Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ntibatanzwe no kugaragarizanya urukundo,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic na we yinjiye mu nkubiri y’abayobozi barimo kwegura muri iyi minsi.
Mbabazi Liliane ufite umwana wavukanye uburwayi budasanzwe bw’amara ari hanze arashimira abamuteye inkunga agashobora kuvuza umwana we iyo ndwara.
Leta y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni zisaga 340Frw mu gusana ibyangijwe n’ibiza no gufasha abo byasenyeye kugira ngo ubuzima bukomeze.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma idashobora gutegereza ko umuturage ahitanwa n’ibiza, yitwaje ko adashaka kwimuka cyangwa ko adasobanukiwe n’iby’ibiza.
Umugore w’umunyapolitiki wo muri Zambia, Inongee Mbikusita Lewanika, aravuga ko kuba nta gihugu na kimwe cya Africa kuri ubu kiyobowe n’umugore ari imbogamizi ikomeye ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire kuri uyu mugabane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse bamaze kwegura ku mirimo.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, arasaba urubyiruko gufata iya mbere bagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ,Ingabire Augustin, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko ry’ibikoresho by’ibiro by’Ubutaka, mu buryo butemewe n’amategeko.
Perezida Paul Kagame asanga Abanyafurika badakwiye guhora bishyiramo ko inkunga z’imishinga ikomeye kuri uyu mugabane zikwiye guturuka hanze gusa.
Uruganda rw’Abadage VolksWagen (VW) rukora imodoka ngo ruzatangira guteranyiriza imodoka za rwo mu Rwanda muri Kamena aho kuba mu mpera za Gicurasi nk’uko byari byitezwe.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rikorera mu muhanda ryegereje abatuye akarere ka Musanze serivisi zibafasha gusuzumisha imodoka ubuziranenge bizwi nka Contrôle technique.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi mu karere ka karongi butangaza ko imiryango 16 imaze kwangirizwa n’ibiza by’umusozi waturitse.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, bari mu bikorwa by’imyubako zitandukanye, abacuruzi ndetse n’abandi babayeho kubwumusaruro wa sima y’uruganda rwa CIMERWA, baravuga ko bahangayikishijwe n’ibura ryayo kuko hashize ibyumweru bitatu yarabuze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufite gahunda yo kwegurira abikorera amasoko ya Biryogo na Rwezamenyo, muri gahunda yo kuyahindura amasoko yo mu rwego rwo hejuru agendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda PSR, rirasaba ko umushahara fatizo remezo w’amafaranga 100 ku munsi ugaragara mu itegeko ry’umurimo ukwiye guhindurwa vuba nta mananiza ukajyana n’igihe, ngo kuko ayo mafaranga adashobora gutunga umuntu mu bihe tugezemo.
Minisiteri y’ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura impunzi (MIDMAR) itangaza ko yafashe umwanzuro wo icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba.
Abanyarwanda bahunze mu myaka y’i 1959 kubera kumeneshwa mu gihugu cyabo, bibaza uko hari abakingingirwa gutahuka mu gihe bo n’uwahirahiraga bakamufata yabiziraga.
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero imvura yaguye ari nyinshi iteza inkangu ndetse inasenya amazu, bihitana abantu icyenda, abandi babiri baburirwa irengero.
Nyuma y’aho abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB, bahagaritswe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 11 Mata 2018, REB yahawe abayobozi bashya.
Umuyobozi w’umuryango Mo Ibrahim yemeza ko abantu bamwumva nabi iyo anenga abayobozi batandukanye, akemeza ko anenga abayobora nabi gusa.
Sena y’u Rwanda yasabye inzego kugaruza za miliyari zimaze guhombera mu gukoreshwa nabi no kunyereza umutungo wa Leta.
Ingabo z’igihugu ziyemeje gufasha abaturage batuye habi n’abandi bafite ibibazo bijyanye n’isuku nke, muri iki gihe ziri mu gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage.
Perezida Kagame yongeye kwitabira umuhango wo kwerekana filime “The Royal Tour: Rwanda” ivuga ku Rwanda, bwa mbere mu Mujyi wa New York.
Filime ’ Rwanda Royal Tour’ ivuga ku Rwanda izerekanwa bwa mbere kuri Televiziyo y’u Rwanda (TVR) kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 cyasheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda batagana ibigo by’ubwishingizi, bikaba ari imwe mu mpamvu zahagurukije ibigo by’ubwishingizi kwegera Abanyarwanda.
U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.
Ingabo z’igihugu zatangiye gufasha abaturage mu bikorwa bibagirira akamaro, gahunda izamara igihe kigera ku mezi atatu zizenguruka hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w ingabo Gen James Kabarebe wifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyabihu mu Murenge wa Muringa gutera Ibirayi, yijeje abaturage gutera imbere bafatanyije n’ubuyobozi.