N’ubwo gahunda ya Leta ari uko malariya ivurwa n’abajyanama b’ubuzima, mu Karere ka Nyaruguru ntibyitabirwaga uko bikwiye, none agahimbazamusyi abavura malariya basigaye bagenerwa katumye bongeramo imbaraga kandi biratanga umusaruro mwiza.
Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) batangaje ko basigaranye impunzi z’Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo zibarirwa mu 1300, mu gihe abandi basabye gusubira mu gihugu cyabo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, yatangaje amabwiriza agenga imihango y’ubukwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, abafashamyumvire 30 mu bumwe n’ubwiyunge bo mu Karere ka Bugesera bahawe amagare mashya 30 afite agaciro ka Miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo magare akazabafasha mu ngendo zijyanye n’akazi kabo bityo bakakanoza.
Umuryango Uwezo Youth Empowerment, ugizwe n’abafite ubumuga b’urubyiruko, urakangurira abagize umurwango nyarwanda, kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga b’abakobwa, gukora ibishoboka byose ngo boroherezwe muri gahunda z’isuku n’isukura ndetse na serivisi z’uburezi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, Banki ya Kigali Plc. yinjiye mu bufatanye na Sheer Logic Management Consultants (SLMC), ikigo cy’inzobere mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi n’amahugurwa ku nzego zitandukanye, yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arizeza abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda Kabarore-Nyabicwamba bakisanga mu manegeka, ko umwaka w’ingengo y’imari utaha bazishyurwa bakajya gutura ahandi.
Abayobozi b’ingo mbonezamikurire hamwe n’ababyeyi mu Karere ka Nyanza bavuga ko ayo marerero y’abana bato arimo gutuma ababyeyi badasiga abana bandagaye cyangwa bangizwa n’abakozi bo mu rugo, kuko akenshi bataba bazi uko bita ku bana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 31 Gicurasi 2021, yemeje ko mu Karere ka Karongi ingendo zemewe kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa moya z’umugoroba, mu gihe ahandi ingendo zemewe kugera saa yine z’ijoro.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021, yemeje ko imikino y’amahirwe yari imaze umwaka urenga ifunze ifungurwa, ariko yongeraho ko izafungurwa mu byiciro kandi Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ikabanza ikagenzura ko ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 zubahirizwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminirisitiri, ibera muri Village Urugwiro, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ari kumwe n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi ya Malawi bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriye abaturage ku kibazo bajya bibaza cyo kuba bajya gushyingura kure ibyo bikabateza ibibazo mu gihe bapfushije.
Abaturage ibihumbi mu Karere ka Rubavu bakomeje kurara mu mahema, abandi bakarara mu bibanza by’inzu zabo zangijwe n’imitingito kuva tariki ya 23 Gicurasi 2021, bakifuza kuvanwa muri ubwo buzima kuko imbeho ibarembeje.
Akarere ka Kicukiro katangije gahunda yiswe ‘Igicaniro cy’Abarinzi b’Igihango’, igamije koroza inka Abarinzi b’Igihango, no kubashimira uruhare bagize mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatusti mu 1994.
Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bavomaga amazi y’Akanyaru, barishimira ko begerejwe amazi meza, kuko ngo baza kujya bakaraba bagacya bityo bagatandukana n’umwanda wabatezaga n’indwara zinyuranye.
Aborozi b’intama mu Karere ka Nyagatare bari mu rujijo ku nyamanswa ibarira intama kugeza ubu bakaba batarayimenya ngo barebe n’uko yakwirindwa.
Imiryango 806 y’abatuye mu Murenge wa Rugerero bangirijwe n’imitingito imaze iminsi mu Karere ka Rubavu, bahawe ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku baba bifashisha mu gihe hagikorwa urutonde rw’izu zasenyutse zigomba gusanwa n’izindi zigomba kubakwa bundi bushya.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Polisi yerekanye abantu batatu harimo abiyitaga abapolisi bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi) batiriwe bakora ibizamini.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, biyemeje gufasha igihugu muri duke babona bakusanya asaga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda boroza amatungo magufi abatishoboye, mu mafaranga ibihumbi 10 bahabwa ku kwezi yo kubafasha mu kazi.
Umukuru w’umudugudu wa Nkunamo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Félix Nshimiyintwali, avuga ko kuri bo gutanga amafaranga ya mituweli bitakiri umuhigo, kuko basigaye babikora nk’ibintu bisanzwe.
Abaturage bo mu mu Karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kongera gusana amatiyo manini ayobora amazi mu mavomo, kuko aheruka kwangizwa n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura yaturutse mu Birunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, atangaza ko bifuza ko ibikorwa byose mu mujyi wa Gisenyi ku wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021 bizasubukura, agahamagarira ba nyiri ibyo bikorwa gufungura bagakora kuko hagarutse ituze.
Umugore witwa Mukandayambaje Venansiya avuga ko agendana abana be bane aho agiye hose nyuma y’uko agaragaje ko iwe nta mutekano uhari, kubera ko ngo umwe mu bana be mukuru w’imyaka icyenda afatwa ku ngufu n’abagabo, yajya kurega bakamutera utwatsi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 ahagana saa tanu, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Mudugudu wa Kirwa, bari muri Moteli (…)
Amazi y’amashyuza asanzwe aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiya cya Kivu yaburiwe irengero nyuma y’imitingito yazahaje ako gace k’igihugu.
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bwavuze ko pasiporo nyarwanda yari isanzweho izaba itagikora guhera tariki 28 Kamena 2022, kuko biteganyijwe ko abazisaba bose bazaba bafashe iz’ikoranabuhanga, ari na byo bakangurirwa, cyane ko iyo Pasiporo nshya ari n’iy’ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.
Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuguruje amakuru yari yatangaje yavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarutse, ikemeza ko habayeho kwibeshya.