• U Rwanda ruzakira inama y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa

    Inteko ishingamategeko y’u Rwanda izakira inama (16-18/02/2012) igamije guhagararira inyungu z’abaturage bo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa no kugeza ibyifuzo byabo mu nzego z’ihuriro z’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).



  • Inzu yahiye

    Nyagatare: Inyubako y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro

    Inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Nyagatare yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rw’uyu munsi tariki 10/02/2012 ihiramo ibintu bitandukaye byiganjemo mudasobwa na telefoni zigendanwa.



  • Imodoka yaboneje munsi y

    Yashidutse imodoka iri munsi y’umuhanda kandi atataye ubwenge

    Mukandoli Beatrice, agoronome w’umurenge wa Cyungo akarere ka Rulindo, tariki 09/02/2012, yakoze impanuka y’imodoka ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba. Igitangaje ni uko yabaye mu buryo butumvika ndetse na nyiri kuyikora ntabasha gusobanura icyabiteye.



  • Uko ubwato bumeze imbere. Bufite imyanya y

    Minisitiri w’Intebe yashyikirije abatuye ku Nkombo ubwato butwara abantu 92

    Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 09/02/2012, yashyikirije ku mugaragaro abatuye ikirwa cya Nkombo ubwato bufite agaciro k’amafaranga miliyoni 170 y’amanyarwanda bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2010.



  • Kwandika akoresha amaguru

    Yiga yandikisha ibirenge kandi agatsinda

    Nikwigize Jean De la Croix, umuhungu w’imyaka 14 utuye mu karereka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yavutse nta maboko afite. Kuva yavuka, imirimo yose ikoreshwa amaboko ayikoresha amaguru kandi akabishobora.



  • Binwangari Dismas yatemaguwe mu mutwe na se ahita apfa

    Umusore witwa Binwangari Dismas wari utuye mu mudugudu wa Karutwe, akagari ka Cyahi, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012 yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gutemagurwa mu mutwe na se umubyara.



  • Minisitiri w’Intebe arasura uturere twa Nyamasheke na Rusizi

    Kuva kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu ntara y’uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.



  • Abafatanyabikorwa bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga "Ejo Heza"

    Abaturage ibihumbi 75 bagiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu mushinga “Ejo Heza”

    Abaturage bo mu turere 8 bagiye gufashwa kwiteza imbere mu bukungu no mu buzima binyuze mu mushinga “Ejo Heza.”



  • Uva ibumoso: umuhungu wa Harerimana, Ndeze na Harerimana bari ku ivuriro bamaze gutemwa

    Harerimana arahakana ibyatangajwe na FDU Inkingi mu itemwa rye

    Harelimana Anicet aranyomoza amakuru aherutse gutangazwa n’ishyaka FDU Inkingi avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Esperance Dukindimana, yatumye abantu ngo bamuteme.



  • Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama izaba yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buhinzi

    Perezida w’u Rwanda Paul kagame n’umuherwe Bill Gates, bari mu batumiwe mu nama yaguye y’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi (IFAD), izaba tariki 22-23/02/2012. Kimwe n’abantu bakomeye bazahurira muri iyi nama, azavuga ku ngaruka imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.



  • Amazu 12,908 yubakiwe abacitse ku icumu akeneye gusanwa

    Muri raporo yamurikiwe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite n’uwa Sena, kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko mu mazu 38,679 yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, agera ku 12,908 akeneye gusanwa.



  • Jeanette Kagame yahaye Igongo Cultural Centre impano y’amadorali 10,000

    Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imico y’ibihugu byombi n’akarere biherereyemo muri rusange, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, yageneye ikigo “Igongo Cultural Centre” cyo muri Uganda impano y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10.



  • Susan Falatko yakirwa na Jean Charles Kanamugire mu biro bya Kigali Today

    Ambasade y’Amerika yasuye Kigali Today

    Abakozi babiri b’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, uyu munsi tariki 08/02/2012, basuye aho Kigali Today ikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali kubera ko abakozi b’iyo ambasade bashimye amakuru Kigali Today yandika.



  • Kohereza Mugesera mu Rwanda byatwaye amafaranga miliyoni 110

    Canada yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110 (amadolari y’Amerika 182,177 $) kugira ngo igeze Léon Mugesera ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko amakuru inzego zicunga abambuka imipaka muri Canada abitangaza.



  • Umuyobozi mukuru wa EU ushinzwe Afurika arasura u Rwanda

    Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ushinzwe Afurika, Nick Westcott, arasura u Rwanda kuri uyu wa kabiri, ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kwirebera uburyo u Rwanda rukomeje kwiteza imbere mu bice bitandukanye.



  • Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza EDPRS II

    “Gutera imbere ntibiza nk’ibitangaza ahubwo birakorerwa” – Perezida Kagame

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda zigamije kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS II), Perezida Kagame yavuze ko gutera imbere bitizana ahubwo bijyana no gukora ndetse no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.



  • Umugaba w

    Umugaba w’Ingabo z’u Bubiligi ari mu ruzinduko mu Rwanda

    Umugaba w’Ingabo z’igihugu cy’u Bubiligi, General Charles-Henri Delcour, kuva ejo tariki 06/02/2012, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rumara iminsi ibiri.



  • Ukuri ku ruganda rusya amabuye rwo mu murenge wa Muhanga akarere ka Muhanga

    Abaturage batuye akagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga baranyomoza amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Le Prophete ku ruganda rusya amabuye rwa sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, ruri ahitwa mu Nkoma ya Nkondogoro.



  • Aho Mugesera yavuye ijambo ubu hubatse kiriziya ya Paruwasi Gaturika ya Kabaya

    “Mugesera akimara kuvuga ngo abatutsi bicwe naraye nkubiswe” – Mukantagara

    Abatuye mu karere ka Ngororero bakomeje kwerekana byinshi ku byo bazi ku byaha Leon Mugesera aregwa kandi barifuza ko ubutabera bwazamuzana aho yakoreye ibyaha.



  • Umunyamabahanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba yarekuwe

    Nyuma yo gusaba imbabazi mu nyandiko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel, yaje kurekurwa ku mugoroba wa tariki 06/02/2012, anakurirwaho igihano cyo gusezerwa ku kazi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.



  • Hashyizweho umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mushya

    Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda aremeza ko kuva tariki 04/02/2012, Major René Ngendahimana ari we muvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda.



  • 98.7 K-FM, Radiyo nshya mu Rwanda

    Hari hashize igihe kirenga amezi atatu humvikana Radiyo nshya mu Rwanda ivugira ku murongo wa 98.7 FM ariko itagira izina. Iyi Radiyo yatangiye ishyiraho imiziki gusa nyuma iza no gutangiza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko abantu benshi ugasanga bifuza kumenya izina ryayo.



  • Gakenke : Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge arafunzwe azira imyitwarire mibi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/02/2012, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.



  • UN ihangayikishijwe n’ubwicanyi imitwe nka FDLR ikomeje gukorera Abanyekongo

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR), riratangaza ko rikomeje guhangayikishwa na raporo zivuga ko Abanyekongo bakuwe mu byabo bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’imitwe yitwaje ibirwanisho irimo FDLR.



  • Abambasaderi barashima akazi ka ICTR

    Nyuma yo gusura urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR), Abambasaderi 8 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashimye akazi urwo rukiko rukora ko guca umuco wo kudahana no kwirinda ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagira ahandi iba ku isi.



  • Abatauga rumwe n

    Bombori bombori n’amacakubiri muri ADPR

    Mu nama rusange y’abashumba b’itorero ADPR yari ihuje abaturutse mu ndembo zose zo muri iri torero mu gihugu, tariki 03/02/2012 ku rusengere rw’ADPR-Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga, habaye ukutumvikana ndetse n’imyigaragambyo hagati y’abashumba b’iri torero ndetse n’abandi biyita abashumba baryo batavuga rumwe na bo.



  • Aho abana b

    Hamada arera abana 57 wenyine mu rugo rumwe nubwo nta bushobozi

    Nubwo nta bushobozi afite bugaragara, umusaza Hamada Kamazi wo mu mudugudu wa Rwaza, akagari ka Rwaza, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu arera abana bagera kuri 57 mu nzu imwe ari wenyine.



  • Umuyobozi mushya muri CEPGL yatangiye akazi

    Joseph Lititiyo Afata yahawe uruhushya rwo gutangira akazi ku mwanya w’umuyobozi w’igenamigambi n’ishoramari mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).



  • UNHCR ntihatira impunzi z’Abanyarwanda ziba Zambia gutaha

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirashinjwa kudashyira igitutu ku mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia kandi itariki ntarengwa y’irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda (30/06/2013) igenda yegera. UNHCR ngo yita cyane ku kibazo cy’impunzi z’Abanyagola n’Abanyaliberiya ziba muri Zambia kurusha uko ryita (…)



  • Ubutaka bwaraturitse ku buryo hacitsemo imikoki miremire.

    Musanze: umusozi umaze kurigitaho metero 2

    Ubutaka bwo ku gasozi kari mu mudugudu wa Kibingo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita ku buryo ubu bumaze kumanukaho metero ebyiri ugana ikuzimu. Iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2011.



Izindi nkuru: