IBUKA irasaba ko Munyeshyaka Wenceslas aburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), uvuga ko kuba Munyeshyaka Wenceslas yarirukanywe hashingiwe ku cyemezo cya Papa Francis, agakurwa mu nshingano zose z’ubusaseridoti bitagombye kurangirira aho, ahubwo yagombye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyeshyaka Wenceslas (uri hagati ufite imbunda nto ku rukenyerero) akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyeshyaka Wenceslas (uri hagati ufite imbunda nto ku rukenyerero) akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko nyuma y’uko Munyeshyaka Wenceslas amaze kwirukanwa mu nshingano za gisaseridoti, akwiye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Umuryango IBUKA, nk’uko twakomeje kubisaba, nyuma y’uko ubutabera bw’u Bufaransa bufashe icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha, buvuga ko ibyaha ashinjwa nta bimenyetso bihari bibimuhamya, IBUKA ikomeje gusaba ko Munyeshyaka Wenceslas yakomeza gukurikiranwa no kuburanishwa kuko ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri Jenoside bihari, bityo akwiye gukomeza gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa cyangwa se ubw’ibindi bihugu, byaba byiza kurushaho akaba yaza kuburanishirizwa mu Rwanda”.

Munyeshyaka Wenceslas, ubu utakibarizwa mu Bapadiri ba Kiliziya Gatolika, kuko yirukanywe burundu nyuma y’icyemezo cyafashwe na Papa Francis, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Padiri aho yayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille, ahahungiye ibihumbi by’Abatutsi batekereza ko bahabona umutekano.

Ashinjwa ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baguye kuri iyo Kiliziya ndetse no ku kigo cya Saint Paul byegeranye, afatanyije n’uwahoze ari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse.

Nyuma ya Jenoside, Padiri Munyeshyaka yahungiye mu Bufaransa akaba ari na ho yakomeje gukorera akazi k’ubupadiri kugeza ubu, aho yakoreraga muri Paruwasi Gisors.

Munyeshyaka yahungiye mu Bufaransa akomerezayo inshingano z'Ubusaseridoti
Munyeshyaka yahungiye mu Bufaransa akomerezayo inshingano z’Ubusaseridoti

Muri 2015, urukiko rwo mu Bufaransa rwari rwanzuye ko Padiri Munyeshyaka atazakurikiranwa ku byaha aregwa yakoreye mu Rwanda, kubera ko ngo nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Imiryango myinshi ikorera mu Bufaransa irwanya Jenoside, irimo "CPCR" (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), yakomeje kugaragaza ko itishimiye icyo cyemezo, inatanga ubujurire mu rukiko rw’i Paris.

Ubujurire bwatanzwe busa n’ubutaragize icyo butanga kuko urubanza rwakomeje gusubikwa kuva icyo gihe kugeza ruteshejwe agaciro.

Mu 2018, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI),yatangaje ko ubutabera bw’u Bufaransa bwahisemo guhagarika iperereza kuri urwo rubanza rwari rumaze imyaka 20, bituma Padiri Munyeshyaka ataburanishwa.

IBUKA yatangaje ko icyo cyemezo kibogamye kuko yari ifite abatangabuhamya bahagije kandi ikaba yaranatanze ibyangombwa bikenewe byose, nk’uko byasobanuwe icyo gihe na Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA.

Munyeshyaka Wenceslas, atuye mu Bufaransa aho yahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agakomeza gukorerayo umurimo w’ubusaseridoti kugeza ubwo yirukanywe burundu na Papa Francis , akanakurwaho inshingano zose z’ Igipadiri. Na nyuma yo kwirukanwa no kuvanwa mu nshingano z’Igipadiri, Munyeshyaka aracyatuye mu Bufaransa.

Inkuru bijyanye:

Padiri Munyeshyaka Wenceslas yirukanywe burundu mu nshingano z’Igipadiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka