Abana bari munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi bari kurangiza ibihano muri gereza ya Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 bahawe Noheli.
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abarisengeramo bo mu Karere ka Rusizi kuzibukira imisengere yo mu butayu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’abatuye muri Kangondo hakunze kwitwa ‘Bannyahe’, bakazasubizwa hakoreshejwe uburyo butatu.
Perezida Kagame avuga ko atumva abayobozi bategera abaturage ngo baganire ku bireba igihugu ari ho haturuka ko haje ubashuka byamworohera kuko ababwira ko ari we ubitayeho.
Abakozi bashinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa ry’ibigo bya Leta, iry’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, bamaze kwihuza kugira ngo basangire ubunararibonye bw’uwo mwuga.
Itegeko rishya rigenga umurimo ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nzeri 2018, rihana umukoresha wese umyuranyije n’iryo tegeko ry’umurimo no kurengera uburenganzira bw’umukozi.
Mu nkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi, komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yasezereye abagore b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 644 n’abandi 400 bari i Nyanza.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Ing. Jean de Dieu Uwihanganye, ngo hagiye gutangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito rutarengeje amezi atandatu ku batsindiye impushya za burundu.
Bamwe mu baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Rusizi baravuga ko batifuza gukomza kwitwa “Abasigajwe inyuma n’amateka kuko ngo babona iri zina rikomeza kubambura agaciro mu bandi bagahora basuzuguritse.
Umujyi wa Kigali hamwe n’umuryango Caritas baravuga ko gufasha abana kuva mu muhanda utitaye ku babyeyi babo n’abo bavukana bidashobora gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Harabura iminsi itageze ku cyumweru kimwe ngo Noheli ya 2018 ibe ariko ab’inkwakuzi batangiye gutaka umujyi kugira ngo uzanyure abawusura muri iyi minsi y’impera z’umwaka.
Abayobozi mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko basaba abinubira ko igishushanyombonera kibabangamiye, kuwuvamo bakazagaruka bashoboye kuwuturamo.
Perezida Kagame yageze mu Murwa mukuru Vienne wa Autriche, aho yitabiriye inama mpuzamahanga izaba y’iga ku bufatanye bw’umugabane wa Afurika n’u Burayi mu iterambere.
Uwimana Edita (amazina yahawe) avuga ko gutereranwa n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke byatumye abaho mu buzima bubi bimuviramo guterwa inda ku myaka 17.
Uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.
Abatwara amagare bazwi nk’abanyonzi bo mu karere ka Musanze ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imisoro bakwa buri munsi rimwe na rimwe ikagerekwaho amande ya hato na hato.
Kurikirana ikiganiro Hon. Edouard Bamporiki yatanze mu nama y’Umushyikirano 2018, n’uburyo cyanyuze abatari bake bagikurikiranaga.
Depite Edourd Bamporiki amaze kumenyerwa nk’umwe mu batanga ubutumwa ariko ashyenga, aho yongeye gusobanura impamvu abona abarwanyi ba FDLR “abarwayi.”
Perezida Paul Kagame yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane iby’ibituranyi bidahuza imvugo yabyo n’ingiro.
kuva kuri uyu wa kane tariki 13 Ukuboza kugeza kuwa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, haratangira inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 16, izibanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Nyuma y’uko urukiko rwo muri Danmark rwemeje ko Twagirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018 ahagana mu ma 19h30, Polisi ya Danemark yamugejeje ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, imushyikiriza urwego rw’igihugu (…)
Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko abayobora imirenge n’abashinzwe umutekano muri yo bashobora kuba bafite inyungu mu guheza abaturage mu bukene.
Madame Jeannette Kagame yahaye umukoro abana wo kwandika intego bifuza kugeraho buri kwezi bakazanasuzuma ko zagezweho.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza avuga ko bimubabaje kuyobora abarya ruswa n’abayirwanya, ariko ko Polisi ikomeje kubavangura.
Abagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye bavuga ko bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko nta mbaraga baba bafite nibura ngo birwanirire cyangwa batabaze.
Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri, aho yitabiriye inama yateguwe na Perezida w’iki gihugu Abdel Fattah Al Sisi, izaba yiga ku iterambere n’ishoramari muri Afurika.
Urwego rw’Umuvunyi n’umuryango Transparency International Rwanda, baraburira abagore n’abakobwa ku myitwarire ishobora gutuma bafatwa nk’abatanze ruswa y’igitsina mu kazi, igihe badakora akazi kabo nk’uko bikwiye.
Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi arasaba urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kurwanya ingengabitekerezo yayo no kwirinda kuba imbata y’ayo mateka.