Amerika n’u Budage bigiye koherereza Ukraine ibimodoka by’intambara

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika, burateganya gutangaza aho imyiteguro yabwo igeze yo kohereza ibimodoka by’intambara, chars 30 zo mu bwoko bwa M1 Abrams muri Ukraine.

Chancelier w’u Budagi, Olaf Scholz na we bivugwa ko yafashe icyemezo cyo kohereza nibura ibimodoka nk’ibyo 14 byo mu bwoko bwa Leopard 2.

Ibi biravugwa mu gihe Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, yamagana aya makuru aho avuga ko ibi ari ubushotoranyi bweruye.

Abategetsi muri Ukraine bavuga ko ibi bimodoka bya chars bishobora gufasha ingabo zayo kubohoza ubutaka bwigaruriwe n’Abarusiya.

Icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ibyo bikoresho by’intambara bizagerera ahabera urugamba muri Ukraine, ndetse bivugwa ko bishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo bigereyo.

Nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Amerika, abategetsi b’u Budage bari bashimangiye ku giti cyabo ko bazemera kohereza izi chars zo mu bwoko bwa Leopard 2 muri Ukraine, mu gihe gusa Amerika nayo yohereje M1 Abrams.

U Bwongereza nabwo bumaze gutangaza ko buzohereza chars zo mu bwoko bwa Challenger 2 muri Ukraine.

Muri iki cyumweru, Pologne yatangaje ko ishaka kohereza muri Ukraine chars ya Leopard 2, ariko ikabanza gutegereza guhabwa uburenganzira na Leta y’u Budage kuko ariho yakorewe.

Muri rusnge, ibihugu nibura 16 by’i Burayi na OTAN bitunze izi modoka z’intambara za chars zo mu bwoko bwa Leopard 2, nk’uko bivugwa n’ikigo International Institute for Strategic Studies.

Icyakora siko byose bizohereza muri Ukraine chars, ariko icyemezo cya Scholz gisobanura ko ubu bishobora kuzoherereza Ukraine, mu gihe cyose byaba bibishaka.

Hagati aho, Marie-Agnes Strack-Zimmermann wo mu ishyaka FDP, ari na we uyoboye Komisiyo ishinzwe ubusugire bw’igihugu n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, yavuze ko yishimiye iyi nkuru.

Aya makuru atangajwe nyuma y’uko ku wa kabiri tariki 24 Mutarama 2023, umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Ukraine, Andriy Yermak, yahuruje ibihugu byo mu Burengerazuba asaba ko Kyiv yahabwa chars zibarirwa mu magana, kugira ngo ishobore gutsinda intambara yashojweho n’u Burusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka