Yatangije isengesho ryo gukizwa hiyambajwe Yezu Nyir’Impuhwe mu Busuwisi

Umunyarwandakazi Louise-Marie Mukamanzi uba mu Busuwisi yakiriye mu isengesho ryo kwiyambaza Yezu Nyir’Impuhwe none na we yaritangije mu Busuwisi.

Nk’uko Mukamanzi uyu abyivugira, ngo yari asanzwe akunda gusenga ariko cyane cyane akiyambaza Bikiramariya. Ngo mu kwezi kwa 7 k’umwaka wa 2011 yaje mu Rwanda afite ubutumwa yari yatumwe n’uwo Mubyeyi.

Ngo yagiye mu isengesho ryari ryabereye ku Gisenyi riyobowe n’abari baturutse mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe mu Ruhango. Icyo yari agamije kwari ugushimira Umubyeyi Bikira Mariya, ariko ngo iri sengesho yarikiriyemo indwara y’umwingo yasabaga Imana kugumana ku bw’ukwemera kwe.

Nyuma yo gukirizwa mu isengesho yaritangije mu Busuwisi.
Nyuma yo gukirizwa mu isengesho yaritangije mu Busuwisi.

Agira ati « Nari mfite uburwayi bukomeye bw’umwingo, ariko kubera ibyiza byose Nyagasani yangiriye, n’umubyeyi Bikira Mariya, nari nasabye Yezu ko ubwo burwayi ngomba kubugumana, nanjye nkagira agasaraba kanjye».

Akomeza agira ati « ariko noneho igihe cyo gushengerera kigeze, nka kuriya bavuga abakize, numva umwe w’umuhungu aravuze ati ‘nawe rero utashakaga guha ikibazo cyawe cy’umwingo Yezu, umenye ko yawugukijije’. Numva abo bantu barantangaje, nti ‘nari inzi ibyanjye na Bikira Mariya, none hajemo n’ibya Yezu Nyir’Impuhwe’».

Ngo kuva yakira, yumvise ashatse kumenyekanisha isengesho ry’Impuhwe z’Imana aho azagera hose.

Agira ati « ni bwo nasabye Vicaire episcopale gushinga Yezu Nyir’impuhwe mu Busuwisi. Ubu igihe hano mu Ruhango baba bateraniye mu isengesho ryo gukiza ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, natwe mu busuwisi tuba turi gushengerera, dusengera abarwayi, dusengera isi yose, ibitangaza bikaba rwose».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

YezuKristu umwizera wese aramukiza kandi nta ndwara nimwe ijya imunanira.

Protonene Murangizi yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Yezu we ndakwizzera,

venuste yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Njye nabonye Yezu Nyirimpuhwe n’ amaso yanjye. ndababwiza ukuri utamufite ntacyo uba ufite, ndifuriza buri wese kumushakana umwete kuko iyo umushatse arakwiyereka. Mu byo namusabye byose hasigaye kimwe nacyo yaragitangiye. Nawe muhamagare azakwitaba.

Claude Ingabire yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Yezu Impuhwe zawe ni zo zitubesheje. Ni byose mu buzima bwacu, ndagutumiye na we utaramumenye ngo utere intambwe umugana akuruhure ibikugoye byose. Atanga amahoro atemba nk’uruzi.

Josepha yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Yezu ni muzima iteka ryose nitumwizere kuko ariwe umenya ibyo dukwiye mugihe cyabyo.

uwera yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

mbanje kubasuhuza mwizina rya yezu bavandimwe mubyukuri ibyo yezu kristu yankoreye nibyinshi sinabivugango mbirangize ibyobyose mbikesha impuhwe zimana njyewe yezu yampaye gutuza mumutima ibyo nabironkeye mwisengesho ryogusabira abarwayi ryabereye ahitwa i muhari homukarere ka rusizi icyo nabashishikariza nukujya mwitabira amasengesho yogusabira abarwayi kandi mukizera impuhwe zimana iryosengesho ryimuhari riba buri 13za burikwezi nihafi ya kamembe)

Tuyisunge MESCHAC yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

YEZU yaratsinze tumwizere nuko muri iki gihe cy’igisibo turusheho kwicisha bugufi

nMURANGWA yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ibyo navuga kuri Yezu na Mariya umubyeyi we ntawo nabirondoro, jye yankuye mu muriro utazima, abatazi Bikira mariya reka mbagire inama. igihe uri murindi dini ukaba ubana n’uwo muhuje idini ukabona adashobora kwemera ko uhindura idini ryawe ubwo n’umugabo cg umugore, burya rero isengesho riba mu mutima, ya magambo tuvugisha umunywa rimwe na rimwe harabavuga kugira ngo bashimwe n’abantu cg ngo bagaragaze kuvuga neza neza ngo bumvye, dore inama natanga; waba umupentekote, waba umudiventiste, waba umusilamu nujya ubyuka kare kare, ujye uvuga agasengesho kawe wenyine mu mutima uti, yezu ndakwizera incuro eshatu, uvuge dawe uri mwijuru inshuro imwe uvuge ndakuramutsa mariya inshuro imwe gusa. Noneho kugira ngo udashwana nuwo muri kumwe ubivugire mu mutima. ntukazigere usiba na rimwe nyuma uzareba ibitangaza bikubaho. Yezu arakiza, bikiramariya arafasha kandi akakurinda imitego yose y’umwanzi.

damascene yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Nabandi mwese nimuze muvome ibyiza kwa yezu nyirimpuhwe
Uyuniwe wabashije kuvuga ababigite kumutima bonibenshi cyane

Rwampungu jean claude yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Yezu ni muzima iteka ryose.Amen

DSUDS yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

UBUTUMWA BWAWE BUNKIJIJE UMUHANGAYIKO NARIMFITE NDUMVA YEZU AGIYE KUZANSUBIZA KANDI NZAMAMAZA UBU BUTUMWA AHANTU HOSE

NI HASINDINGIZWE YEZU

Afsa Coast yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

NDIFUZA KUMENYA EMAIL ZUW MUBYEYI.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka