‘Coalition Umwana ku Isonga’ na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, baravuga ko batewe impungenge n’umubare munini w’abana udafite ibiribwa n’ibyo kwambara bihagije, ndetse ko abenshi ngo batanditswe mu irangamimerere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.
Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Bushinwa, bafashe umwanya wo kugira ubutumwa bagenera Abashinwa mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije na bo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko uburyo bushya bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, buzaca burundu ruswa yakundaga kuvugwa muri icyo gikorwa.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenewe ingaga n’amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya Siporo. Ayo mabwiriza akubiye mu nyandiko Kigali Today ikesha Minisiteri ya Siporo.
Abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bihangiye umurimo wo gukora amakaro, amapave, verini n’amatafari, bifashishije pulasitiki (plastics) zajugunywe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukangurira inzego z’abagore gushyiraho amatsinda yo kurwanya ubuharike.
Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikigage mu Karere ka Kamonyi, buratangaza ko igerageza rya mbere ku kwenga ikigage rizatangirana n’ukwezi kwa Mata naho gucuruza bikaba byatangirana na Gicurasi uyu mwaka wa 2020.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basubije abana bafatiwe mu buzererezi ababyeyi babo, basinya amasezerano yo kubitaho.
Tariki 08 Werurwe, u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni ibirori byabereye mu midugudu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, DCG Ujeneza Chantal, arasaba abagore b’imfungwa n’abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda kubakira ku burere mboneragihugu n’ubumenyi bahabwa mu bijyanye n’imyuga, bagaharanira kuzarangiza ibihano bari ku isonga mu kurinda uruhembe rw’iterambere.
Polisi y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth.’
Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.
Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.
Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi mu baturage, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye abakirisitu bayo guhagarika umuhango wo guhoberana no guhana ibiganza mu guhana amahoro ya Kiristu, ibasaba kuyahana ku mutima.
Leta y’u Rwanda yakuyeho ikiguzi cya visa ku baturage b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.
Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd witabye Imana tariki 29 Gashyantare 2020 yashyinguwe i Rusororo ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020.
Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.
Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.