Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, harimo ba Colonel Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bahawe ipeti rya Général de Brigade.
Imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, irahamya ko imibanire itemewe n’amategeko yari intandaro ikomeye yo gukimbirana ku mugore n’umugabo n’abandi bagize umuryango.
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, habereye impanuka aho mu bubatsi bavugururaga urusengero rwa ADPER-Kagarama, urukuta rwarwo rwagwiriye batatu umwe ahita yitaba Imana, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bafite amahirwe menshi ku bifuza gushora imari, bukabashishikariza kubegera bakabafasha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyananiwe gukora ibisabwa kugira ngo gishyire mu bikorwa amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda ku ruhande rumwe, ndetse na AF/M23 ku rundi ruhande, bikaba bituma amahoro akomeje (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Abaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, barishimira ko ibikorwa remezo by’ingenzi mu bisabwa, Leta yabitunganyije, bagasanga ahasigaye ari ahabo kugira ngo baribyaze umusaruro.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo rihamagarira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano n’ituze byagarutse.
Akarere ka Nyamagabe, ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, ahaturuka inzuzi zivoma ku isoko ya Nili, ahahoze hafatwa nk’ahantu hatazwi hakomeje kwinjira muri politiki y’igihugu y’iterambere igamije gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije abayobozi ko inshingano yabo y’ibanze ari ugusobanurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Kicukiro, yahuje abayobozi (…)
Imibare y’ubushakashatsi buheruka bwa Finscope 2024, igaragaza ko abantu 96% bakoresha serivisi z’imari mu Rwanda, muri bo 60% bakaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobile Banking n’izindi.
Banki ya Kigali Plc yahawe igihembo cy’icyubahiro cya FiRe Award 2025, kimwe mu bihembo bikomeye mu Burasirazuba bwa Afurika bitangirwa ibikorwa birangwamo ubunyakuri no gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza no gutanga raporo z’imari zinoze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, muri Kaminuza ya Siyansi n’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, habereye ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imiyobore myiza y’ahazaza ha Afurika hibandwa cyane ku mutekano, amahoro n’iterambere rirambye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yashyizeho Fred Hategekimana nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo hamwe na Jules Higiro nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije b’Akarere ka Kayonza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byo mu nkiko bidaterwa n’abacamanza, abashinjacyaha cyangwa n’abavoka gusa, ariko n’ababuranyi ubwabo akenshi usanga batinza urubanza, cyangwa bakaburana urwa ndanze.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi bafite mu magororero yose yo mu gihugu abanyamahanga magana atanu bakoze ibyaha bitandukanye.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitila Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza hagati y’abafitanye amakimbirane buri gutanga umusaruro mwiza kuva mu myaka itatu ishize aho Leta ishyizeho politiki nshya igenderwaho.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 imaze igeze mu Rwanda.
Amarushanwa yiswe ‘Do the Hard Things Challenge’ yateguwe n’ikigo ALX Rwanda gihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo no kugira ubumenyi ku isoko ry’umurimo, ku bufatanye na BK Foundation, yasojwe ku mugoroba wo ku itariki 06 Ukuboza 2025 hatangwa ibihembo bibarirwa mu bihumbi 18 by’Amadolari ya Amerika kuri ba (…)
Uwize muri Kaminuza cyangwa undi wese uzi imibereho y’abanyeshuri baho, nta kabuza ko azi neza akamaro k’amafaranga bahabwa buri kwezi (buruse) abafasha mu mibereho ya buri munsi.
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo Komite Nyobozi y’ako Karere, kubera kutuzuza inshingano zabo ku baturage.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye na BK Foundation batangije gahunda yo guhugura no kunganira abahinzi n’aborozi mu ishoramari (Integrated Agri Business Program), hagamijwe kubafasha kumenya uko barushaho gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga, bakabukora mu buryo bubabyarira umusaruro mu bucuruzi bwabo.
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Mu Rwanda hatangiye urubuga rushya rwitwa eKash, ruzafasha guhuza serivisi zose z’inyuzabwenge zikoreshwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.