Abasirikare batanu bo muri FDLR n’imiryango yabo batahutse mu rwababyaye, tariki 23/08/2012 binjiriye ku mupaka wa Rusizi, nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu buhungiro mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inama nkuru y’urubyirko (NYC), yahamagariye urubyiruko kwitabira amarushanwa azatorwamo babiri bazajya kuvuganira abandi mu muryango w’abibumbye (UN) mu gihe cy’imyaka itatu.
Umuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Lycée de Nyanza riri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza arihakana umwana mu gihe umugore babanaga nk’abashakanye ahamya ko umwana wese uvutse aba ari uw’umugabo wo muri urwo rugo.
Abakora umwuga w’uburaya bakorera mu mujyi wa Kibungo bibumbiye muri koperative “Twisubireho” bafunguje compte mu murenge Sacco wa Kibungo bagamije gushyira hamwe amafaranga yafasha bamwe muribo kuva muri uwo mwuga.
Abana bose baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo kuri ubu bafite abazabahagararira kugeza ku rwego rw’akarere. By’umwihariko ababana n’ubumuga bavuga ko batazatenguha bagenzi babo babagiriye ikizere bakabatora.
Janny Oorebeek ukuriye itsinda ry’Abaholandi basengera mu itorero ry’Abapresibiteriyene bari mu runzinduko mu Rwanda yatangaje ko inkunga Abakristu b’iwabo bagenera abo mu Rwanda itazahagarara.
Abandi banyamahirwe batsindiye amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye muri tombola ya MTN yise “SHARAMA”, bashyikirijwe ibihembo batsindiye, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22/08/2012.
Inzego za Leta zinyuranye zirimo Ministeri y’ubutabera, zasinyanye amasezerano n’undi rwiyemezamirimo (sosiyete yitwa B&B) wasimbuye sosiyete yitwa DN International, yafashe imyenda muri banki yo kubaka amazu, ariko ikagenda itayishyure.
Kuwa kane tariki 23/08/2012, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame azayobora umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigega cyiswe Agaciro Development Fund mu rwego rw’igihugu.
Abahagarariye amadini akorera mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, kuri uyu wagatatu tariki 22/08/2012 bakoze igiterane cy’ivugabutumwa kigamije gushishikariza abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka burundu.
Umugabo umwe n’abagore batatu bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 20/08/2012, bakurikiranyweho kwanga kwibaruza, kudafata ikarita y’ubwisingune mu kwivuza, kudakora umuganda, n’ibindi bitandukanye bireba buri munyarwanda.
Nyuma y’imyaka ibiri habaye amabarura y’abaturage bagombaga kwimurwa ku musozi wa Rubavu hakagaragaramo abatarabaruwe kandi bacyeneye ibibanza, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwongeye gusubira mu bikorwa byo gushaka amakuru y’abaturage bacikanywe ntibabarurwe kandi bari bahafite inyubako.
Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu baratunga agatoki uruganda rwa Bralirwa kugira uruhare mu igabanuka ry’umusaruro w’amafi n’isambaza nyuma yo guhagarika ibisigazwa by’inzoga yashyiraga mu Kivu bigatuma amafi aza abikurikiye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yoherereje Guverinoma n’abaturage ba Ethiopia, ndetse n’umuryango wa Meles Zenawi, ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kababaro kubera Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia witabye Imana.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, Tigo, yatangije umushinga witwa “reach for change” wo gutera inkunga imishinga ibiri buri mwaka, y’abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 30 bazagaragazamo ibitekerezo birusha iby’abandi ireme.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye abantu batandatu mu karere ka Rwamagana bakekwaho gusakaza amafaranga y’amiganano mu baturage mu buryo bunyuranye kandi bwihishe. Abafashwe barimo abafatanywe ayo mafaranga n’abakekwa kumenya aho akomoka kuko bari mu bayasakaza mu baturage.
Nyuma y’amezi abiri akarere ka Gicumbi kamaze kayoborwa mu nzibacyuho ubu kabonye umuyobozi mushya ariwe Mvuyekure Alexandre.
Kuri Station ya Police i Karongi hacumbikiwe abagore bane banze kwibaruza kubera imyemerere yabo ngo itabemerera kugira ahandi bibaruza hatari mu ijuru.
Umuryango w’ivugabutumwa wa Anglican mu Rwanda (EAR) wasuye impunzi z’Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ubashyikiriza inkunga y’ibyo kurya n’imyambaro bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu.
Abakozi b’akarere ka Muhanga ku rwego rw’akagari bo baratangaza ko bagabanirijwe umushahara kandi bigakorwa batabanje kubiteguzwa mu gihe abandi bakozi ba Leta bakomeje kugenda bongezwa imishahara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana acumbikiwe kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 20/08/2012 azira gusebya umupolisi imbere y’abaturage.
Karamuka Damaseni utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we mukuru witwaga Mudahoranwa Jean Bosco w’imyaka 18 amuziza ko yajyaga amubuza gukubita umugore we (nyina w’uwo mwana).
Uwambazamariya Emmanuel bakunze kwita Gitamburisho yiyemeje gukwirakwiza ibinyamakuru mu Rwanda hose abigeza mu byaro, abigurisha ku mafaranga make, kugira ngo abaturage bamenye gahunda za Guverinoma y’u Rwanda biboroheye bityo bagane iterambere.
Bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango wabibumbye (UN) ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 bikomeje kugenda bigaragara ko bikwiye gushidikanywaho kuko nta kuri kurimo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2012, Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi iratora umuyobozi mushya usimbura uwayoboraga ako karere uherutse kwegura.
Abana bazahagarira umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko bazihatira kuwanya ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo, haba irishingiye ku gitsina, iryo ku mibiri no gutotezwa bigira ingaruka zitandukanye ku mibereho y’umwana.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata atangaza ko u Rwanda ruzafashwa n’itsinda ry’impugucye z’Abanyabrezil guhashya inzara kugera kuri zero, binyuze mu kwigisha abana bo mu mashuri.
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu, basoje igisibo, kuri iki Cyumweru tariki 19/08/2012, basabirana kuba umwe no kwiyubaha, birinda gutatana bakanasenyerera umugozi umwe nk’uko Imana ari imwe.
Bamwe mu babyeyi baturiye akabari kitwa New Stars gaherereye i Musambira ku muhanda baterwa impungenge n’imyambarire y’abakobwa baza kuhabyina . Buri mugoroba wo ku wa gatanu, ako kabari gatumira abahanzi n’ababyinnyi ngo basusurutse abahanywera.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibikesheje icyemezo gifatwa na Perezida wa Repubulika, iratangaza ko bitewe n’umunsi mukuru w’Abasilamu bizihizaho umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hatanzwe ikiruhuko ku munsi w’ejo tariki 20/08/2012.