Nation Media Group (NMG), ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira guhugura abanyamakuru bo mu Rwanda no muri Sudani y’Amajyepfo, bityo gahunda ikaba igeze mu bihugu 5 byo muri Afurika.
Ministeri y’Umutekano hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu zatangije ikigo kiri ku Cyicaro gikuru cya Police, kikazajya gihugurirwamo abantu b’ingeri zitandukanye ku myitwarire myiza n’indangagaciro (Ethics Center).
Ikibazo cy’imwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma cyo kutagira abakozi bashinzwe irangamimerere, cyatumye abana bavuka n’abantu bitaba Imana batakibarurwa.
Ihuriro ry’abashoramari b’u Rwanda na Nigeria rirateganya guhura n’abayobozi bafata ibyemezo mu nama izabera Lagos muri Nigeria taliki ya 9-14 Gicurasi mu nama y’ubukungu igomba kujyana guhindura imitekerereze y’abashoramari n’abafata ibyemezo hamwe n’abanyabihugu baba mumahanga mukorohereza no kwihutisha ishoramari mubihugu (…)
Abakozi bo mu bitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana barinubira ko minisitiri w’Ubuzima yabahagarikiye agahimbazamusyi kubera amakosa yakorwaga mu bitaro, ariko abakozi bayateje akabimurira aho ako gahimbazamusyi gatangwa.
Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda basuye infungwa zo muri gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza, tariki 03/05/2012, bashimye uko zibayeho muri rusange.
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamuryango ba Zigama CSS bagizwe n’abasirikari, abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) basabye ko iyi banki yagabanya inyungu ku nguzanyo ibaha, ndetse ikanabaguriza mu buryo bworoshye.
Buri tariki ya gatatu Gicurasi, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bufite ingufu zo guhindura imibereho y’abantu.”
Muberuka Fulgence na n’ubu arakishyuza akarere ka Gatsibo amafaranga yakoresheje yubaka podium Perezida Kagame yavugiyeho ijambo ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo muri 2010 hamwe n’amafaranga y’ibyumba 14 by’amashuri yubatse muri 1999.
Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, babangamiwe cyane n’amazi yuzura mu muhanda ahitwa Rurongora maze bakarara imihana kuko baba babuze uko bambuka umugezi.
Inkangu yatewe n’imvura myinshi yahitanye umwana w’imyaka irindwi witwaga Niyodusenga Jean Claude mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga.
Nsengiyumva Vincent w’imyaka 52 wo mu kagari ka Rugese, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma acumbikiwe na Polisi ya Ngoma kuva kuwa gatatu tariki 02/05/2012 akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.
Umwana uzwi ku izina rya Tora yashegeshwe n’igipende yari ahawe n’umuntu yari afashije gusunika mu ma saa tatu z’igitondo cya tariki 02/05/2012 ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu mu Karere ka Nyabihu bava ahitwa ku cyapa bazamuka umuhanda werekeza Mukamira.
Ikamyo yo mu bwoko bwa ACTROS Mercedes Benz ifite purake RAB 031 I yakoze impanuka mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo tariki 02/05/2012 mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aratangaza ko abagororwa bagejeje ku myaka 70 bagiye kujya bafungurwa, kuko imibare igaragaza ko abashaje benshi bapfira muri gereza.
Mukanyandwi Rachel umwe mu bayoboke b’idini ry’Abakusi utuye mu mudugudu wa Nzuki mu kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yanze kujya kwa muganga kubera imyemerere ye bimuviramo urupfu.
Impuzamasendika y’abakozi yitwa CESTRAR iravuga ko hakwiye kujyaho uburyo abakozi babona inyungu igaragara ku bikorwa byunguka kandi by’akamaro Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi ishoramo imisanzu yabo.
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’abafatanyabikorwa bayo baratangaza ko umubare w’impunzi z’Abanyekongo bahunga imiryano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi ushobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na zimwe mu mpunzi zamaze kugera mu Rwanda.
Mu masaa moya za nijoro kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012, ibiti 3 byaguye mu muhanda uva mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ahagana ku marembo y’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, bibuza imodoka gutambuka.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye Cyumweru tariki 29/04/2012, yemeje ko ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyangombwa byo kubaka (Fiche Cadastrale) agomba kugabanywaho 30%, mu rwego rwo korohereza ababisaba.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na Leta y’u Bwongereza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kiragaragaza ko u Rwanda rugenda rutera intambwe ishimishije mu byiciro bitandukanye birimo n’uburenganzira bwa muntu ugereranyije n’uko byari byifashe nyuma ya Jenoside yo muri 1994.
Ndagijimana Alphonse w’imyaka 29 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Mutara umurenge wa Mwendo, akarere ka Ruhango yitabye Imana tariki 29/04/2012 igihe yari mu mikino ngororamubiri.
Umupadiri witwa Simos ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba akuriye ikigo cyakira abana b’imfubyi cya Cyotamakara kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yatemwe mu biganza bye byombi n’abajura bamwifuzagaho ko abaha amafaranga.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi umunsi mwiza w’umurimo kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke, Buradiyo Theogene, yahagaritswe ku kazi by’agateganyo kuva tariki 20/04/2012 kubera amakosa atandukanye agendanye n’akazi.
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu murenge wa Nyabirasi tariki 28/04/2012, yashyikirije inkunga ubuyobozi bw’akarere amafaranga ibihumbi 300 yo gufasha abantu 100 batishoboye kubona mitiweli.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yemereye Intore z’abakangurambaga b’imibereho myiza amaradiyo na telefone kugira ngo bijye bibafasha mu kazi kabo bashinzwe.
Impunzi z’Abakongomani zigera ku 170 zimaze kugera ku butaka bw’u Rwanda, kubera umutekano muke n’imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba.
Amagambo umunyamakuru wa Radio Huguka witwa Habarugira Epaphrodite, ashinjwa ko yavuze, yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ashobora kuba yarayavuze yanyweye inzoga, bitewe n’uko yakurikiranyije interuro ubwo yasomaga amakuru.