Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko ifatanije n’izindi nzego, irimo gutegura Inama y’Abaminisitiri isuzuma mu buryo bwimbitse ikibazo cy’imyuzure n’impamvu zose zigitera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) cyagaragaje ko kikibangamiwe n’uko 38.9% y’amazi gitanga, yangirikira mu mayira ataragera ku bafatabuguzi, ku mpamvu zitandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rusizi, yatunguwe n’ukuntu abayobozi bako bamusobaniriye imibereho y’akarere ariko bakamubwira ibintu bidahuye.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa umunsi mukuru w’Itangazamakuru Nyafurika, bamwe mu banyamakuru baravugwa ho kwirengagiza nkana guha ijambo utanga amakuru, n’abayobozi bagikwepa abanyamakuru.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yasuye Akarere ka Rusizi aho yagiye kureba bimwe mu bibazo byugarije ako karere bigashakirwa ibisubizo.
Kuri uyu wa mbere Umwami Mohamed wa VI wa Maroc na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mavugururwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (A ) uyoborwa muri uyu mwaka na Perezida Kagame.
Bamwe mu bihaye Imana bikekwa ko bakomoka mu idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi kubera imiririmbire ya bo, bemeza ko abahanga mu mibare bakomora ubwenge ikuzimu.
Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rusizi baratunga agatoki ababyeyi babo gutuma bata amashuri bakajya kuroba mu Kiyaga cya Kivu.
Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge bwemeranijwe n’abanyamuryango bahagarariye ibigo bitandukanye, guha abaturage serivisi zujuje ibisabwa.
Kuri iki cyumweru Madame Jeannette Kagame yitabiriye Siporo iba buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi yitwa Car free day.
Mu muhango wo kwishimira intsinzi ya Madame Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi Ntsinzi ikomoka ku gusenyera umugozi umwe kw’Abanyafurika.
Abagore bo ku kirwa cya Nkombo baratabariza ingo zabo zigiye gusenywa no kuba batakibona abagabo babo bibera mu kazi ko kuroba mu Kiyaga cya Kivu.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda, urasaba abaturage bakennye cyane kugira uruhare mu isesengura ry’ibibazo kugira ngo biteze imbere.
Abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barasabwa kubwiza ukuri imiryango yabo ku cyo bafungiye, aho kuyishyira mu gihirahiro babeshya ko bafungiye ubusa.
Bamwe mu bagenzi mu mujyi wa Kigali barinubira ko kugenda bahagaze kandi babyiganira mu modoka zahimbwe izina rya “shirumuteto” bibabangamiye.
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yemeranijwe n’Abashinjacyaha barahiye kuri uyu wa gatatu, ko bagomba kurwanya by’umwihariko ibiyobyabwenge n’abanyereza umutungo wa Leta.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu bihugu byose byo ku isi byorohereza abashoramari muri raporo ya Banki y’Isi mu bucuruzi y’umwaka wa 2019, yasohotse kuri uyu gatatu, rukaba ruje kuri uyu mwanya ruvuye kuwa 41 rwariho umwaka ushize.
Ikigo cy’imari iciriritse, Umutanguha (UFC), kigiye gutangira gukorera mu nkambi z’impuzi kizigezeho ibikorwa bijyanye n’imari, zihabwe inguzanyo zikore imishinga bityo ziteze imbere.
Madame Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurkia kurwanya ruswa kuko abagore ari bo igiraho ingaruka cyane.
Bimenyerewe ko ibikorwa byinshi byo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikunze gukorwa cyane cyane mu mezi atatu yo kwibuka Jenoside, asoza tariki ya 4 Nyakanga hizihizwa umunsi ngarukamwaka wo kwibohora.
Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi, aho aza no gusobanurira abayitabiriye uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’isi.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye Inteko gutora Itegeko rishyiraho Ikigega giha abanyamakuru ubushobozi bwo kugera hose mu baturage.
Abasirikari 21 bo mu rwego rwa offisiye bagize ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), batangiye amasomo azabafasha guhosha amakimbirane.
Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwagize Commissioner of Police John Bosco Kabera umuvugizi wayo, asimbuye CP Theos Badege wahinduriwe inshingano.
Umwanditsi akaba n’umufotozi w’Umunyamerika Brandon Stanton, amaze gukusanya amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 400 mu minsi itatu yo kubakira amazu ikigo kirera abana kizwi nko "kwa Gisimba."
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu kwikemurira ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye.
Abakozi b’ishami ry’ikigo cyo gukwirakwiza no gutunganya ingufu z’amashyanyarazi, REG, mu Karere ka Huye, bagejeje amashanyarazi mu ngo 60 z’i Shyembe, banahatanga mituweri 30.
Abantu 324 biganjemo abatagiraga aho baba n’abandi bari batuye mu manegeka bagiye kwimurirwa mu nyubako ziherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.
Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’izindi nzego ziyishamikiyeho, basaba abaturage b’Akarere ka Gicumbi kureka ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge, baba batabiretse bagafungwa burundu.
Perezida Paul Kagame yavuze ko indangagaciro z’u Rwanda ari wo mutima warwo, bitandukanye n’urugero rw’ingunguru yatanze iba ari nini inyuma ariko imbere irimo ubusa.