Abifuza kwimukira ku mubumbe wa Mars batangiye kwiyandikisha

Ikigo Mars One cyo mu Budage cyatangiye kwandika abifuza kuzajya gutura ku mubumbe witwa Mars uri mu kirere, bakazaturayo iteka ryose kuko icyogajuru cyizabajyana cyitazagira uwo kigarura ku isi.

Aho ibi bibera igitangaza ni uko kuri uwo mubumbe wa Mars hatarangwa amazi, ubutaka n’umwuka abantu basanzwe bakoresha ngo babeho ku isi.

Mu kiganiro abayoboye uyu muryango Mars One bagiranye n’abanyamakuru muri Amerika tariki 22/04/2013 bemeje ko bazakira buri wese wujuje byibura imyaka 18, ufite ubuzima bwiza, witeguye kujya kubaho mu buzima bukomeye bw’igerageza mu kirere kandi utazigera agaruka ku isi.

Bazahitamo abantu bane ba mbere bazajya gutura kuri Mars mu mwaka wa 2023. Aba ngo bazajya bakurikirwa n’abandi bantu bane bane buri myaka ibiri.

Igishuashanyo giteganya uko imbere muri bya bimashini bazajya bahinga ibyo bafungura.
Igishuashanyo giteganya uko imbere muri bya bimashini bazajya bahinga ibyo bafungura.

Kuva aya makuru yatangazwa ku mugaragaro, abantu ibihumbi bamaze kwiyandikisha ku rubuga http://applicants.mars-one.com/ rw’umushinga Mars One, kandi umwe mu bawukuriye witwa Bas Lansdorp aremeza ko bakomeje kwiyongera ku bwinshi.

Uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babivuga kandi bikemezwa n’abayoboye uyu mushinga w’urugendo rukumbi kuri Mars ngo imiterere y’ikirere ntiyemera ko abazakora urwo rugendo bazabasha kongera kubaho ku isi kuko bazaba baratakaje ireme ry’amagufwa n’umubiri, ariko ngo nibabona ibiribwa n’amazi n’umwuka wo guhumeka bazakomeza babeho iyo mu kirere.

Biteganyijwe ko abazatorerwa kubanziriza abandi kujya gutura kuri Mars bazatwarayo ibimashini bya rutura bazajya baturamo, bakabihingamo ibyo barya kandi ngo bazajya bakora amazi n’umwuka bahumeka mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse.

Inzobere ariko zikomeje kutumvikana ku buryo bwo kubaho mu gihe kirambye aho kuri Mars kuko kuri uwo mugabane habura byinshi cyane mu bituma umuntu abaho.

Amashusho y'ibyogajuru agaragaza Mars nk'umubumbe utarangwaho ubuzima na busa.
Amashusho y’ibyogajuru agaragaza Mars nk’umubumbe utarangwaho ubuzima na busa.

Abategura uwo mushinga ariko baremeza ko bateguye uburyo bunoze bwo kubikora kandi bikazajya byirema ku buryo abantu bazakomeza kujya basangayo abandi buri myaka ibiri ubudahagarara kugera ubwo bazaturayo ari benshi.

Uyu mushinga watangijwe n’inzobere z’Abadage umaze gukurura imbaga y’abantu benshi, barimo ibyamamare byagiye bimenyekana mu bwenge no kuvumbura ibidasanzwe.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro ari umushinga uzatwara akayabo ka miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, amafaranga y’u Rwanda akabakaba tiriyari enye kugira ngo abantu bane ba mbere babashe kujya kuba aho kuri Mars.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Ibi byanditswe n’umwanditsi witwa Isaac Asimov muri za 60 abantu bati ni fiction.
Terraforming irashoboka. N’uko ntari umuherwe njye mba nteye inkunga uriya mushinga ugashyirwa mu bikorwa. Just to prove wrong skeptics.

Faustin yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ntibyoroshye! Ariko mumbarize niba tel zizakora nzajyenibariza abajyiyeyo ukohameze, naho iterambere riratumaze.....

Higiro Prince yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

hanyuma rero iryo terambere rizatumara none se wowe ntamwuka wabaho? koko nuko bagira bati hehe no kugaruka kw’isi ubwo se hari icyo mutumva mwebwe

iyakaremye emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

ahaaaaaaayewenimureke isi irimundunduro ngewentagonabuze,urunyica kuburyo narwishyira,ahataba umwuka ntamazi wahabagute?ntibazampanukire abagira iyobajyabaragenda

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Bazatugezeho formur yokuri enternet & conte ya bank natwe twishure tujye kwibera iyobigwa kukodukunda byacitsepeee...

Blave yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ahaaaaaa! Abo bantu wabwirwa n’iki ko bazaba
bariho ko wumva ugezeyo atagaruka ngo aze asobanure ibyaho? cg ni ugushushanya?

Lion yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Nanjye narangije kwiyandikisha

Hi yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

nonese ko imana yaremye isi kugirango abantu bayitureho, abo nibagende bashiremo umwuka bazagwayo kuko umuntu ava kwisi aruko ashizemo umwuka ubwo rero bo basezeye isi

ahubwo numva bazanye uburyo bushya bwo kwica abantu

dudu yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ndumva bitoroshye peeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!Mbegaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!Ndabona ubushakashatsi bumaze kuba bwinshi gusa nzaba mbarirwa ariko kandi ndizerako abazajyayo batazongera gutekereza Isi ukundi!!!!!!Ese gutekereza kuzabayo cg se byose bizaba birangiriye kuri iyi Si?Abagira iyo bajya baragenda pe!

BAKUNDUFITE Abraham yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ahaaaaaaa!ntibyoroshye gutura kuriya mugabane,ese hazajya hagenda umugore n’umugabo or inkumi n’umusore?abazajyayo tubifurije urugendo ruhire.

BIMENYIMANA alphonse yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Eh!!!!?!!!!!, ahandi numvise ko umuntu ajya ntagaruke ar’uko aba yashizemo umwuka. abagira iyo bajya nibagende.!!! nzabanumva

Pe yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Umugabane cg umubumbe? aha muha kosore

nzabor yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka