Abanyamakuru bari mu buyobozi bw’inzego zikuriye itangazamakuru mu Rwanda bemeza ko urwo rwego na rwo rwagizweho ingaruka mbi n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo myinshi ihagarara, bityo na rwo ntirwongere kubona ubushobozi.
Icyorezo COVID-19 kimaze kumenyekana hose ku isi mu gihe cy’amezi arenga atatu gusa, ndetse n’ingamba ibihugu bishyiraho mu kucyirinda zikubahirizwa, byose bitewe n’uko itangazamakuru riba ryabimenyekanishije.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020, yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye agereranya kwirinda Coronavirus n’ibihe by’intambara, aho nta muntu uba afite umwanya wo gukora ubukwe cyangwa indi mirimo ikorwa mu bihe by’amahoro.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiravuga ko kuva tariki 17 kugeza tariki 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi mu bice byinshi by’Igihugu.
Imiryango y’abasore n’abakobwa bari bateguye ubukwe muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19, iravuga ko itazi amaherezo, ndetse hari n’abavuga ko babonye ababana badasezeranye.
Mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abatakibasha gukora kubera Coronavirus, abikorera bo mu Karere ka Huye bamaze gutanga ibiribwa by’agaciro ka miliyoni zirindwi n’imisago.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana no guteza imbere abakobwa, Plan International, wijeje ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo Covid-19, ukaba watanze ibiribwa, ibikoresho ku bakobwa ndetse n’ibizifashishwa mu bukangurambaga.
Abagize urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje kurinda urundi rubyiruko n’abandi baturage muri rusange, kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Amabwiriza ya Guverinoma agamije kwirinda icyorezo COVID-19, asaba abantu bapfushije umuntu kwitabira ibikorwa byo kumusezerano, kumuherekeza no kumushyingura batarenga 10 kandi nta wegerana n’undi.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasabye Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga, inkunga yo gufasha Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe avuga ko bitaboroheye.
Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ‘Ejo Twifuza’, washyikirije Akarere ka Rubavu ibiribwa bizagezwa ku bagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Mu byumweru bibiri bishize, hafunzwe abanyamakuru batandatu bazira kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus.
Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango batangije igikorwa cyo gufasha imiryango ishonje kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye batakibasha kugira ibyo bakora bakuraho amaramuko.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyatangaje ko cyoroheje uburyo bwo kwishyura ideni ku bihugu 25 harimo n’u Rwanda, kubera ingaruka zikomeje guterwa n’icyorezo cya coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus mu bipimo 901 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 127 (muri aba 42 barakize, hakaba harimo 17 bakize mu masaha 24 ashize).
Ambasade ya Israel mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 yatanze inkunga ya toni enye igizwe n’ibishyimbo, umuceli, n’ifu y’ibigoli, bihwanye na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ku miryango ikeneye ubufasha bw’ibiribwa i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus mu bipimo 1160 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 126 (muri aba 25 barakize, hakaba harimo 7 bakize mu masaha 24 ashize).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2020, yasuye itsinda ry’abantu bo mu nzego zitandukanye babarirwa muri 400 bakora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19, rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege aratangaza ko kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu bihe bidasanzwe bya ‘Guma mu rugo’ n’Icyunamo, icy’ibanze ari ukwirinda no kurinda abandi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva tariki 06 Mata 2020 abakora isuku mu mihanda inyuranye ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyaruguru bagarutse mu kazi kabo, ariko bagakora bubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Abarezi bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bishyize hamwe bakusanya amafaranga asaga miliyoni eshatu agenewe gufasha abantu batabasha kwibonera ibyo kurya muri iki gihe badasohoka ngo bajye kwishakishiriza imibereho kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuryango w’Umwongereza witwaga Robert Matthew Wilson witabye Imana ari mu Rwanda ku itariki 03 Mata 2020, hamwe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, bavuga ko uwo mugabo atishwe n’icyorezo Covid-19.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo rusange mu Rwanda (ATPR), ryashyikirije Akarere ka Rubavu toni enye z’ibiribwa byo gufasha abahuye n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Imiryango irashishikarizwa kubana mu mahoro, hirindwa amakimbirane muri bihe bidasanzwe aho abantu badasohoka mu ngo zabo kubera gahunda ya Guma mu rugo igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rwenga urwagwa rw’ibitoki (GABI), kuwa gatatu tariki ya 8 Mata 2020 rwatanze toni esheshatu z’ibiribwa byo gufasha abatakibasha gukora kubera ko abantu basabwe kuguma mu ngo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi, bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID–19.
Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’ibireti (KOAIKA), barishimira ingoboka ingana na toni zisaga 11 za kawunga bagenewe, mu rwego rwo kubunganira muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus.
Abaturage batatu bo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’ubuyobozi banywera inzoga mu kabari, bikanze ubuyobozi bajya kwihisha mu gikoni.