Padiri Munyeshyaka Wenceslas yirukanywe burundu mu nshingano z’Igipadiri

Padiri Munyeshyaka Wenceslas yirukanywe burundu na Papa Francis ku nshingano zose z’Igipadiri. Padiri Munyeshyaka akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma agahungira mu Bufaransa, aho atuye kugeza n’ubu ndetse akaba yari yarakomerejeyo umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Itangazo ryasinyweho na Musenyeri Christian Nourrichard wa Diyosezi ya Évreux, ku itariki 2 Gicurasi 2023, rivuga ku cyemezo ntakuka kandi kitajuririrwa cyafashwe na Papa Francis cyo kwirukana burundu Wenceslas Munyeshyaka, wari waraherewe ubupadiri mu Rwanda, ubu akaba abarizwa muri Diyosezi ya Évreux, akaba yakuweho inshingano zose za gipadiri.

Icyo cyemezo kandi ngo gihita gitangira kubahirizwa kigisohoka. Icyemezo cyafashwe na Nyirubutungane Papa Francis, kije cyemeza burundu ibyari byarakozwe na Diyosezi ya Évreux mu 2021, ubwo Padiri Munyeshyaka yahagarikwaga ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we Se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yarahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.

Icyabaye icyo gihe, ni uguhagarikwa mu nshingano byakozwe na Diyosezi, ‘Suspense a divinis’ icyo ngo ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’Ubupadiri, ko abujijwe no gutanga amasakaramentu.

Itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, risohowe n’aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko uwo mupadiri yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana yabyaye, akaba yaramwemeye muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana w’umuhungu wa Padiri Munyeshyaka, ngo yavutse mu 2010.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.

Itangazo rikura Padiri Wenceslas Munyeshyaka mu nshingano, ryashyizwe ahagaragara:

Inkuru bijyanye:

IBUKA irasaba ko Munyeshyaka Wenceslas aburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside

Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Oya yabyaranye n’umugore witwa Vestine Ayinkamiye bategetse P kwihakana umwana yabyaye ngo akomeze.igipadiri. arabyaga Padri Munyeshyaka Wenceslas ni umugabo kuko yemeye umwana yabyaye ubwo uwo mugore yagiye kumurega kwa myr ubwo yari amaze kuvana umugabo mu Rwanda nyuma y imyaka 10 amunyunyuza. komera Padri

John yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Kumubuza "gusoma Misa" nta gihano kirimo.Uyu Murwanashyaka yabyaranye umwana w’umuhungu n’umugore witwa Mukakarara Claudine muli July 2010.Amajwi yafashwe,avuga ko uyu padili yabyiraga uwo mugore ko ashaka ko babyarana akandi kana.Gusa abapadili bafite abana,kimwe n’abafite abagore babyarana nabo,ni ibihumbi n’ibihumbi nkuko reports zivuga.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose beguye kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.

gatera charles yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Hahaha ,hanyuma nagirango ngo kusore ,yabyaranye n’a AYINKAMIYE vestine,bafitanye umwana mwiza w umuhungu.ushobora kuba udafite amakuru.murakoze

Kaneza yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka