Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda kubera iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito myinshi, bakomeje gusubira mu gihugu cyabo nyuma yo kubona ko iyo mitingito yacishije makeya.
Abatuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubakemurira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga, aho akomeje gufunga imihanda n’ibiraro, abanyeshuri bakaba bakomeje gusiba ishuri kubera kubura inzira.
Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko inkomoko y’ibihombo ibigo bikomeye byo mu Rwanda bihura na byo ari ukutagira ababaruramari b’umwuga.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ubuzima bwagarutse mu Karere ka Rubavu, nyuma y’icyumweru imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2021, ikangiza byinshi muri ako karere.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuri wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika 2,836 tw’urumogi. Abo ni Byukusenge Angelique w’imyaka 21 wafatanwe udupfunyika 1,000 na ho Uwiduhaye Marie Therese w’imyaka 25 afatanwa udupfunyika 1,836 bombi bakaba (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko bamaze guhumurizwa ko amazi n’ikirere byo mu Karere ka Rubavu bimeze neza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Abanyecongo bahungiye mu Rwanda batinya iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bamwe batangiye gusubira iwabo bashingiye ku ituze ry’imitingito.
Umunyarwandakazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Annick Kayitesi Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agahita ahungira mu Bufaransa, ni umwe mu bazanye na Perezida Emmanuel Macron, wasuye u Rwanda kuva ku wa 27 Gicurasi 2021, agasaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro indimi nyinshi bazi bandika amateka yabo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINERMA) itangaza ko inzu zirenga 1,500 zamaze kwangirika, ndetse igasaba ba nyirazo kuzijya kure kugira ngo hatagira abo zigwira.
Abaturage batuye mu turere turimo kubonekamo ibyuka bituruka mu kirunga cya Nyiragongo, barasabwa kurushaho kwambara agapfukamunwa neza birinda ko ibyo byuka bibinjiramo kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Uruvunganzoka rw’Abanyekongo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya ko ikirunga cya Nyiragongo cyangongera kuruka.
Perezida Emmanuel Macron akigera mu Rwanda yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherere ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 yakiriye Perezida Emmanul Macron w’u Bufaransa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu, bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.
Imitingito irimo kwiyongera mu Karere ka Rubavu ikomeje guhangayikisha abaturage barimo kwangirizwa ibyabo, uwo ku manywa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021 ukaba wangije inyubako ikorerwamo n’ivuriro rizwi nka La Croix du Sud riri mu mujyi wa Gisenyi.
Imodoka zitwara abagenzi zibakura mu mujyi wa Gisenyi zerekeza i Kigali zikomeje kubura kubera abazikeneye babaye benshi.
Umuryango uteza imbere ukwigira no kwigenga kwa Afurika, Pan African Mouvement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uvuga ko witeguye kumurikira indi miryango igize PAM yo mu bihugu bigize uyu mugabane, ibyo u Rwanda rwagezeho byafasha Afurika kwigenga birimo Umushyikirano, Umuganda n’ibindi.
Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko igihe cyo gucyura igihe kwa pasiporo za cyera, cyongereweho umwaka umwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.
Ku itariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe Mutoniwase Nadia w’imyaka 18, Mukashema Florence w’imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w’imyaka 27, Byiringiro Olivier w’imyaka 25 na Uwineza w’imyaka 25. Abo bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye, bafatanywe udupfunyika tw’urumogi (…)
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri byakiriye abarwayi bahimuriwe, bakuwe mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino yibasiye by’umwihariko Akarere ka Rubavu.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abahahira n’abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri), baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza cyo kutinjirana umwana mu isoko.
Impuguke mu bumenyi bw’ibiri mu nda y’isi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu, araburira abatuye imijyi ya Rubavu na Goma imaze iminsi yibasiwe n’imitingito.
Imitingito ikomeje kongera ubukana mu mujyi wa Gisenyi, abaturage batangiye kuzinga ibyabo bahunga umujyi kuko inzu zirimo gusenyuka ari nyinshi.
Impunzi 64 zabyutse zambukiranya ikibaya gihuza u Rwanda na Congo binjira mu Murenge wa Busasamana bavuga ko barimo guhunga imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi 2021.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ni bwo mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho hatangiye kumvikana imitingito ifite ubukana bwinshi ndetse zimwe mu nzu zitangira kwiyasa izindi zirasenyuka.