Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigaragaza uburyo mu 2040 izaba ari ikitegererezo ku isi

Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.

Gusa iki gishushanyo mbonera ntikizaba gishingiye ku miturirwa n’ibyiza nyaburanga bizagenda byubakwa kugeza mu 2040 bigomba kuzagendana no kuzamura imibereho y’abayituye, hahangwa imirimo, nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabitangaje ubwo iki gishushanyo cyashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali kizaba gishingiye ku mibereho myiza y'abaturage.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizaba gishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati” Abantu bagomba gutandukanya igishushanyo mbonera no kubona inzu, kuko arimo n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, n’ubukungu bw’abantu bishingiye mu guhanga imirimo bishingiye mukuzana ishoramari kuko iyo ishoramari rije.

Ntakindi kizana rizana amafaranga atuma ubukungu bwiyongera kdi buri wese bukamugeraho akabona ibyo akora, akabona ibyo ahaha kuko azaba habonetse n’inganda kanddi ku biciro bishimishije.”

Ndayisaba, umuyobozi w'umjyi wa Kigali ashyikirizwa igishushanyo mbonera cy'umujyi.
Ndayisaba, umuyobozi w’umjyi wa Kigali ashyikirizwa igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Mayor w’umjyi wa Kigali yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera kirazanamo guha abantu umutekano, aho umuntu wese azaba zizeye ko niba inyubako ye yubatse izaramba, kuburyo ejo nta muntu uzaza kumureba ngo yubatse inzu itajyanye n’igishushanyo mbonera.

Ndayisaba yatangaje ko ikibazo abantu bakomeje kwibaza cy’aho amikoro azaturuka ko nta gihari mu by’ukuri ahubwo ko abashoramari bazakomeza gukangurirwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Iki gishushanyo cyemejwe na nama njyanama y'umujyi wa Kigali.
Iki gishushanyo cyemejwe na nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Icy’igishushanyo mbonera kiraje gukemura ikibazo cy’akajagari mu kubaka dore ko abenshi biyubakiraga munzira y’umuhanda, anadi mu nzira y’insinga y’amashanyarazi, nk’uko yakomeje abitangaza.

Andi mafoto

Kicukiro ahazashyirwa ingoro z'amateka.
Kicukiro ahazashyirwa ingoro z’amateka.
Gasabo hamenyerewe nka Gisimenti ubu ni gutya hazaba hameze mu 2040.
Gasabo hamenyerewe nka Gisimenti ubu ni gutya hazaba hameze mu 2040.
Gisimenti biteganyijwe ko hazaba hakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi.
Gisimenti biteganyijwe ko hazaba hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi.
Kicukiro umuhanda ujya ku kibuga cy'indege ugana i Bugesera
Kicukiro umuhanda ujya ku kibuga cy’indege ugana i Bugesera

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

turabyishimimiye gusa bigere no muntara

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

nukuri tuzagera kure gus twifuz ko byagera hose mugihuga kuk hari abasigaye inyuma

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Igishushanyo mbonera cya Gasabo cyo cyatindijwe niki??

Joe yanditse ku itariki ya: 31-07-2018  →  Musubize

Mu bigarara igishushanyo mbonera ni kiza cyane...inyubako ni nziza cyane nukuri.imihanda umunyi uzaba ari ikitegererezo kwisi..ariko ntabwo hari ku garagaramo ahantu nyaburanga hakurura bamukerarugendo..nk’ikiyaga kiri rwagati mu mugi kizengurutswe n’imikindo myiza cyane ndetse n’amahoteri meza cyane agezweho azengurutse ikiyaga aho bamukerarugendo baruhukira impande z’ikiyaga...cy’imikindo rwagati Mu mugi

M.felix yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ubu harageze ko Kigali master plan yavuguruwe igaragazwa muri raporo 2017 noneho abaturage bakamenya aho imihanda mishya, ibiteganyijwe kubakwa bishya, naho iterambere riteganyijwe rizaba risa mu myaka 20 Iri Mbere 2040. Noneho iyo master plan irakenewe kumenywa no kurebwa byoroheje kuri net nababyifuza bose vuba na bwangu yuko Silverlight soft rimwe na rimwe itenguha abashaka gusura Kigali city master plan. Ababishinzwe babigiremo uruhare. Murakoze.

Aloys yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

GUSA IMPFU NUBWO ZIKOMEJE KUBA NYINSHI IMANA IZAMPE KUZABIREBAHO NTAZABA NKA HABYARIMANA WAGIYE ATARABONA PHONE. KD TWIZEYEKO TUZAGERA KURI BYINSHI BYIZA HAMWE NIMANA

KARORI yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Je ne suis pas du tout pescimiste face aux efforts des autorités rwandaises, voyons le minimum de volonté et le bon côté de la chose

Jean binego yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

biragaragara ko umugi wacu uzaba ikitegererezo mumyaka irimbere ariko nuko bimeze tugeze kure abayobozi bacu murakora cyane ndabashimiye mukomereze aho tubarinyuma.

mugirase Jean damour yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

kwiyemera kwategetsi bariho nibyo bizatuma igihugu gisira inyuma kubyo kimaze kugeraho.congo barayitwambuye tutabigezeho?

bibayengobwa yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

It will be fine if it is achieved!!!

Shakur yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :

dj pazzo yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :

dj pazzo yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

nibyiza ibyo tumaze kugeraho ndabyshimiye kandi nka nashimira abanyarwanda byu mwihariko pereida wacu :

dj pazzo yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka