Yatangije isengesho ryo gukizwa hiyambajwe Yezu Nyir’Impuhwe mu Busuwisi
Umunyarwandakazi Louise-Marie Mukamanzi uba mu Busuwisi yakiriye mu isengesho ryo kwiyambaza Yezu Nyir’Impuhwe none na we yaritangije mu Busuwisi.
Nk’uko Mukamanzi uyu abyivugira, ngo yari asanzwe akunda gusenga ariko cyane cyane akiyambaza Bikiramariya. Ngo mu kwezi kwa 7 k’umwaka wa 2011 yaje mu Rwanda afite ubutumwa yari yatumwe n’uwo Mubyeyi.
Ngo yagiye mu isengesho ryari ryabereye ku Gisenyi riyobowe n’abari baturutse mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe mu Ruhango. Icyo yari agamije kwari ugushimira Umubyeyi Bikira Mariya, ariko ngo iri sengesho yarikiriyemo indwara y’umwingo yasabaga Imana kugumana ku bw’ukwemera kwe.

Agira ati « Nari mfite uburwayi bukomeye bw’umwingo, ariko kubera ibyiza byose Nyagasani yangiriye, n’umubyeyi Bikira Mariya, nari nasabye Yezu ko ubwo burwayi ngomba kubugumana, nanjye nkagira agasaraba kanjye».
Akomeza agira ati « ariko noneho igihe cyo gushengerera kigeze, nka kuriya bavuga abakize, numva umwe w’umuhungu aravuze ati ‘nawe rero utashakaga guha ikibazo cyawe cy’umwingo Yezu, umenye ko yawugukijije’. Numva abo bantu barantangaje, nti ‘nari inzi ibyanjye na Bikira Mariya, none hajemo n’ibya Yezu Nyir’Impuhwe’».
Ngo kuva yakira, yumvise ashatse kumenyekanisha isengesho ry’Impuhwe z’Imana aho azagera hose.
Agira ati « ni bwo nasabye Vicaire episcopale gushinga Yezu Nyir’impuhwe mu Busuwisi. Ubu igihe hano mu Ruhango baba bateraniye mu isengesho ryo gukiza ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, natwe mu busuwisi tuba turi gushengerera, dusengera abarwayi, dusengera isi yose, ibitangaza bikaba rwose».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Yezu ni muzima !! abamwizera abakorera ibikomeye. abarushye n’abaremerewe mumusange mu mpuhwe ze arabaruhura.
tuvuge tuti: " Yezu Nyirimpuhwe Ndakwizera"