Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Murenge wa Muhima tariki 22 Mata 2023, kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bw’indengakamere bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi mu gihe cya Jenoside.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Uretse gushumuriza Interahamwe n’abasirikare Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille bakabicira mu mbuga ya Kiliziya, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa abanze akabatanga bakicwa, Padiri Munyeshyaka na we ubwe yagize uruhare mu kurimbura ba nyirarume nk’uko byemezwa na Senateri Evode Uwizeyimana.

Senateri Uwizeyimana yagize ati “Nigeze kujya mu Karere ka Huye ahahoze ari muri Komine Ngoma aho Padiri Munyeshyaka akomoka, nza gutangazwa no kumva ko nyina yari Umututsikazi, ariko yadutse mu bantu ararimbura, muri ba nyirarume, no mu bandi bantu bafitanye isano. Ibyo ni ukubura ubumuntu ubwabyo.”

Senateri yakomeje avuga ko gutabara abantu bari mu kaga byari amahitamo Munyeshyaka yari afite, atanga urugero rw’umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Céléstin Hakizimana na we wari Padiri kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yarabashije gutabara abasaga 2,000 akaza no kwambikwa umudari w’Umurinzi w’Igihango.

Musenyeri Céléstin Hakizimana ashimirwa uruhare yagize mu kurokora abahigwaga
Musenyeri Céléstin Hakizimana ashimirwa uruhare yagize mu kurokora abahigwaga

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko bibabaje kuba kugeza na n’ubu Munyeshyaka Wenceslas akomeje gukingirwa ikibaba aho yihishe mu Bufaransa, akaba ataratabwa muri yombi ngo aryozwe ubuzima bw’abantu batagira ingano bishwe ari we ubategeje Interahamwe n’abasirikare, n’abakobwa n’abagore yangirije ubuzima abafata ku ngufu.

Amakuru aheruka kuri Padiri Munyeshyaka Wenceslas, avuga ko yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yarahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.

Gukurwa ku mirimo y’ubupadiri, ibyo bita ‘Suspense a divinis’ mu kilatini, ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, kandi ko abujijwe no gutanga amasakaramentu ayo ari yo yose.

Senateri Evode Uwizeyimana (uwa kabiri iburyo) yagarutse ku bikorwa bibi byaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu gihe cya Jenoside
Senateri Evode Uwizeyimana (uwa kabiri iburyo) yagarutse ku bikorwa bibi byaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu gihe cya Jenoside

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021 aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana utavugwa amazina, ikinyamakuru www.tendanceouest.com cyanditse ko yavuze mu 2010.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Ubwo yari amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abapadiri,kimwe n’aba pastors benshi cyane,Abasenyeli,etc...bagize uruhare muli Genocide yabaye mu Rwanda.Biterwa nuko aho kujya mu nzira ngo bigane Yesu nabo babwirize ijambo ry’imana,usanga bishakira imibereho bitwaje bible.

gatera yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

intama ibyara mweru na muhima icyatumye abatutsi basaga miloni bicwa muminsi 100 nuko abahutu benshi babugiyemo kurundi ruhande hali abahutu bake bagize uruhare rukomeye mukurokora abatutsi abihaye imana ubundi nibo bagomba gutanga urugero kubera inyigisho baha abantu benshi biratangaje kumva ba Mgr perraudin bali bashinzwe abandi bihaye imana ibyo bakoraga ninyigisho zatangwaga haba no mumashuli yabo ibaze Mgr gufunga imiryango ngo abatutsi batinjira mukigo ke bahunga kwicwa halimo nyamara nabihaye imana.nkanyricyubahiro Mgr Hakizima bgize umutima wokwishyira mukaga aliko bagakiza abicwaga hali nabihaye imana bishwe bagambaniwe nabandi abasenyeri bo mu Rwanda muzabare ngo ni uwuhe wztabaye abatutsi nyamara hali aba padri hali umubikira ubanza ali umwe babahutu bishwe nabandi bahutu babaziza gusa gutabara abatutsi bo abo bihayimana bumvaga ko ali abavandimwe babo bakemera guphana nabo umuzi nyamukuru watumye génocide ishoboka nabihaye imana kuko nabishe bali abakristu babo kandi bulicyumweru muli génocide insengero zarzkoraga misa nibitetane bikuzura muzatubwire ababijyagamo inyigisho zatangwaga icyo gihe nubutumwa bahabwaga ubwo wasanga niyo ngirwa padri Wenceslas yarasomaga misa nkuko yakomeje ageze hariya no mu Rwanda bamwe muli abo baryamye muli za paroisse habitawe,kubyo bakoze aho kubasohoramo ngo bavanemo izo za sekibi

lg yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka