Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric, bakoze ku nyubako ako karere gakoreramo kuza ku biro by’akarere ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 saa tatu za mugitondo.
Bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.
Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press) usaba inzego, cyane cyane iza Leta, gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubona amakuru, zikajya zitabira gutangaza amakuru zitarinze kuyasabwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) buratangaza ko hatagize igihinduka, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 amazi yongera gutangwa nk’uko bisanzwe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza 2019 uzaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, no ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 ku Badivantisiti b’umunsi wa karindwi ukabera ku rwego rw’Umudugudu.
Abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Bumara iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bari mu byishimo aho binjiye mu minsi mikuru ya Noheli biyujurije imyubako nshya yabatwaye miliyoni zikabakaba 320 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwatangaje ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’iyaguye ku wa gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, byatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane.
Hari abapasiteri bavuga ko bibabaje kubona umunsi wa Noheli abantu bitwaza ko bakiriye Umukiza Yezu bagatsemba amatungo, ndetse akaba ari nabwo ngo bakora ibyaha byinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.
Mu karere ka Huye, Association “Inseko y’umwana” yahaye Noheri abana bakuwe mu muhanda barererwa mu bigo Intiganda na Nyampinga by’i Huye, tariki 23 Ukuboza 2019.
Umwe mu bayobozi b’ibagiro rya Nyabugogo, Gerard Mugire, avuga ku munsi wabanjirije Noheli habazwe inka zirenga 300, kuri Noheli nyirizina ngo haraza kubagwa izitarenga 130.
Igihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ni igihe benshi mu bayizihiza bategura neza, bagategura uburyo bazahaha ibintu binyuranye byo kwizihiza iyi minsi mikuru. Akenshi hagurwa cyane ibyo kurya, ariko hakibandwa cyane ku bifatwa nk’imbonekarimwe kuri bamwe, ariko hagurwa n’ibindi byo kurya, imyambaro, impano n’ibindi.
Abana bo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge basangiye Noheli n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI, barahamya ko ari umunsi w’amateka kuri bo nyuma y’uko ababyeyi bo muri uyu muryango bidagaduye na bo mu mikino y’abana.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019 imodoka ziva i Kigali zerekeza mu ntara zitandukanye zatangiye kubura, ku buryo bamwe mu bagenzi badafite icyizere cyo kuzasangira Noheli n’imiryango yabo.
Ni igitaramo ngarukamwaka cyiswe Christmas Carols Concert gitegurwa na Chorale de Kigali, icy’uyu mwaka kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference &Exhibition Village (Camp Kigali).
Abanyamuryango ba Koperative y’abamotari ba Karangazi KRMC barasaba ubuyobozi kubafasha RIM ikabaha igihe kiringaniye cyo kwishyura umwenda bayifitiye batagizemo uruhare mu kuwaka.
Kompanyi mpuzamahanga yitwa Unimoni ikorera no mu Rwanda, isanzwe mu mpera z’umwaka yifatanya n’abana bo mu miryango itishoboye, ikifatanya na bo mu kwizihiza Noheli n’Ubunani, ibagenera ifunguro n’ibikoresho by’ishuri, ndetse bagahura bakidagadura.
Mugisha Gabriel hamwe na Mugisha Emmanuel batoraguwe ku gasozi ari impinja zikivuka, umwe nyina akaba yari yamutaye mu rutoki rw’i Nyamirama muri 2011, undi nyina yaramubyaye amuta ku cyuzi cyitwa Gikaya (muri Kayonza) muri 2013.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze, baravuga ko bari kubakira ku ikoranabuhanga kugira ngo bace intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’imigambi yo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle n’urubyiruko ruhatorezwa impano zitandukanye, bibutse Uwiduhaye Yannick uheruka kwitaba Imana.
Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Ukuboza 2019 watanze ibihembo ku banyamakuru batandukanye bahize abandi mu gukora inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere.
Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abanyamuryango kwirinda ubwoba mu gihe barwana n’amakosa.
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu ngarukamwaka y’Umushyikirano wabaye ku nshuro ya 17, hibanzwe ku ruhare rw’umuryango utekanye mu kwigira kw’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yagize Kampeta Sayinzoga Pichette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, asimbuye Eric Rutabana wari uyoboye iyi Banki kuva muri 2017.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yatangaje ko imyanzuro y’Inama ya 16 y’Umushyikirano, yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 81%, bivuze ko nibura ibyakozwe bifite amanota ari hagati ya 75% na 100%.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), George Rwigamba, avuga ko kwigisha abagororwa imyuga bituma bunguka ubumenyi buzabafasha mu gihe bazaba batashye mu miryango yabo, bikanabarinda kongera gusubira mu byaha.