 2017.
Isabukuru yiswe ‘Kusi Ideas Festival’ y’ikigo cy’Itangazamakuru n’Itumanaho, ‘Nation Media Group(NMG)’ cy’Umunyakenya Aga Khan, irahuza impuguke zirimo n’abakuru b’ibihugu, aho baganira kuri ejo hazaza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere.
Abanyeshuri bibumbiye muri AERG yitwa ‘INDAME’ bo mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, bihaye intego yo kubakira inzu uwarokotse Jenoside utagira aho aba, mu rwego rwo kunganira Leta mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibaruramari mu Rwanda, ICPAR, buratangaza ko guteza imbere ubukungu bw’igihugu bitashoboka mu gihe hatari ababaruramari b’umwuga bahagije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibikoresho by’ibanze byo mu nzu imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ibiri barara hasi.