Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’America Barack Obama mbere yo kwinjira mu nama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi G20 yabereye mu Bufaransa mu cyumeru gishize babanje mu nama y’umuhezo.
Muganga wa Michael Jackson,Conrad Murray, yahamwe n’icyaha cyo kwica nyakwigendera atabigambiriye.
Nyuma yo kwemerwa kwa Palesitina mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) leta ya Isiraheli yatangaje ko itazongera gutanga umusanzu yatangaga muri uwo muryango.
Abayobozi b’ibihugu 20 bikize kw’isi kurusha ibindi (G20) kuri uyu wa kane bateraniye mu gihugu cy’Ubufaransa ahitwa Cannes mu nama izamara iminsi ibiri. Mu byabahuje harimo kuvuga ku bukungu bw’isi ndetse no kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bahuriyeho.
Kuri uyu wa gatutu tariki ya 2 ugushyingo 2011 urukiko rwo mu Bwongereza bwemeje ko umuyobozi w’urubuga rwa interneti menamabanga, Wikileaks, azoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu cya Suede aho bivugwako yakoreye ibyaha by’ihohotera rishigiye ku gitsina.
Inama y’abakuru b’ibihugu na za leta zo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi yaraye iteraniye i Brusseli mu Bubirigi kugirango bigire hamwe ikibazo cy’imyenda kivugwa mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro yarangiye bemeje kwikorera imyenda y’Ubugiriki no kongera iki gihugu kugira ngo bakumire ihungabana ry’ubukungu ryari rikomeje (…)
Mu gihe inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubugiriki itegura (iteganya kwemeza) itegeko ryo kwizirika umukanda kubatuye nuri icyo gihugu Kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi, amashyirahamwe y’abakozi nayo arategura imyigarambyo y’amasaha 48 mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe.
Liam Fox,minisitiri w’ingabo w’igihugu cy’Ubwongereza yeguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011. Ibi bikaba byababaje minisitiri w’intebe David Cameron kuko Fox abaye minisitiri wa kabiri weguye mu minsi 17 ikurikiranye.
Perezida wa liberiya Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe w’umunyaliberiyakazi hamwe na Tawakul Karman wo mu gihugu cya Yemen nibo begukanye igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.