Itsinda ry’abasirikare 30 baturutse muri Nigeria bayobowe na Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura banagirana ibiganiro, mu ruzinduko bagirira mu Rwanda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abagore gutwitira abandi, bavuga ko harebwa ingingo zo kuba bakwitabwaho mu buryo bw’imitekerereze nyuma yo kubyara (accompagnement psychologique), kuko bishobora (…)
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo.
Imwe mu ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda, harimo gutabara no kugirira impuhwe abababaye, kuko baba bakeneye ubutabazi no guhumurizwa, kugira ngo barusheho kwigarurira icyizere baba batakaje cyo kongera kubaho.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryamaganye imigambi mibi icurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi n’izindi zo mu bihugu bya SADC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abazise bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abanyekongo babarirwa muri 400 bari mu Rwanda mu Karere ka Rusizi bacumbikiwe, bari bahunze imirwano yaberaga muri Kivu y’Amajyepfo, basubiye mu gihugu cyabo bashimira u Rwanda rwabakiriye.
Nsabimana Thadée, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rusizi yashyitse mu Rwanda avuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yafatiwe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC, zamuboshye kubera yabuze Amadolari 200 ariko abonye 50 ziramurekura.
Perezida w’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorwe Abatutsi (AGPF), Hon. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, bagaragaje ko hari amakuru adatangwa ahagaragaye (…)
Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we Fatima Maada Bio, watorewe kuyobora Umuryango w’abadamu b’Abakuru b’ibihugu ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).
Perezida Kagame yashimiye umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mahmoud Ali Youssouf, ku bw’intsinzi yegukanye.
"Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, ibibazo byari kuba byararangiye kera. Nti twakabaye tugifite iki kibazo cya Congo, ariko dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu."
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko u Rwanda ruri kuzamuka mu bwiyongere bw’abaturage muri rusange, aho mu myaka 10 iri imbere uhereye muri 2023-2033, ruzaba rwazamutseho abaturage 21.66%.
Abantu 68 bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe biherereye mu Turere twa Musanze na Rulindo.
Abanyarwenya bo mu Rwanda biyemeje kudasigara mu rugamba rwo guhangana n’amagambo yibasira abagore n’abakobwa, mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabakorerwa, no guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire cyane cyane binyuze mu mwuga wabo wo gusetsa.
Asubiza niba koko asanga umutwe wa FDLR uteje akaga ku mutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko nta kuntu bitabaho, kandi Guverinoma ya Kongo ishyize imbere politiki yo kwica, dore ko Perezida Félix Tshisekedi uyiyoboye ashyira imbere ivangura no gutsemba ubwoko adashaka, afatanyije n’Interahamwe
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23, umutwe uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko afite impamvu zumvikana, ku buryo ahubwo udafitiye impuhwe uyu mutwe ari we waba adashyira mu gaciro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ntawe uzamutera ubwoba yitwaje gufatira u Rwanda ibihano, kubera ibirego bivuga ko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23, urwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, uherutse no gufata Umujyi wa Goma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse n’inzego zitandukanye n’uburyo byarushaho kwaguriramo imikoranire.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro kuri telefone na Amb. Troy Fitrell, Umunyamabanga wungirije w’Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, tariki 11 Gashyantare 2025, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454.
Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga, harimo no kwigisha ururimi rw’amarenga abakora muri serivisi z’Ubuzima kugira ngo babashe kwita no guha serivisi abafite ubumuga nta mbogamizi.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko hari impamvu eshatu z’ingezni zashingiweho hazamurwa imisoro, iya mbere ikaba kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka ya bisi itwara abangenzi, yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka, impanuka yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Abantu 20 ni bo baguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya kompanyi International, yabereye ahitwa ku Kirenge mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Kigali Today yaganiriye n’abantu b’ingeri zitandukanye, abakuru n’abato, ku bijyanye n’impinduka zigenda zibaho mu myambarire y’abantu, aho abenshi mu bakiri bato badahuza n’abakuru ku bice by’umubiri umuntu agomba kwambika, n’ibyo bumva ko ntacyo bitwaye mu gihe byaba byambaye ubusa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare yihanganishije imiryango 16 yaburiye ababo mu bisasu ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwanya M23 baherutse kurasa mu Rwanda.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, guhera ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, hatangijwe Imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.