Abifuza kwimukira ku mubumbe wa Mars batangiye kwiyandikisha

Ikigo Mars One cyo mu Budage cyatangiye kwandika abifuza kuzajya gutura ku mubumbe witwa Mars uri mu kirere, bakazaturayo iteka ryose kuko icyogajuru cyizabajyana cyitazagira uwo kigarura ku isi.

Aho ibi bibera igitangaza ni uko kuri uwo mubumbe wa Mars hatarangwa amazi, ubutaka n’umwuka abantu basanzwe bakoresha ngo babeho ku isi.

Mu kiganiro abayoboye uyu muryango Mars One bagiranye n’abanyamakuru muri Amerika tariki 22/04/2013 bemeje ko bazakira buri wese wujuje byibura imyaka 18, ufite ubuzima bwiza, witeguye kujya kubaho mu buzima bukomeye bw’igerageza mu kirere kandi utazigera agaruka ku isi.

Bazahitamo abantu bane ba mbere bazajya gutura kuri Mars mu mwaka wa 2023. Aba ngo bazajya bakurikirwa n’abandi bantu bane bane buri myaka ibiri.

Igishuashanyo giteganya uko imbere muri bya bimashini bazajya bahinga ibyo bafungura.
Igishuashanyo giteganya uko imbere muri bya bimashini bazajya bahinga ibyo bafungura.

Kuva aya makuru yatangazwa ku mugaragaro, abantu ibihumbi bamaze kwiyandikisha ku rubuga http://applicants.mars-one.com/ rw’umushinga Mars One, kandi umwe mu bawukuriye witwa Bas Lansdorp aremeza ko bakomeje kwiyongera ku bwinshi.

Uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babivuga kandi bikemezwa n’abayoboye uyu mushinga w’urugendo rukumbi kuri Mars ngo imiterere y’ikirere ntiyemera ko abazakora urwo rugendo bazabasha kongera kubaho ku isi kuko bazaba baratakaje ireme ry’amagufwa n’umubiri, ariko ngo nibabona ibiribwa n’amazi n’umwuka wo guhumeka bazakomeza babeho iyo mu kirere.

Biteganyijwe ko abazatorerwa kubanziriza abandi kujya gutura kuri Mars bazatwarayo ibimashini bya rutura bazajya baturamo, bakabihingamo ibyo barya kandi ngo bazajya bakora amazi n’umwuka bahumeka mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse.

Inzobere ariko zikomeje kutumvikana ku buryo bwo kubaho mu gihe kirambye aho kuri Mars kuko kuri uwo mugabane habura byinshi cyane mu bituma umuntu abaho.

Amashusho y'ibyogajuru agaragaza Mars nk'umubumbe utarangwaho ubuzima na busa.
Amashusho y’ibyogajuru agaragaza Mars nk’umubumbe utarangwaho ubuzima na busa.

Abategura uwo mushinga ariko baremeza ko bateguye uburyo bunoze bwo kubikora kandi bikazajya byirema ku buryo abantu bazakomeza kujya basangayo abandi buri myaka ibiri ubudahagarara kugera ubwo bazaturayo ari benshi.

Uyu mushinga watangijwe n’inzobere z’Abadage umaze gukurura imbaga y’abantu benshi, barimo ibyamamare byagiye bimenyekana mu bwenge no kuvumbura ibidasanzwe.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro ari umushinga uzatwara akayabo ka miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, amafaranga y’u Rwanda akabakaba tiriyari enye kugira ngo abantu bane ba mbere babashe kujya kuba aho kuri Mars.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Ndabaramukije nivyiza ko ubumenyi nubuhanga ko bibandanya mw’isi kzndi igeragezwa rikabaho. Ariko uyo mugambi ushobora kuzotuma hashobara kuba ingaruka kuri mars

Ir NDIMURWANKO Jérémie yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

Ndi Neverkis i NGOZI mu BURUNDI.Mubisanza Imana yahaye ubwenge abantu kugira tubukoreshe. Simbona rere ukuntu twogira ubwoba bwo kuja kuri mars kandi hariyo ivyo Imana yaturemeye umuntu akeneye.Turavye igwirirana ry’abantu kw’isi n’ikinyegezwa c’Imana kandi ikintu cose gifise umwanya waco.Erega hari nibindi tuzobona bitangaje!

NDAYIZEYE Jean Neverkis yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ndimuburundi Mukayanza Ndumva Bitornshe Ariko Ntamuntu Afise Ubwenge Kandi Yemera Data &na Yesu &mpwemuyera Azogendayo Kubagondoza Ivyobaremwe Babiremanye Ubwenge Kimwe Ukwaco Ikindi Ukwaco Nuko Ntamuntu Yoba Mumuriro.

Nkunzimana Léopold yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Sha muzaba mwumva ibyabantu!muzaba mwumva ibyo bita ibivajuru(alien) byatumanukiye kuko byanze bikunze abo bantu nibadapfa bazahinduka ibindi bintu bidutere tubure amahoro!icyo nziko tuzabikizwa na jah yonyine.mbivuze nkarubanda rugufi nibereye murwatubyaye muzaba mureba.gsa jye niyo wampa trialld sinajyayo kbsa

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ahaaaaa!!!!!nage ndumva bitoroshye ko
Imana yaduhaye kuba kw’isi mu giye he??haaa Tuzajya tubasabira urugendo ruhire.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

imana yaremye umuntu imushyira ku isi, none yishyize kuri mars!!!

JOEL yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

abo bandika abandi bakwihereyeho, aha!!!, sinzajyayo ndanze, ese ubundi ninde uzayoborayo? ari POUL nanjye najyayo.

alias Kase yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

nibyiza ngaho rero nibiyandikishe ikibazo mfite abadafite amafranga ya transiport ubwo se aha iwacu murwanda abakeye kwiyandikisha bazandikirwa haganahe
murakoze cyane kutugezaho ubwobushshakashatsi.

MUGISHA DEOGRATIUS yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

nibyiza ngaho rero nibiyandikishe ikibazo mfite abadafite amafranga ya transiport ubwo se aha iwacu murwanda abakeye kwiyandikisha bazandikirwa haganahe
murakoze cyane kutugezaho ubwobushshakashatsi.

MUGISHA DEOGRATIUS yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

umunsise umuntu ushijwe techique ibafasha yitabyimana daa!ahhh cg ibyobahinga mugihe bazaba baryo kuriyosi bivumburiye ntibazaraba nkimigizi yibijumba bakabura nuko bagaruka? ahh ukonukwiyahura mbambaroga.

kabebe yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

umunsise umuntu ushijwe techique ibafasha yitabyimana daa!ahhh cg ibyobahinga mugihe bazaba baryo kuriyosi bivumburiye ntibazaraba nkimigizi yibijumba bakabura nuko bagaruka? ahh ukonukwiyahura mbambaroga.

kabebe yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

none se bigomba passeport?

cyuma j claude yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka