Abakobwa 13 bazatorwamo Nyampinga wa INES-Ruhengeri bamenyekanye nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka basubiza n’ibibazo binyuranye babazwaga mu gusuzuma ubumenyi bwabo.
Abakozi b’imirenge bashinzwe irangamimerere i Huye, bavuga ko gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari kurangiza imanza ari ukubahohotera, n’abarangirizwa imanza badasigaye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, hirya no hino mu gihugu habaye umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe. Kigali Today yabateguriye uko icyo gikorwa cyagenze mu turere tumwe na tumwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro. Uwo muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2019 wibanze ku bikorwa byo kubaka imiyoboro y’amazi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko nta bufatanye hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hagati y’umuhungu n’umukobwa, ibibazo igihugu gifite bitakemuka.
Itorero ry’aba Anglican mu Rwanda ryubatse kaminuza i Masaka mu karere ka Kicukiro, izakira aba Pasiteri n’abandi bavugabutumwa kugira ngo bongere ubumenyi bityo bakore imirimo yabo neza.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu butangaza ko bugenera litiro ibihumbi 100 z’amazi ku munsi abatuye mu mujyi wa Goma.
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone bari mu Rwanda bavuga ko banyuzwe n’imikorere y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu koroshya ubuhahirane.
Abaturage 305 bo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itatu bishyuza ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi Ntendezi-CIMERWA); ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko buri kubakorera ubuvugizi (…)
Jean Pierre Habimana, umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke, amaze amezi atanu avuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cy’ Iwawa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana butangaza ko imvura yaguye kuri uyu wambere yasenye amazu 46, insengero ebyiri igakomeretsa abaturage batatu.
Misake Jean Baptiste wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera ni umwe mu bacuruje ibiyobyabwenge akanabinywa. Avuga ko mbere y’uko abivamo byari byaramugize imbata ku buryo yari ageze ku rwego rwo kuba yakwaka imbunda umusirikare bahuriye mu nzira.
Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 bageze i Kigali, aho bitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere.
Yabyaye abana batanu, abarurwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, umugabo we afite ubumuga bwo mu mutwe, ariko yarabyirengagije atora umwana ku muhanda yiyemeza kumurera, ndetse ngo arashaka n’undi.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamasheke,ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yemereye ibihembo abaturage bagize uruhare rugaragara mu kumenyekanisha amakuru y’aba bagizi ba nabi bashatse guhungabanya umutekano mu Murenge wa Karambi.
Abiga n’abigisha iby’ivugururamibereho, Social Work, bavuga ko ubufatanye buri mu bituma ababayeho nabi na bo bagera ku buzima bwiza, babifashijwemo n’abashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Mirenge ya Kagano na Karambi, aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bibazo by’umutekano.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Ali Tani, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yaje gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwatangaje ko bwataye muri yombi babiri bahoze ari abayobozi bakuru b’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB).
Abanyeshuri biga mu ishuri ‘Wisdom School’ riherereye mu Karere ka Musanze baratangaza ko umuco wo kugira ubupfura no gukunda igihugu batozwa n’iri shuri byuzuzanya n’intego bifitemo yo kubaka igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Uwizeyimana Evode aributsa abantu bafunze ko gereza atari imva bashobora kuyisohokamo bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.
Abana b’abakobwa mu karere ka Nyagatare barashinja ababyeyi kutabitaho bakiri bato bikabaviramo guterwa inda zitateguwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uwa gatatu tariki 20 Werurwe 2019 yageze i Luanda muri Angola mu ruzindiko rw’iminsi ibiri, mu gihe tariki nk’iyi umwaka ushize perezida wa Angola nawe yari mu Rwanda.
Nyuma y’uko hatawe muri yombi uwitwa Twagirayezu John ukurikiranyweho kwica abana bane mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage b’akagari ka Nyakigando mu murenge wa Katabagemu barifuza ko inzu y’uyu mugabo isenywa hagashakwamo imirambo y’abana babo kuko hari uwo babuze.
Mu gihe akarere ka Karongi ari kamwe mu tukibonekamo umubare munini w’abana b’inzererezi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko buteganya gukemura ibibazo mu miryango bituma aba bana bajya kumihanda cyane ko benshi usanga bafite aho bakomoka.
Umuryango Plan International watangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwiswe ‘Girls Get Equal’(Abakobwa bagire uburenganzira muri byose) hatangwa n’ibihembo ku Nkubito z’Icyeza 83, aba bakaba ari abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze impera z’ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2019, abaturage bose b’akarere bazaba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Inzu itunganya ibitabo ikanabishyira ku isoko yitwa IZUBA (Maison d’édition Izuba), irasaba Abanyarwanda bose bafite inyandiko bifuza gutangaza kubegera bakabibafashamo, nta kiguzi.
Bamwe mu bagore batuye mu kibaya cya Bugarama by’umwihariko mu Murenge wa Bugarama baravuga ko mu bibazo bibahangayikishije cyane harimo ubuharike bukabije kuko buri gutuma ingo nyinshi zisenyuka.
Ibihugu bisaga 50 bimaze gufata icyemezo cyo gukumira ingendo z’indege za Boeing 737 Max haba mu kirere ndetse no kugwa ku butaka bw’ibyo bihugu mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano muke bishobora guterwa n’izo ndege.