Abifuza kwimukira ku mubumbe wa Mars batangiye kwiyandikisha
Ikigo Mars One cyo mu Budage cyatangiye kwandika abifuza kuzajya gutura ku mubumbe witwa Mars uri mu kirere, bakazaturayo iteka ryose kuko icyogajuru cyizabajyana cyitazagira uwo kigarura ku isi.
Aho ibi bibera igitangaza ni uko kuri uwo mubumbe wa Mars hatarangwa amazi, ubutaka n’umwuka abantu basanzwe bakoresha ngo babeho ku isi.
Mu kiganiro abayoboye uyu muryango Mars One bagiranye n’abanyamakuru muri Amerika tariki 22/04/2013 bemeje ko bazakira buri wese wujuje byibura imyaka 18, ufite ubuzima bwiza, witeguye kujya kubaho mu buzima bukomeye bw’igerageza mu kirere kandi utazigera agaruka ku isi.
Bazahitamo abantu bane ba mbere bazajya gutura kuri Mars mu mwaka wa 2023. Aba ngo bazajya bakurikirwa n’abandi bantu bane bane buri myaka ibiri.

Kuva aya makuru yatangazwa ku mugaragaro, abantu ibihumbi bamaze kwiyandikisha ku rubuga http://applicants.mars-one.com/ rw’umushinga Mars One, kandi umwe mu bawukuriye witwa Bas Lansdorp aremeza ko bakomeje kwiyongera ku bwinshi.
Uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babivuga kandi bikemezwa n’abayoboye uyu mushinga w’urugendo rukumbi kuri Mars ngo imiterere y’ikirere ntiyemera ko abazakora urwo rugendo bazabasha kongera kubaho ku isi kuko bazaba baratakaje ireme ry’amagufwa n’umubiri, ariko ngo nibabona ibiribwa n’amazi n’umwuka wo guhumeka bazakomeza babeho iyo mu kirere.
Biteganyijwe ko abazatorerwa kubanziriza abandi kujya gutura kuri Mars bazatwarayo ibimashini bya rutura bazajya baturamo, bakabihingamo ibyo barya kandi ngo bazajya bakora amazi n’umwuka bahumeka mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse.
Inzobere ariko zikomeje kutumvikana ku buryo bwo kubaho mu gihe kirambye aho kuri Mars kuko kuri uwo mugabane habura byinshi cyane mu bituma umuntu abaho.

Abategura uwo mushinga ariko baremeza ko bateguye uburyo bunoze bwo kubikora kandi bikazajya byirema ku buryo abantu bazakomeza kujya basangayo abandi buri myaka ibiri ubudahagarara kugera ubwo bazaturayo ari benshi.
Uyu mushinga watangijwe n’inzobere z’Abadage umaze gukurura imbaga y’abantu benshi, barimo ibyamamare byagiye bimenyekana mu bwenge no kuvumbura ibidasanzwe.
Biteganyijwe ko ku ikubitiro ari umushinga uzatwara akayabo ka miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, amafaranga y’u Rwanda akabakaba tiriyari enye kugira ngo abantu bane ba mbere babashe kujya kuba aho kuri Mars.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaa ko numva bitazoroha ra gusa Imana izabarinde abazajyayo mbere
Icyo ni ikigaragaza ububasha umuntu yaremanywe .
Isi nirimbuka abo bazaba baragiye kuri Mars bazabaho iteka ryose. nimumbwire ibisabwa ahubwo nanjye nigire yo
nanjye ndumva ntazajyayo
AHA ISI IGEZE MUBIHE BYANYUMA MANA TABARA ABATUYE ISI YAWE.
NTABWO BYOROSHYE KWIYAHURA KOKO!AMATEGEKO AGENGA ABIYAHURA ARABATEGEREJE
Nge ndabyifuza nawese iyisinayo iratuzunguza
Sinzajyayo!
Mubareke bagende tuzahurira mu ijuru
kujya guturayo bisaba iki?
kujya guturayo bisaba iki?
Mumbwire nimba ali mu ijuru nanjye niyandikishe!dore ko naho umuntu agenda ubutazagaruka.
Ubwo se niba ntawe ujyayo ngo agaruke hatandukaniyehe n’ikuzimu?ahantu umuntu ajya ntazagaruke nibahareke bitazabakoraho