Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Huye mu mirenge ya Tumba na Ngoma, hakaba hafatiwe abacuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.
Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, kugira ngo n’ibindi biteganyijwe kuzagerwaho mu gihe kiri imbere bizashoboke.
Hategekimana Aloys wari ufite ipeti rya Caporal mu ngabo zahoze ari iz’u Rwanda (ex-FAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside no kugarura umutekano mu Banyarwanda.
Uruganda ruhinga rukanatunganya ibikomoka ku bihumyo ruri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rusarura toni enye z’ibihumyo buri cyumweru aho rufite amasoko hanze y’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abasaga 100 biganjemo abaruturiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda ku bafatanye n’izindi nzego batwitse ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko kubaka uruganda rw’amata y’ifu bizatangirana na Nzeli uyu mwaka, imirimo igasozwa muri Nzeli 2022.
Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.
Abenshi mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, baremeza ko kongera imihanda ya kaburimbo ndetse ifite urumuri, byabarinze byinshi birimo abajura bajyaga babafatira mu nzira bumaze kugoroba bakabambura ibyabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Burakeba Thierry n’umukuru w’umudugudu wa Ntovi, Kamali Remy hamwe n’abaturage bane, bakubiswe n’abashumba barabakomeretsa.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Kagogo, ari wo uza imbere y’indi Mirenge igize Akarere ka Burera mu kurangwamo ubwiganze bw’ibyaha birimo n’ibibyara impfu za hato na hato, abaturage bo muri uwo Murenge, baratangaza ko bagiye kurushaho gufatanya n’Ubuyobozi mu gukaza ingamba zizafasha guhashya ababikora, kuko bakomeje (…)
Ntirushwa Fidele, umushoferi w’imodoka itwara abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Lively Stones Academy, afungiye kuri sitation ya polisi ya Rwezamenyo akurikiranweho gutwara abanyeshuri yasinze.
Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’abo mu ishami rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU), ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, bafashe uwitwa Ndayizeye Pierre Céléstin w’imyaka 37, bamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoye ku mupaka wa La Corniche, (…)
Umurinzi w’Igihango, Joseph Habineza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatunguwe n’inkuru y’uko bazina we, Joseph Habineza, wigeze kuba Minsitiri yitabye Imana maze yihanganisha umuryango we.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko mu bakobwa barenga 420 batewe inda mu mwaka wa 2020-2021, benshi ngo baziterewe mu ngo n’abo bafitanye isano, abandi baziterwa bagiye gusura abahungu mu macumbi (ghetto), icyo bita ’kurya show’.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubiligi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubirigi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
Ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Intara y’Iburasirazuba yashyikirije imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama, imirasire y’izuba hagamijwe kubashimira uruhare bagize mu bikorwa bijyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, rwishyize hamwe mu bushobozi rufite, rukusanya inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 380, rworoza umuturage utishoboye inka ihaka.
Niyobuhungiro Félix utuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi agiye kwandikisha uruhinja rwavutse, nyuma y’uko bimenyekanye ko uwo babyaranye atari yujuje imyaka y’ubukure.
Hakurya y’Umujyi rwagati wa Kigali muri kilometero zitarenga enye ntibatunzwe no kwicara mu biro cyangwa mu modoka, ahubwo bibereyeho nk’abatuye i Shangasha muri Gicumbi, Kinyamakara muri Nyamagabe, Gishyita muri Karongi cyangwa Juru mu Bugesera.
Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro babonye amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere, baravuga ko yabakuye mu bwigunge ariko bakanifuza ko yakongererwa ingufu kugira ngo babashe kongera umuvuduko mu kwiteza imbere.
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu Karere ka Musanze, hasojwe amasomo yari amaze amezi ane yahabwaga ba ofisiye bato 39 biganjemo abo muri Polisi y’u Rwanda, abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) n’abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe (…)
Abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga barasabwa kurushaho kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde amakosa akunze gukorwa agateza impanuka.
Abantu 29 bafatiwe mu bice bitandukanye n’amasaha atandukanye mu Mujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara imodoka basinze.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ubushobozi bwo gushimira ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko abamugariye ku rugamba, bityo boroza inka icyenda abatuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana ku myaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari amaze igihe gito kuko yari mu nzira yerekeza i Burayi.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo by’ibihimbano bya Covid-19.
Nsabimana Jean Damascène wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, avuga ko hashize imyaka irindwi umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amutanye abana bane babyaranye amuziza ubumuga nyamara barashakanye abufite.
Ishami rw’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko uretse icyorezo cya Covid-19, Afurika y’Iburengerazuba ubu ihanganye n’ibindi byorezo birimo icyitwa ’Marburg’ ndetse na ’Ebola’, ku buryo ngo bishobora kurenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.
Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, avuga ko abanyamuryango bayo batazagabana inyungu (Ubwasisi) mu gihe abakeneye inguzanyo ari benshi kuko byatuma banki ihomba bityo ntikomeze gufasha abanyamuryango bayo.