Abagore bitabiriye gukora ubukorikori barahamya ko bwabafashije kugera ku iterambere, bikabarinda gutegereza guhahirwa n’abagabo gusa.
Abantu bari barwaye indwara zitandukanye ndetse n’ubumuga nk’uburemba, bakijijwe na Yezu mu gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Ubald Rugirangoga, i Burera.
U Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo Brazzaville izanakurikirana iterambere ry’u Rwanda mu muryango w’Afurika yo hagati (CEEAC).
Abaturage n’ubuyobozi mu Karere ka Kamonyi baritana ba mwana k’uwari ukwiye kubungabunga amasoko nyuma y’aho amazi ya WASAC abagereyeho.
Abahinga mu kabande kari munsi y’inkambi ya Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara, barasaba ingurane bakimuka kuko amazi ayivamo abangiriza ibihingwa.
Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y’Uburengerazuba basuye, banaremera umuryango w’umugore uherutse kwicwa aciwe umutwe n’abagizi ba nabi.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango irasaba ko bamwe mu bagore bataye inshingano z’ingo zabo, bareka ingeso yo kugorobereza mu tubari.
Imiryango itishoboye yimuwe igatuzwa ku mudugudu i Musovu mu Murenge wa Juru mu Bugesera, isaba ubuyobozi bw’akarere kuyifasha kubona ubutaka bwo guhingaho.
Itorero ry′Igihugu ryahuguye abakozi ba Banki y′Abaturage bagera kuri 450, ku ndangagaciro zikwiye kubaranga ndetse na kirazira.
Bamwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga baratungwa agatoki ko biba imitwaro y’abagenzi baba batwaje.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), iratangaza ko imikino ihuza abasirikare bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yongera ubucuti bw’abaturage.
Abatujwe mu mazu mashya mu Karere ka Burera, bishimira ko bavanywe mu byo bitaga “mu mwobo” bagatuzwa aheza, bakagarura icyizere cy’ubuzima.
Minisitiri wa MIDIMAR Mukantabana Seraphine atangaza ko batangiye kubaka amazu areberwaho mu guhangana n’ibiza avuga ko abashaka kubaka bareberaho.
Umutoniwase Edwige w’imyaka 18 yashushanyije ifoto ya Madame Jeanette Kagame mu rwego rwo kumushimira byimazeyo agaciro aha abakobwa.
Abanyamuryango ba zimwe muri koperative zikorera mu Karere ka Ngoma bavuga ko bacibwa intege no kumva hinjira amafaranga menshi,bagahabwa raporo ko yakoreshejwe yose.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Burasirazuba bafitiye za SACCO imyenda barasabwa kwishyura vuba, batabikora bagafatirwa ibyemezo birimo no guhagarikwa ku kazi.
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba tariki ya 18/08/2018 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi Stella ifite pulake RAB 672 I yavaga Kigali yerekeza Gicumbi yakoze impanuka.
Abatuye i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baravuga ko ubujura bugaragara muri ako gace ari inzitizi ibangamiye iterambere ryabo.
Abageze mu zabukuru batishoboye bo mu Murenge wa Mugano muri Nyamagabe, bahabwa inkunga y’ingoboka, barinubira ko batakiyihabwa n’amafaranga bizigamye ngo bazahabwe amatungo ntibayasubizwe.
Ubutaka bwari bwubatseho Inkambi ya Nkamira muri Rubavu bwatejwe cyamunara, none igiye kwimurirwa ahitwa i Kijote mu Bigogwe muri Nyabihu.
Ubushakashatsi bushya bwasohotse bugaragaza ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi mu matora aba mu Rwanda bituma batisanzura no gutora mu mucyo.
Ubunyamabanga bwa CEPGL butangaza ko bwiteguye gushakira igisubizo umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza mu gihe babisabwa n’ubuyobozi bubakuriye.
Bamwe mu baturage bakenera serivisi z’ibiro by’ubutaka muri Muhanga, barinubira gusiragizwa bashaka ibya ngombwa bya burundu by’ubutaka umwaka ugashira undi ugataha.
Guhera ku itariki 27 Kanama 2016, u Rwanda rurategura ibikorwa binyuranye bijyanye no kwita ku binyabuzima bitandukanye, bikazasozwa n’umuhango ukomeye wo “Kwita Izina” abana b’ingagi 21.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Ngoma babana n’abagore batarasezeranye, bavuga ko babibuzwa no gutinya ko basezeranye abagore bajya babasuzugura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burashimangira ko gahunda yashyizweho n’abafatanyabikorwa igamije gusura ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa izatuma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka.
Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Gakenke rurinubira ko agakiriro rwashyizwemo katagira abakiriya kuko kari kure y’urusisiro.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo bagaragaje ko bazashyira amafaranga arenga miliyari mu bikorwa by’imihigo y’uyu mwaka wa 2016-2017.
Abubatsi bo mu Burasirazuba baravuga ko bishyuzwa umusoro ku bikoresho bagurira abaturage, bo ntibabashe kuwugaruza kuko abo baturage atari abacuruzi bemewe.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine arasaba Abanyarwanda bahunze gutahuka, kuko nyuma y’uyu mwaka bitazaborohera gutahuka kuko ibyo bafashwagamo bitazongera kubaho.