Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.
Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.
Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi mu baturage, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye abakirisitu bayo guhagarika umuhango wo guhoberana no guhana ibiganza mu guhana amahoro ya Kiristu, ibasaba kuyahana ku mutima.
Leta y’u Rwanda yakuyeho ikiguzi cya visa ku baturage b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.
Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd witabye Imana tariki 29 Gashyantare 2020 yashyinguwe i Rusororo ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020.
Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.
Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Musanze, buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze iminsi kigaragara mu bice by’Umujyi wa Musanze, kiri guterwa no kuyasaranganya no gusimburanya amatiyo ashaje.
Abahanga mu bwubatsi bahamya ko ikibazo cy’ubukonje (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu ahagana hasi, aho zomokaho irangi n’isima iterwa ku matafari, gihangayikishije ariko ngo kikanaterwa n’ubumenyi buke mu myubakire.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ayigisha imyuga mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibiganiro bahabwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge zabafashije kurwanya ivangura rishingiye ku turere.
Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) iramagana abakoresha bagirana amasezerano y’akazi y’igihe gito n’abakozi babo, kuko ngo baba bagamije gukwepa ibyo babatangira bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Abapadiri 30 bo mu bihugu byo muri Afurika, guhera tariki 28 Gashyantare kuzageza ku ya 2 Werurwe 2020, bari i Kibeho kugira ngo basobanurirwe iby’amabonekerwa yahabereye.
Abakozi ba Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza ibyerekeranye n’itumanaho, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 basuye Tuyisenge Jeannette, bishimira kumubona amaze koroherwa, ndetse yiteguye gusubira mu kazi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020 (no ku Cyumweru ku Badivantisiti) abantu bawukorera mu ngo zabo aho batuye, ugaharirwa ibikorwa by’isuku muri buri muryango, nk’uko iri tangazo rya MINALOC ribisobanura.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, barimo Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’Abadepite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buravuga ko ibikorwa by’iterambere byangije imitungo y’abaturage ibarirwa muri miliyoni 200frw.
Ababyeyi batuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko gahunda y’itorero ryo ku mudugudu yafashije abana n’urubyiruko kwisubiraho bakareka ubuzererezi.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) yaburiye abantu ko Itegeko rigenga umurimo rihanisha uwakoresheje umwana imirimo ivunanye igifungo cy’imyaka itanu hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Buri mwaka itorero ‘New Life Bible Church’ ritegura igiterane gikomeye kandi kiri ku rwego mpuzamahanga cyiswe ‘Refresh Africa Conference’. uNi igiterane kiba gikubiyemo inyigisho zo guhemburwa kw’umugabane wa Afrika ndetse no kuramya Imana kugira ngo habeho ubutumwa bw’impemburo.
Abagabo, abagore n’abana bari guhugurirwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, batunguwe n’uburyo basanze u Rwanda nyuma y’uko bafatiwe mu bitero ingabo za Kongo zabagabyeho boherezwa mu Rwanda bazi ko bagiye kwicwa.